Tuesday, November 15, 2005

Icyo Etienne Masozera atekereza kuri FPR - IBUKA na IBUKA-L

--- In rwanda-l@yahoogroups.com, masozerae < masozerae@yahoo.ca > wrote:

Ngarambe,

Ngushimiye mbikuye ku mutima iyi nyandiko irambuye wanyandikiye. Iranyereka ko ikibazo cy'iwacu gifite uburemere burenze ubwo tugiha. Ibi ahanini bikaba biterwa n'urwikekwe rushingiye ku bwoba dutinyana nabwo bukaba bushingiye ku mateka yacu nk'Abanyarwanda, yaba aya vuba ndetse n'aya cyera.

Nyemerera rero nifatanye nawe mu kababaro watewe n'abawe wabuze nk'abavandimwe ndetse n'abo wabuze nk'inshuti. Baba abishwe n'interahamwe cg se abishwe n'inkotanyi. I feel your pain.

Uru rwandiko rwawe rero rukubiyemo byinshi cyane. Wavuze ku kwibuka kugendana no kwicwa byatwokamye, wavuze IBUKA uvuga ARENA, wavuze FPR ubona ari profondément ségrégationniste. Warangije usaba ku mugaragaro kujya kuri Ibuka-l. Sinzi niba hari ibinciyeho.

Ikibazo cyo kwibuka:

Sinibuka umucuranzi (ubanza ari Karemera) wajyaga aririmba ngo «yiba kwibuka bitabagaho». Sinzi aho yari yarabikuye ariko ntabwo uyu munsi nemeranywa nawe kuko kwibuka byinjiye mu mibereho yanjye.

Iyo ndebye abo twabyirukanye bose nkababura, nareba ba marume, ba masenge nkababura, nsanga narasigaranye inshingano yo kubibuka ngakora no kuburyo batazibagirana na rimwe. Ibi ariko birangora kuko uwabarimbuye ntiyasize n'amafoto ku bari bayafite.

Impamvu ya kabiri ituma ngomba kwibuka n'iyo kugirango mbashe gufasha abasigaye mu kangaratete kandi barahari. Usibye ibikomere by'umubiri, ubukene bw'ibintu, abenshi mu barokotse itsembabwoko bafite ibikomere ku mutima bitewe n'ibyo banyuzemo. Kuri bo "ijambo ryiza ni murumuna w'Imana". Ayo magambo meza kandi nayo yabaye ingume mu gihugu cyacu ku buryo bugaragarira buri wese. Sinzi niba ari ubuswa bwa bene kuyavuga bubitera.

Impamvu ya gatatu ituma nibuka ni : ubutabera. Iyi rero niyo intera ingorane. Ubutabera nibutabaho, ngo mbone ko byibura bamwe (je ne fais pas beaucoup d'illusions) mu bateguye n'abakoze ririya rimburabatutsi bahanwe, nzumva abanjye barazize ubusa. Nzumva bizongera. Nzahorana ubwoba. Nzahorana agahinda.

Impamvu mvuga ngo iyi ngingo intera ingorane nta yindi. Iyo nsabye ubutabera nitwa amazina yose. Mbona benshi bumva ko gusaba ubutabera kwanjye ari ugushaka kwihorera kandi sibyo. Mbona abanyitambika imbere ngo ndasaba ubutabera bw'abanjye nibagiwe ubw'ababo nk'aho
hari umugambi twagiye nkaba ntawubahirije. Iyo nsabye ubutabera bw'abanjye mbona abanyishisha kuko batinya ko bubageraho. Iyo nsabye ubutabera bw'abanjye mbona Leta indega ibyontazi cyane cyane iyo nkoze kubo ikingiye ikibaba. Hari n'igihe inyitwaza – bouc émissaire – iyo ishaka kwimarira imanza zimwe na zimwe.

None se Ngarambe, koko nerure mvuge nka Karemera ngo yiba kwibuka bitabagaho? Ko bibaho se mbigenze nte? Ng'izo zimwe mu ngorane abacitse ku icumu ry'irimburabatutsi bahura nazo. Kutazitaho abantu bakeka ko ubucye bwabo butateza ikibazo ni ukwibeshya. Iyo ino ry'agahera rirwaye, umubiri wose ntabwo usinzira.

Ngarutse rero kuri ziriya nshuti zawe wambwiye, namenye mo Emmanuel Bahigiki. Ndamuzi yigisha i Ruhande. Ntabwo nari nzi ko yishwe n'Inkotanyi. Ndakeka ko madame we yari yarize muri Agronomie. Yaba yarabayeho?

Ngarambe we, reka mve gato mu bo twari duhuje isano ndetse n'ubwoko, nkubwire inshuti yanjye y'Umuhutu yitwaga Antoine Twagirayezu. Kuva duhuye muri 80 kugeza yishwe muri 94 twabanje kubana nk'inshuti hanyuma tubana nk'abavandimwe. Mu ntangiriro ya 94 yantumyeho iyo nari ndi ati: uzamfashirize Athanasie kurera abana kuko ndabona bazanyica. Namubajije impamvu yumva bazamwica, ambwira ko yanze kwinjira mu mutwe w'interahamwe kandi abisabwa n'abantu begeranye. Athanasie wakoraga muri Faculté de droit na Antoine wakoraga muri projet ya Canada ntibuka iyo ari yo bishwe n'interahamwe mu ijoro
ry'uwa 6 rishyira uwa 7 z'ukwa kane aho bari batuye i Gikondo. Iwabo hari i Butare. Buri gihe iyo nibuka abanjye nabo ndabibuka.

Ikibazo cy'ubwoba:

Ngarambe,

Ubivuze neza ugira uti : " mwibuke ko ubwoba butakiri ubw'Umututsi gusa.." Nabyirukanye ubwoba muri kiriya gihugu kandi ari icyanjye nanjye. Nararwanye ndi umwana ndaruha. J'ai fini par développer sans le savoir des techniques de survie. Njya mbiganira na bamwe twasangiye inzira ndende tugasanga twarakuranye abahizi. Kuba wambwiye ko maman wawe ari Umututsikazi kandi ukaba waranahunze ukaba i Burundi mu myaka 9. Sinshindikanya ko ibyo mvuga ubyumva. Tu dois en avoir mangé aussi et développé tes propres techniques.

Ngarambe we, reka nguhe ingero nke nanyuzemo zirakwereka ko ikibazo cy'ubwoba mu banyarwanda gikomeye.

(1) Ngeze mu wa gatandatu w'amashuri abanza, sinakoze ibizamini bya Leta kuko Bourgmestre wacu yacaga Fiche signalétique yanjye ngo ntazavaho ntsinda. Naje kujya muri primaire y'Abadiventisiti nkora ibizamini byaho njya kwiga i Gitwe. Iyo période yanteye ubwoba ndi umwana, intera frustration ntangiye kumenya ubwenge.
(2) Nagiye muri secondaire nyuma ya évenements de 1972 –73. Mu mashuri andi imbere nta Batutsi bari barimo cg se niba bari bahari sinari mbazi. C'était vraiment horrible de rester à l'école tout en sachant que tous les Tutsi qui étaient là l'année précedente ont été chassés. Ubanza ntawe bari barishe. Abahutu hafi ya bose baduteraga ubwoba. Hari hari bacye mu kigo qui m'inspiraient confiance. Numvaga nabasanga bibaye ngombwa nkabagisha inama. Ndibuka uwitwa Phénias Bahimba wari Pasteur, Elie Nsengiyumva witabye imana na Paul Rusesabagina, uyu twirirwa tuvuzaho urwamu. Haje kuza n'undi watwigishaga Histoire avuye kuri IPN witwa Mugemana Manassé.
(3) Narangije secondaire sinahita mbona bourse yo kujya muri université. Nakoze ikizamini cyo gukora muri BNR ndagitsinda. Nahakoze amasaha atatu maze uwitwa BUTERA wari secrétaire général aranyirukana ambaza ngo «mbese uri n'uw'i Butare?» A partir de ce jour là, j'ai décroché. Le pays ne m'appartenait plus nubwo ntari mfite uko ngira. J'aurais pu détruire la BNR si j'avais les moyens. Umugabo wari uncumbikiye witwaga Rurenzi François yansanze mu rugo mu ma saa sita avuye ku kazi. Yarandebye uko meze ahita atumaho ku kazi adasubirayo après midi. Twamaranye amasaha menshi anyumvisha ko Abahutu bose atari nka Butera. Yongeyeho kandi ko njye ngira amahirwe kuko formation yanjye nyibonye nkiri muto. Hashize icyumweru ntangira akazi muri BATA aho nasanze umusaza w'imfura witwa Mbarushimana Léo. Uyu musaza w'ubupfura butagira igipimo yatumye ndeka kubona Abahutu bose mu ndorerwamo naboneragamo Butera.
(4) Nabyirutse mbona abapolisi ba Komini basaka kenshi mu ngo z'Abatutsi ngo bene wabo bahungiye i Burundi baje kubasura. Ntawe nigeze mbona bafata kuko ntawabaga uhari. Ariko hari quelques voisins assez malins pour comprendre que cette terreur faisait mal. Bakabeshya ngo baza " rwihishwa".

J'en profite kugirango ngaruke kuri Ibuka-l hariya wambwiye ko "utekereza nk'uko Rudakubana yabivuze kuri message ye y'ejo. Frontière ya byombi kuri jye ntisobanutse neza....." Inyandiko ya Rudakubana nari nahisemo kutayisubiza kuko aho avuga " utubazo" jye nahabonye "uturego" mbonamo ubwoba bituma nanjye ndabugira sinamusubiza. Aragira ati: "..... hari ikibuza Ibuka na Ibuka-L gukorana batabanje kuvuza impanda? Sinavuze ko gukorana ari bibi, ndibaza gusa impamvu byahishwa biramutse biriho!"

Gukorana batabanje kuvuza impanda bisobanura gukorana "rwihishwa". Ntabwo yavuze ko ari bibi. Nonese niba atari bibi kuki yibaza ko byahishwa. Ese kuba bihishwa yabikuyehe?

Ibintu nk'ibi nibyo byatumye Inzirabwoba zirara zirasa hejuru muri Kigali mu ijoro ry'uwa 4 ukwakira kugira zifate abo zikeka ko bakorana " batabanje kuvuza impanda" n'umwanzi wari ubateye. Burya nazo zari zifite ubwoba. Ng'iyo impamvu ntabigarutseho. Iyo hajemo gukeka ko uwo muganira akora ibintu rwihishwa, ibyiza ni ugusubika.

Ibyo wavuze rero nibyo. Abahutu bafite ubwoba muri kiriya gihugu. Iki ni gishya mu Rwanda nabayemo. Abatutsi nabo muri rusange bafite ubwoba muri kiriya gihugu. Iki cyo kiratangaje. Abacitse ku icumu bo baricwa na n'ubu. Ibyo nabyo biramenyerewe. Abategetsi bafite ubwoba
muri kiriya gihugu. Uzarebe ukuntu bikiza abana b'incuke babohereza mu mahanga.

Ibya ARENA:

Ibi simbitindaho cyane keretse mbanje gusubira muri archives kandi rero n'ubundi ubanza bitakiri ngombwa kuko zabyaye amahari.

FPR profondément ségrégationniste

Icyo nakubwira hano nuko nirinda gushyira abantu bose basangiye association mu gatebo kamwe. Uburyo FPR iyobora u Rwanda simbyemera na gato.

Sinemera uburyo itwara ubutabera, sinemera Gacaca, sinemera uburyo itwara ubumwe n'ubwiyunge. Sinemera Forum des partis. Sinemera système économique igihugu kigenderaho. Sinemera imirwano ya hato na hato, n'ibindi byinshi. Hariya kandi uvuga ko uba uhera « ku mbaraga ikoresha ngo yerekane ko Umuhutu ari umwicanyi kugira ngo ibone uko imumenera ku rwara» ndashyiraho ubugororangingo. Ziriya mbaraga izikoresha ngo yerekane ko Umuhutu yikanze ari umwicanyi. Nta nubwo yorohera Umututsi yikanze. Imwita igisambo cyangwa umugambanyi. Hari n'ibindi ifite mo ubuhanga nko guteranya yarangiza ikigira nyoni nyinshi.

Gusaba ku mugaragaro kujya kuri Ibuka-l.

Ngarambe we, na none ndakubwira uko mbyumva. Gusaba kujya kuri Ibuka–l ba ubyihorere. Tureke tubanze dukore urugendo nk'uru wanyuzemo nibwo tuzaganira tutishishanya. Ba uretse kuza tubanze duterekere.

Umwanzuro:

Uravuga ko Dialogue inter-rwandais izaba ngobwa. Nibyo koko kandi iriho iratinda. Tuzakenera ko abakuru muri twe bicara hasi bakambara inzobe maze bakaganira ku buryo bagangahura kiriya gihugu. Ibintu bikavugwa nta sujets tabous ziriho kandi byose kimwe.

Mbere yuko icyo gihe kigera ariko buri wese muri twe akwiye gutangira agakora urugendo wenyine, akiburanya ikitsinda nta bagabo atanze. Buri wese namenya aho ubwoba bwe buturuka kandi abandi nabo bakamwumva bashaka umuti wa twese, twese tuzunguka. Nibitunanira kandi muzareke twigumire muri tura tugabane niwanga bimeneke. Nirwo rugero tuzaba turiho. Nous vivrons avec.

Urote Imana Ngarambe we.

A la prochaine,

Masozera
15-11-2005

----- Original Message -----
De: masozerae < masozerae@yahoo.ca >
À: rwanda-l@yahoogroups.com
Date: Tue, 15 Nov 2005 04:35:09 -0000
Objet: [rwanda-l] Re: A Ngarambe

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.