Sunday, November 13, 2005

Icyo Joseph Ngarambe atekereza kuri FPR - IBUKA na IBUKA-L

Ngarambe Joseph < jngarambe2000@yahoo.fr > a écrit :
À: rwanda-l@yahoogroups.com , rwandanet@yahoogroups.com , democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
De: Ngarambe Joseph < jngarambe2000@yahoo.fr >
Date: Sun, 13 Nov 2005 16:36:17 +0100 (CET)
Objet: [rwandanet] RE: [rwanda-l] Re: A Mr Murayi (à Masozera)

Masozera,

Reka rata, ubwo mpugutse, nkwisubirize, mbe ndetse Sema Kweli akomeze agongereeee, abomboraneeee… Nkunze ko ariho noneho yandika atambaye cagoule. Hari abigira imfura n’intwari batari zo, bakigira abanyakuri kandi ari incabiranya. Kubasubiza mu mwanya wabo ntibimbabaza. Nous ne devons pas nous laisser escroquer indéfiniment.

Igisubizo cyawe cyaranyuze, nkunda umugabo ntacyo ampaye.

Twibukiranije ko twabanye muri « polotiki », inzira zikaza « kubyara amahari ». Unyibutsa ko wari unanzi mbere yaho, nkina VB muri Université, nawe uri umufana wa « Groupe nziza » (burya naho narahize). Wambwiye ko twasangiye, simbyibuka –-umbabarire-, ariko niba hari uko wanyoherereza ifoto yawe (en privé kuri email), nakwibuka, mfite « mémoire visuelle » nziza. Naho uriya nyakwigendera watumye tumenyana, nawe uzamumbwire en privé, mbabare nindangiza mushyire kuri liste y’abo ntazongera kubona.

Tuganire gato ku kibazo cyo kwibuka.

Muri 1994, natakaje abavandimwe na tous mes meilleurs amis d’enfance. Les deux principaux bari Abahutu, kandi bishwe n’intagondwa z’Abahutu. Umwe ni Hategekimana Nkundabagenzi Emmanuel, wo kwa Nkundabagenzi i Mbazi. Bamutsinze iwe mu Kiyovu (munsi ya ambassade du Zaïre), hamwe n’umugore we, n’abana babo 3. Uw’imfura yara afite imyaka 9, agahererezi gafite nka 3. Undi ni Alphonse Kabiligi w’I Kansi muri Nyaruhengeri, wari umukozi wa CEPGL, bamurasira iwe ku Gisenyi, imbere y’umugore we (w’Umurusikazi) n’abana be. Umwana we w’imfura, Philippe, wari ufite nka 15 ans, ntiyigeze akira agahinda. Kamwishe afite 23 ans mu Bubirigi, aho yari yarahungiye na nyina. Niba nibuka neza yaguye muri asile.

Izo nshuti zanjye 2, zagenderaga kure politiki. Bari abantu bitonda bitangaje. Gusa bazize aho bavutse. I Butare. Ngo muri Nduga.

Izo ni ingero gusa ntanze, ababizize ni benshi cyane.

Nari muri PSD. Biravugwa ko PSD yapfushije 85 % des cadres. Ryari ishyaka ririmo Abahutu n’Abatutsi. Abenshi bishwe n’intagondwa z’Abahutu. Abandi bicwa n’intagondwa z’Abatutsi bo muri FPR. Urugero : Samson Kizungu, mwene Samweli, umujuriste w’inshuti wakomokaga ku Gisenyi.

Hari n’abandi bo mu yandi mashyaka bishwe na FPR, abagabo b’intwari, b’inyangamugayo, b’abahanga bihebuje. Nka Emmanuel Bahigiki wakomokaga mu Ruhengeri. Un économiste très intelligent et très honnête et très peu porté sur l’enrichissement personnel. Yari mon aîné muri Groupe, aza kuba mwalimu wanjye muri UNR. Une étoile d’intellectuel.

Hari n’abandi Banyarwanda bishwe urw’agagashinyaguro na FPR, Abanyarwanda b’inyangamugayo, naje kumenya ko bari des patriotes, des gens de devoir, des patriotes. Nka Colonel Ponsiyani (wakomokaga mu Ruhengeri niba ntibeshye), FPR yarimburanye n’umuryango we. Vuba aha namenye ko uwo mu colonel ari mubaburijemo umugambi wo kwica abitwaga ibyitso, bamwe bafunzwe muri 1990.

Liste nyihagarikiye aha. Ni ndende. Abishwe na nébuleuse MRND/CDR n’abishwe na FPR.

Mu Batutsi benshi barimbuwe, baba mu mashyaka cyangwa batayabamo, nari mfitemo inshuti zitagira ingano, abo nkunda ku mpamvu zinyuranye tutanaziranye,abo nubahira ibikorwa byabo byinshi kandi byiza.

N’abo ndakunda bihebuje, nababajwe n’urwo bapfuye. Kuko nta muntu waremewe kwicwa azira uko yavutse. Si ibyo kwihanganirwa.
Urugero, ni nk’umuryango w’abaturanyi bacu, aho mvuka. Numvaga ko ari abo mu bwoko bw’Abasigaye (ababizi bansobanurire, ubanza ari sous-clan). Muri uwo muryango, umuntu wari ukomeyemo, yari umwarimu witwa Mbaraga, umu D4 wari wararangije mu ntangiriro za 1960. Wari umuryango munini cyane. Barawurimbuye, icyakora numvise ko hasigaye nk’akana kamwe karokokeye i Kigali.

Nanjye ubwanjye, nakijijwe na Nyagasani. Nyagasani niwe wampaye igitekerezo n’imbaraga zo kuva muri plafond, aho nari mbunze kuva tariki ya 7 kugeza iya 10 mata 1994. Nari nturanye na Bagosora, ingo zacu zisangiye urukuta rumwe ! Ubwo nawe urabona uko nari merewe iyo minsi 3 muri plafond, kuri metero nka 30 zo kwa Bagosora, ndi Umukombozi utihishira !

Urumva se ndagfite ibyo kwibuka byinshi, Masozera we?

Ingorane mfite gusa, ni uko discours za Ibuka ntaziyumvamo na gato, kuva aho mboneye ko yafashwe na FPR n’intagondwa z’Abatutsi. Décidément, icyo FPR ifashe cyose iragihindanya. Kandi ni no mu gihe. Nayo yuzuyemo abicanyi.

Impunzi z’Abahutu ziva muri Congo no muri za Tanzaniya, nari i Kigali. Muri izo mpunzi, izo tuziranye, twiganye cyangwa twahuriye mu bindi, nzi neza ko zirangwa no kuvugisha ukuri, zantekerereje ibyo FPR yazikoreye. Amahano. Ubwo nahise ndeba FPR ku bundi buryo. Byaje kuba bibi kurushaho, aho menyeye ko théorie yuko indege ya Habyarimana yahanuwe n’Intagondwa z’Abahutu, iyo théorie idafashe. Nabyemejwe n’abacitse kw’icumu b’Abatutsi. Abahutu bo nari narabimye amatwi, ngira ngo ni amatakirangoyi. Ubwo hari muri za 1998-99, ubwo nyine twahuraga nawe.

Muri avril 1999, nahagurutse i Kigali, nzi neza ko ngiye kwamagana publiquement FPR. Icyakora naje gusubira i Kigali gato (muri février 2000), ndi muri mission ya TPIR. Nyuma yaho nibwo twakoze ARENA. Ibyakurikiyeho, urabizi. Dushobora kuzabiganira ubutaha, kuko zimwe mu ngorane namwe mufite zatangiye n’icyo gihe.

Mbese uribuka inyandiko yanjye yo ku rubuga rwa ARENA, mvuga ko nubwo turi kumwe muri ARENA, turwanya FPR tutayirwanya ku mpamvu zimwe ? Icyo gihe nabwiye bamwe muri bagenzi banjye ko mbona muby’ukuri basa n’abatarigeze bava muri FPR. Nababwiraga ko, kubyerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ikibababaje ari uko FPR isigaye inica n’Abatutsi. Bisa no kuvuga ko kwica Abahutu byo nta kibazo

Wibuke ko ntawigeze ashaka ko dukomeza iyo débat. Kandi iyo myumvire tudahuje iri mu byatumye dusenyuka, tubifashijwemo na FPR. Kuko FPR ikora nka MRND. MRND ntiyigeze yihanganira ko Abahutu bafatanya n’Abatutsi mu mashyaka. Nibwo ikoze CDR ngo iyifashe kuyasenya, ihereye ku kibazo cy’amoko n’ubwoba buyashingiyeho usanga mu Banyarwanda benshi.

Sinshaka gusebya Ibuka, -nzayivumba kandi nzanayishyigikira nimara kuva mu kwaha kwa FPR-, iriya association mbona ikoreshwa na FPR ibikorwa nk’ibyo MRND yakoreshaga CDR. Aha, mu ngero nyinshi ziboneka, natanga ya interview ya FX Ngarambe yo gusebya Rusesabagina na film Hotel Rwanda. Ibi mbibona mu rwego rwo gushimangira ishusho mbi y’ubwicanyi ku Bahutu.

Mu bindi bintu by’amahano Ibuka ikoreshwa, harimo gukora za faux témoignages, bimwe Matata yita « syndicat des délateurs ». Ibi ni ibintu mfitiye gihamya cyane. Ni gute rero u Rwanda rushobora kugera ku bwiyunge abaturage barenganya abandi, ku mpamvu zinyuranye, zirimo no kubisabwa na FPR ? Bimwe mu by’ingenzi qui honorent la mémoire de nos morts ni ukwirinda kurenganya inzirakarengane kandi ugaharanira ukuri n’ ubutabera kuri bose.

Naho ubuhamya bwinshi nagiye mbona, bwanyumvishije ko Ibuka ivangura impfubyi n’abapfakazi, iyo abo bapfakazi bashakanye n’Abahutu cyangwa iyo izo mpfubyi zifite ba nyina b’Abahutukazi.

Naho kuvuga ko Ibuka-L na association Ibuka bitandukanye, ibisobanuro wampaye ndabyumva, ariko ntibimara inyota. Ntekereza nk’ uko Rudakubana yabivuze muri message ye y’ejo. Frontière hagati ya byombi, kuri jye ntisobanutse neza…

Iyo mvuga ko FPR ari profondément ségrégationniste mba mpera ku mbaraga ikoresha ngo yerekane ko Umuhutu ari umwicanyi, kugira ngo ibone uko imumenera ku rwara. Nko mu rwego rw’ubukungu nkuko nabyerekanye (j’y reviendrai).

A l’opposé, FPR igaragaza ko Umututsi ari imfura, victime gusa, ko amena amaraso ari ukwitabara gusa, cyangwa se acitswe. Nyamara umunsi ibarura rizaba (rizaba kandi), abantu bazatungurwa.

Birangora kudafata ziriya réformes administratives Sema Kweli yogeza nk’uburyo bwo gusiba ibimenyetso by’ubwicanyi, buriya ba Ruzibiza n’abandi bavuga.

Kubona aho Abahutu bafatanya n’Abatutsi, ni ibintu bisaza FPR. Kuko ikeneye guhoza Abatutsi n’Abahutu mu bwoba. Yumvisha Abatutsi ko yabarokoye, ko nibakinguruka bazashira. Yumvisha n’Abahutu ko ariyo nkingi ibuza Abatutsi kwihorera.

None se ntubonye ukuntu ba Sema Kweli na Sharangabo babitarukije ngo ni mwebwe mwenyine b’intagondwa ? Parce que le FPR est aux abois, il faut à chaque fois des boucs émissaires.

Nababajwe bikomeye n’iriya nyandiko ya JC Nkubito, un garçon que je connais et que j’aime beaucoup. Si inyandiko intunguye cyane, Abatutsi turaziranye kuva nkiri igi (je suis né de mère tutsi, mpungira i Burundi de 1960 à 1969). Intagondwa z’Abatutsi cyangwa z’Abahutu nzi kuzisoma mu bwonko bihagije. Twarabanye cyane. Nzi gucurukura inyandiko zazo. Uzi ya migani y’impyisi yazaga gusaba umukobwa yambaye neza, icira n’amasaro ?

Icyantangaje kikanantungura ku nyandiko ya Nkubito, ni uko ari Nkubito nyine wayanditse. Ni umuhungu w’umuhanga, twaganiriye cyane kandi kenshi ibya politiki, nkumva turi kuri même longueur d’ondes. Uretse cya kibazo navuze cyo kwamaganira FPR cyane cyane kwica Abatutsi n’ubusambo bwayo. Iyo nenge nawe nayimubonagamo. Gusa rero nabifataga nko kuba aveuglé par la peur du Hutu. Une peur que je comprends bien. Ngo ntawe utinya ijoro, atinya icyo barihuriyemo.

Mubyo mwibuka rero Masozera, muzajye mwibuka ko ubwoba butakiri ubw’Umututsi gusa. N’Abahutu barabufite, kandi nabwo bufite ishingiro. Aha niho ya « Dialogue Inter-rwandais » hautement inclusif izabera ngombwa, kabone nubwo FPR iyirwanya. Icyo gihe, yazavamo gukemura ibibazo byinshi, birimimo icya sécurité y’Umunyarwanda wese muri rusange, n’iz’ amoko agize u Rwanda ku buryo bwihariye. Nta Bahutu benshi bemera ko bari mu mutekano, baragiwe n’ingabo mu byukuri z’ubwoko bumwe bw’Abatutsi. Nta Batutsi benshi bazumva bari mu mutekano, umunsi ingabo zakongera kuba zigizwe n’ubwoko bumwe bw’Abahutu.

Kurwanya ubwoba rero niko kurwanya « ikibitera » ba JC Nkubito bariya. Sibyo se ? Mujya mubiganira kuri iyo Ibuka-L yanyu ?

Nabonye Alexis Bisangwa twabanye muri UNR yarabaye intagondwa y’Umututsi ibyemera kandi ibyishimiye. Ibisebe afite ku mutima ndabyumva, kandi birambabaje. Gusa rero, u Rwanda turarusangiye, sinzamwemerera ko amfata nk’umwanzi, ku buryo yangirira nabi, cyangwa akagirira nabi abana banjye. Tuzira gusa uko twavutse. Ndi Umuhutu kuko mvuka kuri data w’Umuhutu. Nta kindi. Icyanga Abahutu kiba kinyanga. Nzakirwanya. Nkuko narwanyije icyanga Abatutsi, kandi nzanakomeza kukirwanya. Nzifatanya n’Abanyarwanda b’intwari, kandi b’inyangamugayo, nka ba Ruzibiza bariya. Iyo numvise abantu nka ba Ruzibiza na Ruyenzi, umutima urasusuruka, nti intambara yanjye ntiyabaye iy’ubusa. Ils sont dignes de nos morts. Abatekereza nk’inshuti yanjye JC Nkubito cyangwa Alexis Bisangwa, kuri jye batuka mémoire y’abo twabuze. Ngaho aho mpagaze.

Mu kurangiza, niba wumva ibitekerezo byanjye hari icyo byabungura, niyandikishije ku mugaragaro ku rubuga rwanyu Ibuka-L. Sintinya urugamba nka Sema Kweli, kandi ndifuza gutangira impaka ngira icyo nibariza intagondwa Bisangwa yanditse, kuri urwo rubuga rwanyu ntariho, ko jyewe Ngarambe « nsinziriza Abatutsi ».

Ararekwa, kandi icyumweru cyiza.

Ngarambe
13/11/2005

http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/message/29195

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.