Tuesday, November 08, 2005

Ce que pense Richard Batsinduka du texte ethniste de Jean Claude Nkubito

Richard Batsinduka a écrit :

Netters,

Ngo ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita icyana ! Nagerageje gusoma
inyandiko. Ubundi umwanya usigaye umbana muke kubera akazi, aliko
kubera ubwinshi bw'abagize réaction ku nyandiko ye, nanjye byanteye
amatsiko nvuye ku kazi ndayisoma yose ! Reka rero mbabwire uko
nayunvise kandi nayakiriye: nabuze icyo abamushinja bamushinja !!!
Nabuze icyo abamurega bamurega ! Ikirego nabonyemo ni uko bamurega
ko yababaye, kandi atari we wibabaje ! Ahubwo kubera ko abamubabaje
bamubanye benshikuri uru rubuga, ubu niwe munyamakosa ! Awa ! Ese ko
Kayibanda na Habyarimana bavugaga babwira umututsi bati :Honga, biti
inhi se Hunga, niba bikunaniye Hora ... les trois H !!! Awa, Ubwo
Jean Claude izo H zitatu zaramunaniye pour des raisons qu'il ne peut
expliquer, et il n'est pas le seul !!! N'ikimenyimenyi, abariho
bamutera imirwi, soit ni abmuhatiraga guhonga , guhunga cyangwa
seguceceka kugira ngo bucye kabili, abandi ni abashoboye guHonga,
guHunga cyangwa se kuruca bakarumora(guHora)!!!
Rero,
Jyewe mbereke aho mpagaze, ikibyimbye kimeneke : JC Nkubito arazira
ko yavuze icyo atekereza, hanyuma ngo bigasesereza Nyamwinshi
n'abashumba bayo ! None se uvuze ko nyir'urugo yapfuye niwe uba
amwishe ? Ndabona ibigambo byahurutuweeeeee, bitunvikana, ahubwo
ngasoma ko ngo ibyo Nkubito yanditse ari byo bitunvikana,
ababyunvise bakabihwanya n'ibya mwene wabo Ngeze !!! Ese Ngeze
yandika, ko muri abo bose ntawakopfoye, ubu niho bamenye kwandika
ngo "baramagana" invugo nk'iya mwene wabo Ngeze !?!

Mumbabarire sinigeze nzitamba uko zivuze, nzazitamba uko nzunva:
kwa Ruzesezerangabo twitwa Abatagoma, mba ndoga Rutahamiheto!
None Nkubito navugisha ukuli ngo... Ararararara!!! aliko ba shahu
mwatuje tugaturana ko twese turi abana b'Immana !!!
Uko jyewe nunvise Nkubito, yatanze igitekerezo cyunvikana, kirimo
ibikunze kurushya abanyarwanda: kuvuga ibituri ku mutima nta
gufifika! muri make, les besoins les plus élémentaires qui sont
néanmoins non-négociables kugira ngo twunvikane, none ndabona
ubivuze abizira !!!
Ubu ngo yabaye nka Ngeze ! Merci pour l'égalité !!! Victime =
bourreau... et vice versa ! Dur à accepter ! Je ne suis pas
d'accord !!!

Richard Batsinduka, -5 (si vous voyez ce que je veux dire ?) !


--- Original Message ---
From: "rbatsinduka2001" :
Date: Tue Nov 8, 2005 2:00 am
Subject: Re: Nsubize abanditse kunyandiko ya Jean-Claude NKUBITO

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.

0 Comments:

Post a Comment

<< Home