Sunday, November 20, 2005

Lt Abdul Ruzibiza arabavugisha amangambure - General James Kabarebe.

General James Kabarebe yavuze ati:
1. Lt Abdul Ruzibiza "arwaye indwaya yo mu mutwe kuburyo ndetse yagiye kwivuriza mu bitaro i Ndera."
2. Lt Abdul Ruzibiza "yihereranye Mzee Sebasoni udasobanukiwe n'ibya gisilikare, nuko Sebasoni agira ubwoba, ananirwa kunyomoza Ruzibiza;"
3. "Ruzibiza rero yaragiye yihererana umukambwe Sebasoni amubwira ibya tactique militaire undi nawe kubera kudasobanukirwa arabyemera maze aravugishwa."

Utubazo:
1. Kuki Servilien Manzi Sebasoni yemera kujya impaka n'umusazi kuri Radio Mpuzamahanga kandi azi neza ko ari umusazi nyine?
2. Kuki uwo musazi asobanura neza ibitekerezo bye naho Servilien Manzi Sebasoni bikamunanira agahitamo kuvuga gusa ngo "UMUTIMA USOBETSE AMAGANYA NTUSOBANURA AMAGAMBO"?
3. Kuki Servilien Manzi Sebasoni udasobanukiwe n'ibyagisilikare yemera kwihereranwa n'umusazi, Servilien Manzi Sebasoni akagira ubwoba, akananirwa kunyomoza uwo musazi?
4. Kuki umukambwe Servilien Manzi Sebasoni yihereranwa n'umusazi amubwira ibya tactique militaire undi nawe (Servilien Manzi Sebasoni) kubera kudasobanukirwa akabyemera maze akavugishwa?
5. Kuki umusazi atavugishwa ahubwo Servilien Manzi Sebasoni akaba ari we uvugishwa?
6. Niba Lt Abdul Ruzibiza ari umusazi nk'uko General James Kabarebe abivuga, umukambwe Servilien Manzi Sebasoni we twamwita iki?
HARAHAGAZWE !

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.

----- Original Message -----
To: rwanda-l@yahoogroups.com
Sent: Sunday, November 20, 2005 12:28 PM
Subject: RE: [rwanda-l] Ruzibiza ni umusazi, ni igisambo - Gén. Kabarebe.

Yves we,
Wagerageje gufata byinshi mubyo Gen Kabarebe yavuze. Yavuze ko Ruzibiza yagiye mu gisilikare muri 90, agakora akazi ka "nurse" ni ukuvuga kari hasi cyane uhereye kuri Doctor, assistant doctor, kandi nabwo muri kompanyi y'abasoda b'abakobwa, ko ntaho yigeze ajya ku rugamba. Yasomye mu kinyarwanda urwandiko Ruzibiza yandikiye umukuru wa Pariki nkuru ya gisilikare ngo mu "gifaransa gipfuye" amubwira ko atumva impamvu akomeje gufungwa kandi yariyemereye icyaha cyo kwiba amafranga yari ashinzwe, akaba arwaye indwaya yo mu mutwe kuburyo ndetse yagiye kwivuriza mu bitaro i Ndera. Ati Ruzibiza azaze avuge ko urwo rwandiko aruhakane, avuge ko atariwe warwanditse!
Gen Kabarebe yavuze ko Ruzibiza yihereranye Mzee Sebasoni udasobanukiwe n'ibya gisilikare, nuko Sebasoni agira ubwoba, ananirwa kunyomoza Ruzibiza;
Gen Kabarebe yabwiye abasilikare ko batagomba kurangazwa n'abantu nka Ruzibiza cyangwa Fdlr ko ntacyo bashobora guhungabanya ku mutekano w'u Rwanda.
Koko rero nange kimwe nawe, ndibwira ko ririya jambo rye tuzabasha kurisoma mubinyamakuru muri iyi minsi.
----- Original Message -----
Sent: Sunday, November 20, 2005 11:48 AM
Subject: [rwanda-l] Ruzibiza ni umusazi, ni igisambo - Gén. Kabarebe.

Banyarubuga,
Ejo ku itariki ya 19 ugushyingo 2005, mu makuru y'ikinyarwanda kuri Radiyo Rwanda, bahitishije ijambo ry'umugaba mukuru w'ingabo, Jenerali James Kabarebe yavugiye imbere y'abasirikari b'u Rwanda bagiye muri sudani, aho bagiye gusimbura abasirikari b'abataliyani mu ngabo za Loni (casques bleus).
Kabarebe yaboneyeho kugira icyo avuga kuri Abdul Ruzibiza. Ati ntiyari amuzi ariko yaraperereje asanga ibya Ruzibiza ahubwo ari urwenya. Ati ntiyigeze arwana intambara yo kubohora u Rwanda kuko yari mu mutwe urinda abagore (niba narabyumvise neza). Ndetse ngo yigeze no gufungwa amara amezi umunani kubera amafaranga yibye mu gisirikari.
Nibwo rero Kabarebe yasomye urwandiko Ruzibiza yiyandikiye mu mukono we yemera icyaha kandi asaba imbabazi. Muri urwo rwandiko akaba yaravuze ko arimo yivuriza i Ndera! Kabarebe ati azaze aruhakane kandi abamuha ikaramu bazabanze bamuvuze! Yongeyeho ati Ruzibiza rero yaragiye yihererana umukambwe Sebasoni amubwira ibya tactique militaire undi nawe kubera kudasobanukirwa arabyemera maze aravugishwa.
Ibi ariko mbabwiye nibyo nagerageje kumva ku buryo byose bigomba kuba bitaravuzwe neza kuriya nabyanditse. Byaba rero byiza dutegereje ko iriya discours ya Kabarebe ishyirwa ahagaragara n'ibinyamakuru cyangwa se n'abandi bashobora kuyigeraho (Bayingana, Sharangabo) kugirango tugire icyo tuyivugaho.
Icyo nakwemeza ariko ni kimwe: amatwi ya Ruzibiza n'aya Sebasoni agomba kuba yaravugirije!
Yves.

2 Comments:

Blogger the game said...

ariko mwa baginga mwe mwirirwa musakuza kuri internet mwazagiye mu Rwanda mukareba uko hameze mukareka kwirirwa mudusebereza igihugu,nanjye ndi london naje kwiga ariko nzasubirayo ndangije ,so sinshaka abirirwa badusebya ahantu hose
dusfite prsident w'umuhanga ,uzi kureba future y'abanyarwanda kandi akabarinda

11:09 AM

 
Blogger Unknown said...

Reka sha iyigire amashuri yawe ureke abahungu baba bahaze Jupiler na yaourt. Iyo umaze imyaka imahanga uteretse amabya n'amajigo mu bukonje utekereza u Rwanda ubwonko bukayaga; wabura uko ugira ukajya kuri interineti ugatuka cyama, Kagame, ukumva uriniguye! Erege u Rwanda si ikirambwa! Hora wa munwa we!

9:20 AM

 

Post a Comment

<< Home