Ce que pense Jean Claude NKUBITO des ethnies HUTU et TUTSI du Rwanda
Où allons nous? ( ce que Jean Claude NKUBITO de l'association IBUKA pense)
Bavandimwe,
Maze iminsi ntaboneka ku rubuga, none nagiraga ngo niyibe gato twongere tuganire. Inyandiko zanyu zo ariko ntizincika, ndazisoma gusa nkabura umwanya wo kuzisubiza. Aha ariko ndagira ngo ngaruke ku bibazo kenshi na kenshi twirengagiza kandi bitureba, birimo ibitabo bitabarika bisohoka muri iyi minsi, amafilimi, ndetse n'ibyo bamwe bita découvertes zinyuzwa ku ma TV muri ibi bihe, tutibagiwe na bimwe mu byemezo leta ifata bibangamiye abarokotse ariko na yo bikazayigaruka.
Ndahera ku bitabo
Ibitabo biriho bisohoka ubu birasenya imwe ku yindi ingingo leta yagiye ikoresha ngo yerekane uruhare amahanga cyane cyane u Bufaransa bwagize mu itsembabwoko. Sindi bugire na kimwe nkorera synthèse kubera umwanya muto, ariko ndabahamagarira kwibaza gato, kuko iyo mbere na mbere leta itunga agatoki abicanyi nyabo, bamwe baduhize ku misozi bakadusenyera bakadutwikira bakadutera aho twahungiye, nta n'umwe wari kuzatinyuka kuyivuguruza kuko abahutu bishe abatutsi, ariko iyo abatutsi bataza ngo bababembereze ngo ce n'est pas grave, ngo nta wabahana ngo abarangize muri benshi cyangwa ngo aba rescapés ntibashaka ko abahutu bajya mu butegetsi none barabashinja génocide à tout moment ( comme si batayikoze), ubu ntekereza ko n'ibyo bita umutekano muke bitajyaga no kuzabaho kuko n'umuhutu warokotse kwica kuko yari arwaye cyangwa adahari, yari kuzajya areba umututsi baturanye akibuka ibyo bene wabo bamukoreye agahora afite ubwoba.
Ni nde wishe abatutsi?
Abatutsi bishwe n'abaturanyi babo b'abahutu, abo bahutu kandi bagize n'amahirwe baba bafite ubutegetsi barabukoresha bahagarika akazi barabica babamaraho. Aha ni ho numva nta mpamvu n'imwe leta igomba kugira yo guhakana ko amoko ariho mu Rwanda kuko ari uguhakana génocide. Ibyo let itinyutse ikabyatura, ntibyatuma Makuza ahunga kubera ko azi neza ko ukuri kutica umutumirano. nyamara ariko byatuma yibuka akajya yigengesera muri ziriya terminologies ahora ahimba ngo yibagize itsembabwoko ryakorewe abatutsi izuba riva. Ikindi na none kuvuga ko nta kibazo cy'amoko kiri mu gihugu ni ukwirengagiza ikibazo kizatugaruka, kuko niba leta inatera abatutsi ikinya cyo kubabwira ko nta moko ariho, abahutu bo bafata umwanya uhagije wo gufata ibibazo byose basangiye n'abandi baturage bakabyitirira ibyabo gusa, ko barengana nk'abahutu. Ni nayo mpamvu guhumiriza ntitubirebe directement ari ukwishora mu ruzi dupfutse mu maso. Ikindi kintera ubwoba muri iki gihe ni uburyo abahutu basa n'aboroshye mu kuyoboka ibyo basabwa. Or tuzi ko batabyemera habe na mba. Barabikora kuko bazi ko inkono ihira igihe idahira ikibariro.
Ingero ntanga ni ebyiri gusa:
Ejo bundi padiri teunis aburana, abamushinja n'abamuvugira bafatirwaga mikoro na Bernardin Ndashimye, wigize uw'ejo, calme, kandi nyamara aziranye n'uregwa cyane kuko mu byo babarega harimo radiyo amahoro bashinganye. Notez biene que ku giti cyanjye gushinga radiyo Amahoro cyangwa ikindi gitangazamakuru atari icyaha, icyaha ni uburyo ikoreshwa n'ibyo ivuga.
Bwarakeye ambassadeur Bonesha Joseph uri hano i Buruseli ashinja na we Teunis kuri RTBF twese tureba, kandi twese tuzi ko bashinganye ADL donc baziranye neza. Narindiriye ko we hari icyo amuvugaho amuziho ndaheba, atangaza ko ibyavugiwe i Rwanda ababivuze ari abo yigishije n'abo bakoranye, kandi mwese muzi ko hari n'abamushinje batamuzi. Nirinze kuvuga ko nyuma yaho kuri téléphone Bonesha yaje kuvugana n'undi munyamakuru baziranye ngo akamubwira un autre discours itandukanye n'iyo kuri TV amubwira ko ibyo mu Rwanda noneho bije kuyoberana, ko buri wese ari candidat à la prison.Hari n'abandi nzi mu bibazo nk'ibi.
Nyamara iyo usubiye inyuma ukareba abakora mobilisation y'ifungurwa rya Teunis muri parlement européen no mu mashyaka ya hano mu Bubiligi, ubonamo na none amacuti magara ya bariya bombi navuze ndetse n'imiryango yabo, byerekana ko hariho disikuru yo mu ruhame na disikuru yo mu bwihisho. Abahutu rero ubu bazi ikigize icyo gitwaye n'ikitagize icyo gitwaye, bigaragara ko bafite gahunda contrairement y'ibyo twibwira ngo bari en débandade, batungwa n'ibigaragara inyuma pour un petit moment( kuvuga ko byose ari byiza, bitunganye), et pour le long terme bagapangisha ibyo bo baziranyeho mu ma contacts menshi bafite.
Ikindi ngarukaho dusa n'abicecekeraho ni iriya mirambo igaragara muri Congo yo muri 1996. Umunyamakuru wabivuze bwa mbere, ni uwa RTBF na none. Si we wayitaburuye, ariko yarahajyiye, bayitaburura ahari. Ni na yo makuru yonyine yakoze muri Kongo kuva aho agiriyeyo. Kugira ngo umunyamakuru ajye muri grands lacs nta mutegetsi bajyanye, ari uwa TV ya leta, bisaba démarches ndende zitabaho par hasard. Bitegurwa nibura mbere ho ukwezi. Et ce n'est pas par hasard ko imirambo yerekanywe bakivuga Ultamatum yo kwirukana interahamwe muri Kongo. Abari muri izi manoeuvres icyo bagamije ni ukwerekana ko abahutu bishe abatutsi mu Rwanda muri 1994, abatutsi na bo bakabakurikira muri Congo kubicirayo. Ubu noneho ntibakivuga ko ari match nul, baravuga ngo 1+1=2. Ce n'est pas le système FPR qu'il mettent en cause mais bel et bien les Tutsi. Uzabona umwanya azajye asoma inyandiko za Bonifasi Rutayisire azabonamo tout un programme.
Aha ndavuga ngo tubitekerezeho kuko hari ubwo twibwira ko twashyikiriye, twicaje yombi kandi si byo. Or, ikigaragara ni uko iyo umututsi arwanije ubutegetsi bw'i Kigali, aba yamagana akarengane ka hato na hato ka none n'ejo hashize, yamagana uburyo interahamwe zifungurwa ba Businge baseka ngo Ibuka ntikabazwe uko ibibona nk'aho ejo nizica zitazahera ku bavandimwe babo. Aba yamagana uburyo abarokotse banamye ku gasi nta n'urwara rwo kwishima, atewe ubwoba n'uko bariya basaza basigaye mu Mutara ejo ejo bundi inka zabo zizaba zahindutse imyite kubera kubura amazi, n'ibindi. Uwo mututsi aba yifuza ko ibintu bihinduka, umututsi akarekeraho kwica undi mututsi, akarekera aho kumwangaza ngo ajye yirirwa amucyurira ngo yahunze ubukene nk'aho cyo atari ikibazo cya politiki, aba yifuza ko hajyaho imyitangirizwa ( des garde fous) ngo ejo ejo bundi abahutu batongera kutumara kuko kwica baracyabifitiye imbaraga. Ni yo mpamvu amashyaka y'abatutsi usanga abahutu batayayoboka cyane, barayitaza kuko batifuza bimwe, kuko abatutsi barwanya imigirire y'iriya leta bifuza ko ibintu byahinduka avec ou sans Kagame ariko tutabuze byose ngo na kiriya gisirikare cyapfaga kuba kirimo bene wacu tutakibura. Nkunze kubona Miheto ari we wandika kenshi ati FPR kuki ipfusha imbaraga ubusa? Ntibyari ngombwa ko Ruzibiza, Ntashamaje, Ruyenzi, même na Furuma, Rukimbira n'abandi ba officiers ndetse na ba kadogo bahunga "kienyeji" wa mugani. Ntacyo mvuze kuri abo bose bamwe tunahuriye kuri uru rubuga, bitanze uko bashoboye kose ariko bakava mu gihugu kibuno mpa amaguru nk'abagome. Muzarwanye ingeso yanga ababo. Et pour vous amuser, nababwira ko ubu énergies za renseignements z'u rwanda ari orientées ku batutsi kurusha abahutu!!!
Gahunda y'abahutu
Guhera kuri Makuza kugera kuri Kinyogote wo muri Nyamutera, agahinda ni kamwe mu bahutu ni "ingoma y'abatutsi iratumaze". Igikurikira iyo mvugo y'"akabo ntikazashira" murakizi, ubusanzwe ni ugufata umuhoro. Mais comme ubu bitaboroheye, bahitamo kuvugira mu matamatama, ufite inoti nka Mporanyi agafasha bene wabo kugura amazu bashoboye yose mu Kiyovu, uri i Burayi akababwirira abazungu ko abatutsi babamazeho, et à titre d'exemple, umwaka ushize hano mu Bubiligi batanze statut de réfugié 1701 harimo 983 z'abanyarwanda kandi nta n'abatutsi ijana barimo. Abahutu rero bafite gahunda ikomeye. Ibi bamwe birirwa bavuga ngo hagati yabo baseka abayobotse si byo, barabashima kuko babaha amakuru y'ibiba buri munsi, babagarurira amazu yabo n'ibindi. Urugero nabaha ni nk'urwa Anastase Munyandekwa wo muri FDLR na MDR pawa akaba mwene wabo na Makuza. Amazu ya Munyandekwe arayakodesha mu Rwanda, amafaranga bakayamwoherereza.
Niba hari uwibuka iby'Itara ry'umwaka ushize cyangwa ibiri ishize ngira ngo azi ko ryavutse bucece, bakaricana bucece, rikaka bakarizimya ryatangiye gukwiza urumuri.
Indi stratégie iriho, ubu ni uko abakekwaho génocide batagishyirwa imbere muri politiki y'abahutu. Higaragaza abadafite ibyo baregwa, byaba na ngombwa bakerekana ko bashwanye na bagenzi babo kuko bashyigikiye génocide. Muri uko kwemera génocide, baba bagera ikirenge mu cy'abarundi bari ku butegetsi ubu, bashoboye kugenza leta ya Buyoya buhoro ngo bagere ku cyo bifuza. Kandi iryo somo barihawe n'ababagira inama biganje mu buholandi, mu budage no mu Bubiligi. Ubu rero bafata abakiri bato bakegera ambassades zibegereye, bakajya babonana n'umutegetsi wese uvuye i Kigali cyane cyane ab'iperereza, bamara kunyurwa bakajya babavungurira ku mabanga, bakihutira kuyabwirana bucece, ubundi ukumva ngo umwe yatashye. Urugero rwansekeje vuba aha ni ukubona ubu Twagiramungu asigaye ari incuti magara ya Agatha Kanziga! Ntibibatangaze ni byo. Mais en même temps, birumvikana kuko MDR na MRND byari bisangiye utuntu twinshi. Uzasanga Kanziga nyine yarabyaye abana bo kwa Bagaragaza muri Batisimu, usange umuhungu wa Bagaragaza ari umukwe wa Idi Amini, usange Idi Amini ari ambassadeur w'u Rwanda i Paris, usange Kanziga ari ho atuye. Ndetse na Bonesha usange ari umukwe wo mwa ba Bagaragaza. Donc le système en place les aide aussi et ils se voient souvent, n'abo bose barabonana bya kivandimwe ariko na ka politiki bakagakora avec cette fois-ci des informations données par des services de renseignement du système FPR.
Abakuru muri twe bamaze iki?
Abaturusha imyaka babonye byinshi kuturusha, bagombye gutinyuka kubwiza Kagame ukuri, bakamusaba audience bakamwerurira ko narangara atazapfa wenyine azajyana n'abatutsi aho bava bakagera. Nta kintu na gito kigaragara wambwira iriya leta yabonyemo impamvu yo kwica Assieli Kabera kuko uyu we ndumva nta ngingimira mfite zo kubivuga uko bigaragara kuko atari interahamwe zaje kumwica munsi ya présidence aho yari atuye. Uzarebe n'iperereza batwijeje twarategereje turaheba... Nta mpamvu nzi igaragara yatumye iriya leta ivundaguza Sebarenzi imuteje abahutu d'ailleurs, ngo itume abantu batabarika bahunga igihugu bataye imiryango yabo n'imirimo yabo bakundaga kandi bumva bashaga gukorera igihugu. Comme nta n'impamvu igaragara yabiteye, bakwiye kwatura bakabisabira imbabazi kuko barahemutse bahohotera abatabarwanyaga. Ntibazazura uwo bishe na none, ariko nibura bazaba bamusubije icyubahiro nibemera kwegera umuryango ( imiryango y'abishwe), bakavugana bakaganira batabeshyana bagasanga barapfaga ubusa n'ubwo byamaze guhitana abantu. Uwo bashohesheje kubera amaherere nibamwigayaho azabumva nta wubikiria uwabo inzika. Nibitaba ibyo, bamwe mu bahemukiwe na leta bazaba " tubiburire rimwe", " na nyina w'undi apfusha agahungu" n'ibindi, umujinya burya uba mubi utuma umuntu anikora mu nda.
Icyo nenga na none leta, ni uko abibwira ko bayishyigikiye babwira abatutsi bamagana imikorere yabo ngo bagire solidarité n'abandi batutsi bari muri leta n'ibikorwa bayikoramo bibangamiye abatutsi muri rusange, ariko leta yo ikifuza ko abatutsi bayibera solidaires yo ntibe solidaire wabo. Muti gute? Ntizafungure abicanyi nk'aho ntacyo bivuze par exemple, ngo nirangiza ihe abantu nak Businge ijambo basuzugure Ibuka kandi uburi kera na bo bazayikenera. ndabizi neza bazayikenera, singaruka ku bya wa musaza wavuze ngo leta ntiteze gukenera Ibuka et je ne fais pas trop de commentaires kuko buri wese arabyumva neza ndetse. Hari n'ibindi byinshi abantu barangarana tukabisekaaa, cyangwa tukumva ntacyo bitubwiye. hari umuntu wambwira ukuntu umututsi adahunga Kayibanda, agahanyanyaza akaba no ku ngoma ya habyarimana, iya FPR yaza akagoragoza kugeza ubwo bimunaniye agahunga akuze? Muzi ko muri twe harimo abasaza bahunga ubu kandi ntako batagerageje kugira ngo bagire abakiri bato inama aho kuzumva bakazibatotezamo bakabacira ishyanga?
Natangiye mvuga nti ni nde wishe abatutsi? Abatutsi bishwe n'abahutu. N'umuzungu wafashije abahutu yabitewe n'uko babimusabye, bashobora no kuba bataramubwiye icyo bagamije, bakamwisabira imipanga n'amafaranga, n'agatsinda abahutu ni bo batemaguye abatutsi. Niba rero FPR itabonye ko ikibazo kimeze gutyo, ikifuza ko umututsi uyirwanya atavugana n'abahutu ariko yo ikirirwa ibarekura baramaze abatutsi, nsubiye mu magambo yavuzwe na Bizimungu bakamwamagana, abahutu bazongera bice abatutsi kandi kubera ko babibahereye uburyo, maze aho kugira ngo noneho dushinje abazungu, dushinje leta kuba yarasubije abahutu imbaraga zose ngo babashe kwica abatutsi bakoresheje na none les moyens d'Etat.
Nyamara nta rirarenga
Aho ibintu bigeze ubu, uretse indangare ibibazo birahari kandi ni ibibazo fondamentaux. Icya mbere ni uko urugamba rw'abarokotse ku birebana na mémoire runyuranye n'urwa leta, kandi mémoire ya génocide iri muri raison d'être y'iriya leta. Ubu abantu benshi bashobora kwihanganira agissements nyinshi mu za leta kuko bazi ko ari leta yasimbuye iyakoze génocide. Umunsi ariko byagaragaye ko langage y'abategetsi n'iy'abiciwe zihabanye, baizagora leta kugira marge de manoeuvre muri gestion ya après génocide. Nkunze kubona hari abahita basimbukira hejuru iyo Ruzibiza avuze ( n'ubwo yaba abeshya), kagiraneza aciye muri Sénat ( n'ubwo yaba akabije) n'ibindi. Nyamara aho kubatukira hejuru, twagombye kureba impamvu bageze aho bavuga biriya. Twese, je dis bien twese dufite ibyo twavuga ariko tutavuga kubere ko mu mikorere yacu na système blessure yabayemo ifite aho itarenze. Ariko hari abafite des blessures très profondes kandi banabuze communication n'abandi. Nibagira icyo bavuga tukihutira gutuka abavuze aho gusesengura ibyo bavuze ntituzamenya aho bizagarukira. Or, izo dérives zose ntizari ngombwa, kandi zigira effet n'ubwo bamwe badakanura ngo babone. Ubu n'abategetsi ubwabo hari sujet batinya kuvugaho kandi ubundi les mots pour en parler zarazaga aisément.
Na none, simpamagaye ngo habeho rassemblement y'abatutsi n'ubwo ku bwanjye yari ikenewe. Ariko, ndasaba abakuru baturimo kudashyuha imitwe nk'abato, aho gusamira abantu hejuru, bajye basesengura situation bamenye imvo n'ingira y'ibintu bitaraba bibi. kandi batinyuke babwire abategetsi ko hari ibitnu bidakorwaho: il faut pas toucher au génocide des tutsi, ntibakayikinishe bitazakurura indi. bazayihane kandi ntibakayigireho concession batabajije abayirokotse.
Hari uwaba yarabonye amarira Sharon yarize ajyiye kwingingira ubwoko bwe kuva mu ntara ya Gaza? Niba abategetsi b'abatutsi batagiriye abatutsi bene wabo icyubahiro nka kiriya cya Sharon imbere ya bene wabo bari batuye mu ntara ya gaza aho yaberetse ko abirukanye atabishaka, Kagame azaba abaye umututsi wa mbere n'uwa nyuma utegetse Repubulika y'u Rwanda . Ibyo ntibivuze ko bagomba kubashyigikira mu makosa, ariko abatutsi si bo banya makosa menshi mu Rwanda, bagira n'ibitekerezo byinshi baha leta ikabyirengagiza nkana, aka wa mwana utabwirwa wica inyoni itaribwa.
Jean Claude NKUBITO, 13-10-2005
From: Jean-Claude Nkubito
Date: Thu Oct 13, 2005 9:25 am
Subject: Où allons nous? ( ce que je pense)
nkubitojc@... Send Email
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
----- Original Message -----
From: "ilibagiza1975" <
To: <rwandanet@yahoogroups.com>
Sent: Thursday, November 03, 2005 9:20 PM
Subject: [rwandanet] Gahire na Nkubito ntibashatse kunsubiza!
Banyarubuga,Ni ubwo Gahire Pierre na Nkubito J Claude baruciye bakarumira, nabonye ibisubizo bimwe ariko babyohereza kuri adresse yanjye directement. Ariko hari ino message banyoherereje yanditswe na Nkubito kuri ibuka-L maze intera kwibaza byinshi. Nyirikuyinyoherereza yashyizeho amacomments ariko mpisemo kubashyirira kuri uru rubuga, message yanditswe na Nkubito gusa.
-------------------------
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
0 Comments:
Post a Comment
<< Home