Monday, November 21, 2005

Icyo Patrick Ndengera aka Tito Kayijamahe atekereza kuri FPR - IBUKA na IBUKA-L

--- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, "kayijamahe2000" < kayijamahe2000@yahoo.com > a écrit :

Netters,

Ibi biganiro nkibi bimaze iminsi ku rubuga ni byiza cyane kuko bituma ukuri kwose kujya hanze bityo bigatuma n'ibisubizo biboneka . Mu by'ukuri twari dukwiriye guterwa ubwoba n'ibyabaye mu Rwanda - baba abari bahari n'abatari bahari - kuko ni ibintu biteye ubwoba kandi byahahamuye umunyarwanda wese ndetse n'amahanga yose.

1. IBUKA :

Ibuka ifite ingorane muri iyi minsi kubera inyandiko za Nkubito J.C zagiye hanze ariko nkeka ko baramutse babyitwayemo neza ahubwo byaba igisubizo ku bibazo bya Ibuka :
Ibuka ntigomba kugwa mu mutego wa bamwe mu ba membre bayo nka Nkubito JC bashaka solution finale nka zimwe za Bagosora kuko ntaho solution nkizo zageza igihugu ahubwo bagomba guhagurukira rimwe bakamagana inyandiko nkizo ahubwo bagaharanira ko uwakoze nabi wese uwakoze genocide cyangwa uwakoze massacres ahanwa kabone niyo yaba ava muri Ibuka.

Sinon bafite FPR ku mutwe ibacecekesha kongeraho ku mugongo n'abahutu bishe badashaka kumva Ibuka , rero inyandiko za Nkubito zituma noneho n'abahutu batishe muri genocide ahubwo biciwe n'interahamwe hamwe n'inkotanyi - kandi ni benshi - , batangira kwanga Ibuka. Ngasanga iyo politique ya ba Nkubito JC ari suicidaire pour Ibuka . Nta nama mbagira kuko ntari membre c'est juste une constatation.

2. FPR

FPR ibonye scandale ya Ibuka-l ikomeye hari impaka zikomeye abantu benshi bahagurukanye Nkubito na Ibuka FPR iti ni occasion yo kurasa Ruzibiza na Ibuka a même temps. Ruzibiza mu gitabo avuga ko FPR itashatse gukiza abatutsi bicwaga (aha nakwibaza babandi bavuga ngo muri milles collines ntibahateye kubera ko FPR yatanze gasopo , barasetsa cyane !! ) none FPR iti reka mbabwize ukuri abo muri Ibuka ko ntari croix-rouge ndetse n'abahutu benshi bangarukire. Peine perdu biyambitse ubusa. Ils ont donné raison a Ruzibiza .

3. JUSTICE:

FPR byarayinaniye gushyiraho imanza zisesuye z'abahutu bakoze genocide ngo baburanishwe ndetse n'iz'abatutsi bishe abahutu ngo baburanishwe. Iyi ni echec ya FPR kugeza ubu nyuma y'imyaka 11 . Gacaca icyo ikora ni uguha isura ubutegetsi imbere y'amahanga no kwaka imfashanyo , Nta kindi imaze uretse icyo. Iki kibazo FPR ikinisha ivuga ngo ntiyari croix-rouge nicyo kizayirimbura. Ese iyo twe mu Rwanda tutajya muri opposition tugahangana na Habyarimana a l'interieur bari gutsinga facilement ?

4. STRATEGIE DU FPR :

PHASE 1 :

FPR yahereye ku bahutu ba Sendashonga yica, ba Rizinde, ba Kanyarengwe iracecekesha, ba Twagiramungu irakunkumura ,ba Rwigema irirukana , ba Bizimungu na Biseruka irafunga .. abatutsi bamwe bakabona nta kibazo kirimo. Or, abo bahutu nibo bahanganye na Habyarimana mu gufasha FPR. Habyarimana uwo yari akomeye iyo mu gihugu hagati twese tuvuga rumwe ntihabe opposition na nubu FPR iba ikiri muri Uganda.
Uwibuka wese ntiyibuke abo bahutu bakoze uko bashoboye ngo KINANI aveho nkaba Nzamurambaho, Gafaranga, Ngango, Uwilingiyimana, Ngurinzira, Kavaruganda, ... aba atarobanura ? Twagiramungu niwe wasigaye ahagarariye abo bagabo none mwabonye uko FPR yamugize ? Niyo abo bagabo mvuze hejuru baba bakiriho ubu FPR ntiyari gutinya kubatesha umurongo . Kutabibona ni ubuhumyi cyangwa kutabona kure.

PHASE 2 :

None ubu FPR imaze kwirenza abahutu b'indakemwa nka ba Faustin ahuubwo igakoresha abicanyi nka ba Rucagu itangira Phase 2 igamije kwica abatutsi ba ba rescapé no kubigizayo ngo ibacecekeshe kuko bari kuzangira ingufu nyinshi: niko kwica ba Assiel Kabera, kwirukana ba Sebarenzi, guhiga ba Kajeguhakwa, ... none yadukiriye IBUKA . Yatangiye ivuga ngo nibafungire sentimenti mu kabati, barongera bati ntibakuzura Akamba ya bus ijya i Buganda.

PHASE 3:

None phase 3 yatangiye (kwirenza abahutu clean byararangiye, kwikiza Ibuka byararangiye)none bati batutsi bo mu gihugu simwe mwatuzanye ntituri croix-rouge twaje gufata ubutegetsi . Ibi bya phase ya gatatu ni ugutegura imanza international zitangiye kubageraho kuko genocide n'est plus un monaie de commerce bazakomeza kwihisha inyuma. Bemeye ko ataribo bahagaritse genocide kuko objectif yabo yari ubutegetsi , donc ya monaie de commerce yataye agaciro.

UMWANZI W'ABANYARWANDA NI UBUTEGETSI BWA MAFIA BWA FPR HAMWE N'ABAGENOCIDAIRE BAYOBOWE NA BAGOSORA :

Abo bantu nibo bagomba guhigwa bagashyirwa HORS ETAT DE NUIRE !!! Abandi turapfa ubusa. Byaratugwiririye !! FPR na MRND bashatse ubutegetsi bibananiye ku ngufu bakoresha amoko. Ba Bagosora hamwe n'interahamwe ze bishe abatutsi bagomba gushyikirizwa imanza bagahanwa by'intangarugero. Ba Kagame na bagenzi be bishe abahutu bagomba gushyikirizwa imanza bagahanwa by'intangarugero.

Genocide en avril 94 ni résultat ya echec politique hagati ya FPR na MRND (avec leurs satellites). Ngabo abagomba guhigwa.

Iyo utazi uwo murwana ntumenya nuko urwana !!! Abanyarwanda nimukanguke! Nimureke kwica aba rescapé, nimureke guhiga abahutu batishe,.... VA KU GITI DORE UMUNTU !!!!

PHASE 4:

Phase ya 4 iri mu nzira : élimination physique y'abantu bari hanze y'igihugu bashobora guteza FPR ibibazo mu banyamahanga. Source ntahandi tuzikura ziratugeraho ziva i kambere. On dirait que le bateau va couler !!

TITO KAYIJAMAHE.

"kayijamahe2000" <
kayijamahe2000@yahoo.com >
Date : Jeudi 17, Novembre 2005 23:26
Objet : FPR ET MRND SONT COUPABLES - ANALYSE.

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.

0 Comments:

<< Home