Monday, November 14, 2005

Abdul Ruzibiza arasobanura uko Inkotanyi zatabye Servilien Manzi Sebasoni mu nama.

Hari abibaza impamvu zatumye uriya mukambwe Servilien Manzi Sebasoni ariwe wahiswemo kugira ngo ajye kuvugira Inkotanyi mu kiganiro cyo kuri Radiyo BBC – GAHUZAMIRYANGO kuwa gatandatu taliki 12 Ugushyingo 2005, akiha gusobanura ibyo atumva bikamunanira bigatuma umwana w’umuhungu Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza amwogeraho uburimiro, akamwandagariza ku Karubanda ka BBC, yarangiza ndetse akamwumvisha n’icyivugo cyahoze ari icya Thierry Myambi atararwiyambika agira ati : « Ndi Ruzibiza rwa Ndabaruta mwene Mihigo ya Ntwari ya Mutanyagwa. Ndi Ingabo y'imbanziriza rugamba nkaba na none inkware itora mu itongo ry'uwayihigaga.

Ndi nyamugarukana ibakwe nkabanenga abiyanga, nkabakunda abibone iyo banga kuba imbere mu barangamiye inda nsa. Ndi intwari nkaba ingabo, nakanze Rutiruto ndamutokoza ata ibaba atameze, ngo akebuke abaza uwo ndi we nti ndi ya Ntwari ya Ndabaruta uwanze ko umuhakana n'inyanjwa watoraguye ishyanga zitora amananga. »

NANJYE NTI : GUMA ! GUMA ! GUMA !

RUZIBIZA arongera ati :


« KUKI ABAREGWA MU GITABO CYANJYE BABURA KWISOBANURA BAKAROHA SERVILLIEN SEBASONI NA BAGENZI BE ? »

Nabonye benshi bibaza ngo kuki batashatse abasirikare ngo aribo tujya impaka ku gitabo cyanjye, none reka ngire icyo mbivugaho.

Umunyamakuru yakoze kuri Général James Kabarebe ngo asobanure kubivugwa mu gitabo cyanjye, ati ndahuze ku kazi mu majyaruguru y'igihugu, ati ikindi sinzi igi faransa kandi nicyo Abdul Ruzibiza yanditsemo.Ubwo tuzashaka uwabasha kumusubiza.Bakoze kuri Général Kayonga Charles ati nanjye simfite umwanya.Umuvugizi wa gisirikare ati ashwi da! Bose, nk'uko bisanzwe bahitamo gushora abasivili.Twibukiranye bimwe mubyo bakomeje kumvugaho kandi bagatinya kubyivugira ku mugaragaro bagatuma abandi:

1. Ubwambere babanje bose guhakana ko ntabaho, yaba perezida P.Kagame, ngo turi abantu batorwa ku muhanda, Ministre Charles Muligande , Servillien Manzi Sebasoni na Ambassadeur w’u Rwanda muli Belgique aryungamo.

2. Maze kwivuga neza uwo ndiwe, nkanashyiraho ifoto yanjye, bati Ok, turamuzi ariko ni igisambo cyaciriwe urubanza cyatorotse gereza za gisirikare. Nyamara bazi ko nahunze ntafunze ntanakurikiranwe. Ibyo babinyanyagije mu binyamakuru, za radiyo na TV. Igitangaje, ni uko navuze ku mugaragaro ibyo natangaje byose, hakaba hashize amezi 17, batarandega ko nasebanije cyangwa ko natukanye/nabeshye.

3. Ubwa gatatu , Ministre C.Muligande, ati uretse no kuba igisambo cyakatiwe, nta n'ubwo ari muzima mu mutwe. Arongera ati, Ruzibiza ntiyigeze akandagira muri Kigali kuva mu 1994 kugeza 1996! Nkaho wagirango hari itegeko ryabimbuzaga ryariho. Kugira ngo bagerageze kwerekana ko ndi igisambo, bazanye ibipapuro byose by'ibihimbano bafite, bati dore yemeraga n'icyaha, akanasaba imbabazi, ndetse anarwaye mu mutwe! Ibyo abakunze gusoma ibinyamakuru byo mu Bubiligi mwarabibonye muri za articles za Colette Breackman. Nyamara nkababaza nti umuntu ashobora gufungwa mu 1997, akaburana mu 1999, yemera icyaha, asaba imbabazi, hanyuma akaba umwere mu rukiko? Ndetse n’ubushinjacyaha ntibunakopfore ?Ese byo binashobotse, mwamusubiza mu gisirikare, mukamuha n'andi mapete, kandi amafaranga mwamuregaga ko arigisa mukayamusubizamo? Ibyo kugeza ubu ntagisubizo, uretse ko ejo bundi bakimpaye mw'ibanga. Si irindi ni uko bemeye kutongera kuntuka no kumbeshyera, ari nabwo nemeye kujya impaka nabo ku gitabo cyanjye. Uretse ibyo, numva ko naciriwe igihano n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bivuze ko abari bandeze nkabatsinda bajuriye. Bajuriye ryari ? sinakubeshya.Uwashaka yasoma amategeko ibyo ateganya mu ngingo ya 165 na 166 za code de procédure pénale y'u Rwanda. Bivugwa ko kujurira bikorwa mu minsi 30 nyuma y'ikizwa ry'urubanza, bikamenyeshwa impande zombi ko ubujurire bwakiriwe, kandi impande zombi zikabisinyaho (accusé de reception). Niba narafunguwe mu kwezi kwa 6/1999, nkaba narahunze mu kwezi kwa 2/2001, iminsi ndabona irenga 30 iteganywa n'amategeko. Ikindi gikomeye. Ko numva ko nemeraga icyaha, ariko ngo nkatsinda ra, noneho ubujurire bwarinze kumara imyaka 2(niba koko bararuciye mu 2001) cyangwa imyaka 5 (niba ar’uruhimbano, nzira ko nabashinje iby’indege mu 2004) bwatindijwe n’iki kandi ibimenyetso byuzuye ? Ababeshya ko naba naraketse ko urukiko rushaka kuzamfata se bwo, Inkiko zo mu Rwanda zubikira ba ofisiye ngo zizabagwe gitumo kandi baraburanye bagatsinda ?Ikindi, mukurikirane, muzasanga mu muco wa FPR,n'inkiko za gisirikare, aba ofisiye bose baciriwe imanza zirimo ibihano nk'icy'imyaka 10 y'igifungo nahawe, no kwirukanwa mu Ngabo, no kwamburwa amapete n'ubundi burenganzira bwose bw'umuturarwanda, nk'uko numva ngo nabikorewe, ubundi bicishwa mw'itangazamakuru rya leta, Radio, TV n'Imvaho nshya.Niba har'umunyarwanda wigeze yumva iyo nkuru cyangwa leta ikaba ibifite muri archives zayo, nibidushyirire ahagaragara.Nibura icyaricyo cyose cyerekana ko namenyeshejwe ko nkurikiranywe nkaba narahunze ubutabera, niba bazi gereza nasimbutse nkatoroka,urubanza rwigeze ruvugwa mbere ya mars 2004 nyuma ya raporo kw'ihanurwa ry'indege, etc... Niba bitabonetse ibyo byose kuki abantu batarimo babona ko ar'ibihimbano.Harya ubundi, amafaranga numvaga bandega, uyavunje mu ma Euros yaba nka 4000Euros.Burya yahanishwa igihano nk'icyo cyavuzwe hejuru, birimmo no kwamburwa uburenganzira bwose bw'umwenegihugu?

4.Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR ejobundi yantutse ibitutsi byose bibaho kw’isi nk’iby’abashumba b’ihene.Imana yagize n’uko bimwe BBC yirinze kubitangaza ngo bitazamo imanza z’ubusa.Ikiruta ibindi mu bitutsi yantutse, n’ukuvuga ko nkorana n’abatumye itsembabwoko rikorwa, n’abarikoze. Ibyo byose arenzaho ko atazi igitabo nanditse ibikirimo ko ataragisoma.Ubwo se yantukiraga iki nyine ? Abatuye mu Rwanda nabwo, muzabaze muzasanga, nyuma yo guca mu nzara z’abashakaga kuntsinda i Kampala muri Uganda, ikirego gishyushye bahise barunda aho, n’uko ngo Abdul Ruzibiza, yagiye muri Congo kwifatanya n’Interahamwe, akaza aziyoboye guhirika leta ya FPR.Nyamara ibyo byavugwaga, nibereye muri Norvège aho nahungishirije amagara yanjye.Kuki, aba bagizi ba nabi banyikanga nafatanyije n’Interahamwe ? Ese n’ukuntinya cyangwa n’ukuntuka gusa ngo bamparabike ?Niba bantinya bantinyir’iki ko nta ntwaro nkoresheje mbarwanya.Niba ar’ukuntuka no kuntera ubwoba, bwo ntibarabona ko ntakangwa n’umuyaga wose uhutera ?

Nyuma y’ibyo bitutsi, nyuma y’uko Servillien Sebasoni amariye gusoma igitabo cyanjye ngo incuro ebyiri uko yivugiye, niwe bashoye ngo aze twisobanure kubyo nanditse. Ndagirango nibutse ibyabaye.Nasabye nkomeje BBC nti, niba mushaka ko nkora Ikiganiro mpaka ku gitabo cyanjye, nkeneye ko mushaka umusirikare, yaba James Kabarebe, Charles Kayonga, Karake Karenzi,Kayumba Nyamwasa, Charles Karamba, etc.. cyangwa umuvugizi wa gisirikare.Ibyo nibyo byaca amatiku, kuko abo bose baranzi.Abandi nagasabye kubisobanura birukanwe mu ngabo, cyangwa barishwe nka Col Ngoga, na Captain Hubert Kamugisha.Hari n’abandi nibwira ko bagombaga kuza bagasobanura uwo ndiwe n’ibyo mvuga. Igituma nahisemo abo, n’uko bazi neza akazi nakoraga, ibyo nari nshinzwe, n’aho narindi.Bitari ibyo, bagombaga gushaka perezida w’urukiko rwankatiye, akaza kuri radio maze agasobanura ibyaha naba narahamwe nabyo ntigeze menyeshwa mbere yo guhunga. Naho guhamagara ministre Muligande wabaga muri USA, Ngarambe w’i Burundi, Sebasoni wo muri Belgique, ngo bakomeze kuntuka ko ndi igisambo, ko ntigeze ngera i Kigali, nasangaga arugutukana gusa ntacyo byungura abanyarwanda.Ikibabaje n’uko, abo basirikare bose, yemwe n’umuvugizi wa gisirikare, bose uko bakabaye, babitinye, kuko bazi yuko kumbeshyuza byababera ihurizo rikomeye.Ahubwo bahitamo kongera gushora Servillien Sebasoni.

Kugirango nemere kuvugana nawe, nabwiye abanyamakuru nti :Niba batinye kuzana abasirikare, ngo baze aribo bamvuguruza kubyo bavuga ko mbeshya, maze bo banyakuri bagatinya kubisobanura, ndabasaba kumenyesha mbere y’igihe uwo tuzajya impaka, ko umunsi FPR, cyangwa uyivugira yongeye kuntuka, kumparabika cyangwa kunyita igisambo bambeshyera, nzahita murega mu rukiko. Sebasoni ngirango yarabibwiwe ahari kuko numvise atarantutse. None aba bibaza bose ngo kuki batanshakira abasirikare, njye maze umwaka urenga aribyo nsaba.N’ejo bundi nari nanze, BBC irangondoza ngo sinkwiye kwanga gutanga ikiganiro ku gitabo njye ubwanjye niyandikiye kandi FPR nayo ishaka kucyisobanuraho.

Hari ibyo nabashije kubona.

  1. Nahereye kera, mbere y’uko binasakuza mu maradiyo n’ibinyamakuru, mvuga ko FPR yataye Abatutsi mu kaga, yanga kubatabara, inabuza uwariwe wese wabishakaga. None Umuvugizi n’Umujyanama wa FPR abyemeje ntanabimubajije. Ati FPR ntiyari CROIX ROUGE, gutabara abatutsi ntikari akazi kayo.Nyamara yabwiye amahanga ko aricyo kiyihagurukije, kugeza ubu niryo turfu P.Agame akinisha ngo yahagaritse ubwicany, atabara Abatutsi amahanga areebera.Mbega akaga !
  2. Navuze kuva kera ko gahunda y’agaco k’abagizi ba nabi batuyoboraga ,kishakiye kurimbuka kw’Abatutsi ngo kigerere ku butegetsi, none Sebasoni yabivuze kw’iradiyo mpuzamahanga ko rwose icyo FPR yishakiraga ar’ubutegetsi, ko iyo utabufite ntacyo wageraho.
  3. Navuze kenshi ko uretse n’abo Batutsi baguranywe ubutegetsi, hari n’Abahutu biciwe ubusa batari bacye(mvanyemo abishwe baturwanya cyangwa bica Abatutsi), none Umuvugizi wa FPR ati, FPR ntiyari CROIX ROUGE.Ntiyabashaga kujonjora abarwana n’abatarwana, abica n’abatica, abashyigikiye abicanyi n’abatabashyigikiye, bose ku musozi aho Inkotanyi zabasangaga zagombaga kujyaniranya.
  4. Icyo ntakwibagirwa n’ibitutsi bindi by’abitwa ba Sharangabo Rufagari na bagenzi be ntiriwe mvuga. Nimenya neza ko ayo mazina akoresha kuri Internet ari aye koko, nzamurega ko antuka, nawe nasigeho.Ibyo Kagame ubwe atabasha kwisobanurira, ba jenerali be bakabitinya, n’uwo batumye akirinda kuvuga menshi ngo hato atabizira, agahitamo kuvuga rumwe nanjye, Sharangabo yumva ariwe uzantuka agahindura ukuri ? Mbisubiyemo, Sharangabo Rufagari ukongera kuntuka, nzakurega mu Rukiko, niba ubaho utari ordinateur yiyatsa ikizimya.Niba ubaho, ndeka.
  5. Abandi nabo bakomeje kunyijundika ngo nd’Umututsi w’igicucu, wihakanye Ubwoko, nababwira ko muribo ntawangize Umututsi, ndiwe kavukire.Kuvuga ko nabanjije gufasha hasi Ubututsi kugira ngo mbashe kuvuga ukuri kubyo nzi, nibabyumve, nkurikije agahinda kose Umututsi aba yifitiye, sinari kubasha kuvuga uko kuri kose.Nabanje kukiyibagiza, mba umuntu mbere ya byose.Sinabanje kwigira Umuhutu (nk’uko hari abigize Abatutsi kurusha abandi babivuga)ngo nkunde mvuge kuri, kuko n’umu Japan avuga ukuri atiriwe abanza kuba Umuhutu. Ese naba Umuhutu cyangwa simube byanyungura iki ?Ibyo nabashije kumenya buhoro buhoro, sinarenganya abatarabyumva.Ibyaribyo byose, uhereye ku bishe Fred Rwigyema, nabyo ngiye kurangiza igitabo cyabyo, ukajya kubavuze ngo Ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi (ubanza ngo ari Rutaremara wabivuze, ndetse ngo ese ubundi abo basakuza kuki batadusanze kurugamba ?Iri s’ishyano ?Ese nyina, nyirakuru n’impinja z’iwabo bajyanye kurugamba we ? Ese yashakaga ko naba mama naba nyogokuru baza kurugamba kugirango batabatangaho ibitambo ?).Ukajya kuri perezida P.Kagame ubwe ati « sentiments z’abo biyita ko bacitse kw’icumu bazishyire mu kabada(akabati) », ukajya kuri Patrick Mazimpaka wavuze mbere gato y’uko intamabara yubura Abatutsi bakarimbuka « ngo ntawundi muti uretse intambara, ngo kandi Abatutsi n’iyo bapfa ntibarenga 20.000 !!! », ndetse na kera mu kwa 11/1990, ubwo uwitwa prof Kimenyi ngo nawe yaba yarabwiye shyirakera bari mu ndege bava i Frankfurt mu Budage bajya i Kampala muli Congrès ya FPR, ko Abatutsi bo mu Rwanda ntakundi bazaba ibitambo, ugakomereza kukuntu abagizi ba nabi batumenesha mu gihugu, bakica ba Assiel Kabera, abacitse kw’icumu bakabatoteza igihugu bakagihunga bari barananiwe guhunga Habyarimana na Kayibanda,, uwashaka kureba yareba.Uwashaka gusobanukirwa yasobanukirwa atiriwe antuka ngo ndi igisambo.Na Sebasoni ngirango nyuma yo gusoma ibyo nanditse yasanze ntan’akamaro ko gukomeza kuntuka kuko nawe yamenye ibyo atigeze yumva na rimwe, cyangwa atarazi ko abamukoresha bakoze.

Leta y’u Rwanda nireke kungira umuntu w’amayobera (igisambo, umusazi, igikoresho cy’abafaransa,interahamwe, umwanzi bwite wa Kagame….).nd’umuntu usanzwe nk’abandi bose.Ndi muzima mu mutwe.Sinanga Kagame, nanga amafuti ye.Nayo amwe nakomeje kuyihanganira ,kimwe n’abandi babibonaga nkanjye,tuvuga ko ahari azagenda ahinduka, nyamara ntiyahindutse.Ikindi, n’uko niba narandikaga intambara, ikaba yararwanwaga na APR na FAR, kandi nkaba nari muri APR ari nayo nanditseho ahanini,nari kureka gute kwandika kuwayiyoboraga koko ? Ikindi mu gitabo cyanjye harimo amazina asaga 450.Murumva mvuga Kagame wenyine se ?Mu gitabo ndi kwandika kw’Ihotorwa(assassinat) ry’Intwari Général Gisa Fred Rwigyema, nibwo nzandikamo abantu benshi kuko bwo nzaba mvuga politiki rusange ya FPR cyane cyane mw’ivuka ryayo.Tuzasanga ahubwo Paul Kagame yarakoreraga aga kipe k’abandi bantu, nyuma gakomeza kwizera ko nyuma yo kugambanira no kwicisha Rwigyema, ko Kagame we atazabavuna.Nyamara benshi n’ubwo babanje kumukoresha, nyuma baje kwisanga ariwe usigaye abakoresha , abashoreye nk’imbagwa. Ni mu minsi iri imbere. Uretse icyo gitabo kiri hafi gusohora, ikindi ni ku Ntambara APR yarwandiye ku butaka bwa Zaïre/ Congo-Kinshasa kuva 1996 kugeza ubu, Ibyo Agame yapfuye n’Abanyamulenge,….Byinshi ntabashije kubona uko mbisobanura kubera imiterere y’igitabo nashatse kwandika, ubwo nzashaka uko mbigaragariza muri ibyo bindii mvuze bizasohoka vuba.

Icyanyuma ntakwibagirwa n’ugusaba leta ya FPR kutagira uwo izahohotera imuziza ubuhamya yatanze cyangwa azatanga, kuko sibyo bizayifasha kuzimanganya ibyo bamwe mu bayobozi bakuru baregwa. Ahubwo bizabateza amahanga nibabigerageza, ntawanditse muri icyo gitabo ntashinganye mu miryango inyuranye. Icyaruta byose , bakwiye kureka ufite ibyabazwa ku kibi yakoreye igihugu, akakireengera wenyine, aho kuroha igihugu cyose kugira ingwate abanyarwanda, no kugingirana ikibaba kw’abagizi ba nabi bihishe mu moko y’Abahutu n’Abatutsi.

Ndabashimiye

Ruzibiza A.Joshua

Oslo,14/11/ 2005

ruzibiza@operamail.com

Abatabizi bicwa no kutabimenya.

Nikozitambirwa.

0 Comments:

<< Home