"Mon Dieu, protégez moi de mes amis, mes ennemis je m'en charge" !
S'il s'avère vraiment que Paul Mbaraga et la personne qui se fait appeler Léonce Ngaboyisonga sont (ou ont été) des beaux-frères; qu'ils se sont rendus autant de services comme ceux que vient de nous décrire Paul Mbaraga (engagement de prise en charge, hébergement, parrainage auprès d'une banque, ...), alors la pertinence de la citation ci-dessus se sera une fois de plus vérifiée.
La transparence de Paul Mbaraga est très louable, mais il s'agit d'une arme à double tranchant.
Je ne prétends pas le connaître autant que son (ex-) beau-frère. Je puis néanmoins confirmer son propos suivant:
"ipikipiki nari ntunze mu myaka ya 1971-1973 wowe utangiye kwiga primaire, nayiguze na Georges Colas umuhungu muri Famille yacururizaga mu cyari Hotel Beau-Séjour ubu yasenywe. Sinigeze ngendera muri Hotel Edelweis.
Nta pikipiki rero nakuye mu ba benedictins b'i Gihindamuyaga. Nakundaga kujya kuruhukirayo no kumva inyigisho z'Imana cyane cyane iz'uwitwa Francois Luc Moes wabaye inshuti y'urubyiruko i Butare. Inyigisho ze zaramfashaga mu mutima ambera père spirituel kugeza n'ubu dusazanye." (Paul Mbaraga)
A cet égard, je considère qu'un père spirituel n'est qu'un père spirituel et balaie d'un seul revers de la main toutes les autres insinuations de "Léonce Ngaboyisonga" au sujet des fréquentations de Paul Mbaraga à Gihindamuyaga.
Ceci étant dit, je m'en voudrais de ne pas ajouter que je considère toujours Paul Mbaraga comme un prostitué politique (et rien qu'un prostitué politique), à l'image de son ami Anastase Gasana, et, à ce titre, comme un personnage dangereux. J'ai plus qu'un doute sur la sincérité de son engagement politique auprès (ou contre) Paul Kagame. Quand il parle politique, il n'use que de "AMARANGAMUTIMA" pour utiliser sa propre expression.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
© RWANDANET 2006
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance.
Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
Ne demandez pas de geste absolument gratuit. Psychologiquement, c'est irréalisable. Il y a au moins le plaisir de faire plaisir.
Date: Wed Feb 15, 2006 8:42 am
Subject: RE: [rwandanet] Mbaraga est sorti de son nid (1)! UKURI KWA PAUL MBARAGA
Banyarubuga; nubwo nayasuzuguye, sinareka amagambo mabisha ya Ngaboyisonga akomeza gutera urujijo mu mibereho yanjye n'icyo nemera mu buzima bwanjye bwite no ku gihugu cyacu. Niyemeje rero kumusubiza cyakora mumbabarire uburebure bwa statement musanga en attachement. Mumenye Ngaboyisonga uwariwe; ababanye nawe muri URSS n'aho ari ubungubu i Burayi mumuvuge uko mumubona cyane cyane muburira abashobora kugwa mu mitego ye. Ibyo musoma byose mbifitiye ibimenyetso simusiga. Nizere ko noneho Ngaboyisonga nawe ari busohoke mu cyari cye nkamenya niba ari jye wamwibeshyeho, nabigaragaza nzamusaba imbabazi Paul MBARAGA
Ngaboyisonga Léonce a écrit :
En fin, Monsieur Mbaraga est sorti de son nid!
Kimwe n'abandi bambwiye ko ngo umutego nateze PaulMbaraga wansidutse, ndashaka kubwira abansoma ahabose, ko ntigeze mvuga ko Paul Mbaraga atize. CV yaPaul Mbaraga yerekana rwose ko ari umuhanga. Ariko seubwo buhanga ni bwabundi bwenge Colonel Nsekalije kerayavugaga ko abanyarwanda bose bazi?
Jyewe, Léonce Ngaboyisonga, sinzwi na Mbaraga gusa,ahubwo nzwi n'abantu benshi; ari abo tubana cyangwa abandi bose banyumvishije, kuko mvuga buri gihe kondwanya ingoma-Nkoramaraso ya Paul Kagame, mutagatifu wa Paul Mbaraga.
Abansabye gushyira nanjye CV yanjye kuri uru rubuga,ntabyo mbakorera, kuko sindi nyine Paul Mbaraga: Ibyonavuze kuri Paul Mbaraga ni ibintu bigaragaza ubutiriganya bwe, burangwa no kugira indimi ebyiri,nta kindi. Kugira ngo ejo hatazagira uwumva ko iyo paradizo Mbaraga avuga i Rwanda ariyo koko, amagamboye ni amaco y'inda gusa.
Ndibutsa Mbaraga ko, en 2001, yasabye Dr. IgnaceMurwanashyaka, Président wa FDLR, kumubera umwe mubashinzwe information na documentation muri FDLR, kukoyari imaze gushingwa, kandi ikaba ishobora noguhindura ibintu mu Rwanda, bitewe n'intambara uwo muryango wakoraga. Murwanashyaka aramusubiza ati:Ningukenera nzakubwira.Paul Mbaraga, aho ndakubeshyeye? Subiza ahubwo ibyo ubajijwe.
Ibyawe ndabigarukaho mu kanya.
Léonce.
Léonce NGABOYISONGA,
Umwana wavutse izuba riva,Sindagura Ndatabriza U Rwanda!
Paul Mbaraga vs Leonce Ngaboyisonga. Uguhiga ubutwari muratabarana !Ngaboyisonga Léonce rero, sinzi uko nagufata kuko wanze kwibwira abanyarubuga wiyandagajeho nkuko basanzwe babikuziho naho jye ntiwibwire ko ibigambo bitameshe wampuraguyeho haraho binsubiza inyuma ku mugambi nihaye wo gukoresha imyaka y'ubuzima nsigaje nubaka u Rwanda hamwe n'Abanyarwanda babishaka kandi ubu nibo benshi.
Ignace MURWANASHYAKA twabanye mu Budage, atabaye nkawe yahamya ko ubwa nyuma duhuriye i Frankfurt muw'i 2001, ntiyansabye nanjye sinamusabye kuba muri Komite ya FDRL. Yahamya ahubwo ko yamenyesheje ko agiye kujya muri Kongo gushyiraho afatanyije n'abandi umutwe mushya wa politiki wunganira inyeshyamba zo muri Kongo. Nanjye musubiza ko jye mbona iyo option ntacyo izamarira Abanyarwanda. Mumenyesha ahubwo ko jye nahisemo gutaha nkuko nabikoze umwaka ukurikiyeho. Gahunda ye yo guhura n'inyeshyamba zo muri Kongo hari n'undi munsi mbere yaho yayitubwiye turi Abanyarwanda bake mu busitani buzwi i Bonn ; ubwo yaravuye muri Kongo kubonana n'inyeshyamba bwa mbere atubwira uko zihagaze. Uwo mubonano urangiye uwo munsi, nahagurutse menyesheje abo twari kumwe ko ngiye muri ambasade y'u Rwanda kumva ikiganiro cyari cyararikiwe Abanyarwanda bose baba mu Budage kiyobowe na Commissaire general w'icyo gihe Frank MUGAMBAGE wari kumwe na Madamu Mary GAHONZIRE ubu uri Commissaire general wungirije. Hari n'abandi bayobozi benshi bakomeje kuza mu Budage biteguye kuganira n'Abanyarwanda nkabumva kugeza ku mukuru w'igihugu. Impande zombi rero ari iza opposition wivugamo ujijisha ari iz'abashyigikiye politiki iri mu Rwanda, zombi ndazizi kandi nihaye igihe kirekire cyo kuzisesengura. Nahisemo rero gusanga abakorera mu gihugu ngashyigikira politiki zubaka mu gihugu. Simbikora nububa nkawe nafashe n'ikarira ya Parti nari naririnze gufata mbere ngikora umwuga w'umunyamakuru ari nayo mpamvu ntaho nashoboraga gutangirwa aho wowe n'abo musa muboneraho kuntiza indimi ebyiri kandi nabaga ndi mu mwuga wanjye.
Mu myaka ibiri maze nkora muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge nahungukiye byinshi mu mishyikirano Komisiyo ikunze kugirana n'abaturage. Ubu hari amashyirahamwe menshi nahuye nayo mu midugudu y'Abanyarwanda bafite ubutwari bwo gukorera hamwe bamwe bariciye abandi, bamwe barafungishije abandi ; none kuri initiative zabo ugasanga baraganira baragerageza kwiyunga, barakorera hamwe imishinga bakarihira abana babo amashuri cyangwa bagashyigikirana no mu bindi byose harimo no gushyingirana ! Ibi bitangaza Imana iri guha u Rwanda ntacyo mushobora kubihinduraho abaturage, barabyiyemeje nubwo propagande za bamwe ari abari hanze ari abari mu gihugu babafasha ziza zishaka kubaca intege cyangwa kubacamo igikuba rimwe na rimwe ukumva ngo abaturage bari guhunga. Ntihabuze n'aba extremiste b'intagondwa banga guhura n'abandi ariko nibo bake cyane. Ubumwe n'Ubwiyunge ni inzira ndende ariko jye maze kubona ko bushoboka, nibwo kandi nzakomeza gukorera no mu yindi mirimo mishyashya nzafata.
Naho umuntu nkawe ubona iriya foto nziza nakweretse y'uburanga bw'igihugu cyawe igeretseho amagambo atandatu gusa agutumira kuza ngo dusangire ibyo byiza by'igihugu cyacu, wowe ukayiharabika usubiramo inshuro 65 izina rya MBARAGA, bigaragaza ko n'umwana wanjye w'ikibondo umugezeho wamusekura mu isekuru ariyo mpamvu numva uwakugereranyije n'abajenosideri. Ibaze urubanza abana banjye Shinga na Siga Mbaraga wihaye kumpa amakuru yabo ntayagusabye bazagucira noneho nibamara kumenya uburyo waharabitse nyina ubabyara kandi nzi neza ko ujya ubavumba! « Inyoni mwaganiriye ntuyirya agahanga ». Ababyeyi banjye bo uko wabafashe mu mvugo yawe Imana ibikubabarire kuko ubaho nawe wububa.
Jye cyakora mbona waratumwe kumvuga niba atari izina ry'urubuga wihaye kuko ubwo uvuga ko twasangiye kenshi, waruzi neza ko niwipfukira inyuma y'andi mazina jye nzamenya uwo uriwe. Ubwo wanze kwivuga rero jye niyemeje kukwerekana uretse ko ndaba nguhaye akabanga ko izina ryawe ry'ukuri rizahita rigaragarira abakuzi ariko nanjye ubwanjye nihaye igihe cyo kuzaritangaza umunsi bizaba ngombwa ko nsohora na documents zemeza ibyo nkuvugaho byose. Gufata kandi igihe cyo gusesengura ibyo wanyanditseho nkaba ngize icyo mbivugaho ku buryo burambuye, si ukubiha agaciro ubyumve neza, ahubwo ni uguhumuriza Abanyarwanda bamwe b'imitima ifite intege nke zo gusesengura bapfa kwakira ibyo bababwiye byose ari nabyo byatuviriyemo amacakubiri na Jenoside. Nzi neza ariko ko nabakugaye batabura gusigarana akantu ko gushidikanya bati ese noneho biriya avuga byaba ari byo.
Mubyo wanditse biragaragara ko unzi kandi ko wageze no mu mbere iwanjye ariko ibinyakuri urabifata ukabicurika nkana cyangwa ukabisiga irindi bara ritariryo, ubundi ugahimba ugamije gusa kumparabika. Nanjye nahise nkumenya ariko abanyarubuga bamenye ko uwo nakubonyemo atitwa Ngaboyisonga Leonce. Mu mazina abiri ababyeyi bawe bakwise harimo izina ry'ikiislam kuko nabo aribo nubwo abandi bana muvukana bakunze kubaha n'amazina ya gikristu. Wowe rero wavutse uri imfura mu bahungu ku itariki ya 09.12.1964. Icyo gihe jye nari maze kugira imyaka cumi n'itanu. Inshuro ya mbere nasangiye nawe akayoga nkuko ubivuga ni muri 1995 ufite imyaka 31, ubwo wansangaga mu Budage uvuye muri Ukraine. Mbere yaho nakumenye nkanakubona uri umwana mu rugo iwanyu ; abo naganiraga nabo akaba ari ababyeyi bawe. Wangezeho hashize nk'imyaka irenga 10 tudaherukana. Na Gisenyi uvuga ko twahasangiriye « narongowe » byose ni ibihimbano sinkuzi ku Gisenyi nawe ntuhazi mu buryo bwo kuhahurira nanjye, kuko iyo biba bityo uba waramenye ko ipikipiki nari ntunze mu myaka ya 1971-1973 wowe utangiye kwiga primaire, nayiguze na Georges Colas umuhungu muri Famille yacururizaga mu cyari Hotel Beau-Séjour ubu yasenywe. Sinigeze ngendera muri Hotel Edelweis.
Nta pikipiki rero nakuye mu ba benedictins b'i Gihindamuyaga. Nakundaga kujya kuruhukirayo no kumva inyigisho z'Imana cyane cyane iz'uwitwa Francois Luc Moes wabaye inshuti y'urubyiruko i Butare. Inyigisho ze zaramfashaga mu mutima ambera père spirituel kugeza n'ubu dusazanye. Niwe wanshyingiye mu Kiliziya bwa mbere muri Sainte famille i Kigali. Kuruwo munsi yanabatije umuhungu wanjye w'imfura wavutse mbere y'isezerano mu mategeko no ku Mana kubera itutu rya Colonel LIZINDE wari maneko mukuru wicaga agakiza. Francois Luc Moes yadusanze no mu Bufransa muri 1983 aje kubatiza n'umukobwa wanjye wahavukiye.
Iryo tutu rya LIZINDE icyo ryari rishingiyeho ni uko muri 1977 yambuzaga kurongora "umututsikazi" ngo ntiyabinyemerera ndi Chef de division Information muri Radio Rwanda (we yayoboraga icyo gihe conseil d'administration ya ORINFOR), agera aho atanga amategeko ko ntagomba kwinjira mu kigo cya Radio ntabanje kumwitaba mu biro bye byarimo ama telefoni 24. Ubwa mbere yanyeretse raporo mbi cyane ku mukobwa nari ngiye kurongora, yandikishije ku mugambi wo kumunyangisha. Yibwiraga ahari ko mpita mfukama nkamusaba imbabazi nkamwemerera ko ntazarongora uwo mukobwa. Ibyo byanteye imbaraga zo guhangana nawe urukundo ndarukuza nubwo ntari mbuze izindi mpamvu zatuma nduhagarika, we antumaho buri gihe ngo nimbikora "il va casser" nkuko yabikoze muricyo gihe kuri murumuna wa Bagosora. Byageze aho abonye munaniye atangira kuvuga ko ari Perezida HABYARIMANA wamutumye kumbuza kurongora uwo mukobwa. Perezida abyumvise ahita antumaho Christophe MFIZI ati ubwire MBARAGA ko ntaho mpuriye n'iby'ubukwe bwe akore icyo ashaka. Nahise nkoresha ubukwe bwisanzuye nishongora kuri LIZINDE kandi ntiyigeze abimbabarira kuko nakomeje kugira amaraporo mabi muri services ze. LIZINDE simuzi na rimwe mu rugo rwanjye uretse ko iyo ngeso wamuvuzeho yo gusohora abagabo mu ngo zabo bayimuvugagaho koko. Ntacyo yifuzaga mu Rwanda ngo akibure.
Umutima uguha kuntaranga, aho Abanyarwanda bagombye guhurira bavuga aho baganisha igihugu cyabo, nibaza ukuntu aka kanya wibagiwe uko wangezeho usa mu kwa munani 1995 uvuye i Kiev muri Ukraine? Amaso yawe yaravuye mu byicaro byayo, amagufa bayabara nk'aya Yuda ku musaraba (mvuze Yezu naba nkurenganyije). Uribuka ko waje utubwira ko ucitse igisa n'uburoko abarabu n'abarusi mwakoranaga affaires niba atari na mafia bari barakuboheyemo. Ntaho warutaniye n'umurwayi wa Sida warusigaye ategereje gusa umunsi akanogoka. Nuko jye na mushiki wawe turakondora, umaze kuzanzamuka nkwereka aho nkorera muri DW-Deutsche Welle (Kontaro y'akazi kanjye nijye wayisinye ntabwo ari Leta y'u Rwanda nubwo ariyo yansabiye umurimo) uhahurira n'abarusi bo mu ishami rya Radio DW rivuga ikirusi, bishimira kubona umunyarwanda bavugana ikirusi, bagusaba gukorana nabo ariko ntiwashobora kwandika article n'imwe, ahubwo ukirirwa muri cabines za telefoni za DW uhamagara isi yose, bwakwira ugataha iwanjye, ukarya ukaryama nta kiguzi kuri wowe.
Uwo wita umugore wanjye wa kabiri nawe "w'umututsikazi" utsindagira ko yari "umujeune", si mushiki wawe se, imfura mu bakobwa b'iwanyu, ari nayo mpamvu we wamuvuze umurundarunda ?
Wagize amahirwe ugera mu Budage kubera « prise en charge » nagukoreye nkanakuvugira inshuro nyinshi muri immigration y'icyo gihugu kuko muri icyo gihe ibihugu by'iburayi bw'iburengerazuba byari bimaze kumenya ko abanyafrika benshi babizamo baturutse i Burayi bw'iburasirazuba, batangira gukumira no kwanga gutanga visa ku banyafrika baturukaga iyongiyo. Wibuke ko byagucyereje amezi munani yose mbere yo kugera mu Budage kuko iyo prise en charge kimwe niyo nakoreye mushiki wawe naziboherereje muri Novembre 1994 icyarimwe; wowe muri Ukraine i Kiev naho mushiki wawe i Kigali. We yangezeho kuri Noheri 1994, wowe utugeraho mu kwa munani 1995 kandi muri gahunda mwaragombaga kuhahurira ukamukomereza gahunda mwari mwarasezeranye.
Icyo gihe cya August 1995 wangezeho nkanagucumbikira nongere nkwibutse ko hari hashize nk'imyaka 10 tudaheruka kubonana. Colonnel Sagatwa uvuga ko naterefonaga wumva nihehe watwumviye ko Sagatwa yaramaze umwaka urenga apfuye mu buryo buzwi. Uravuga Sagatwa, Kajeguhakwa, Bizimungu muri comité du salut na FPR utsindagira ko nayirwanyije bigaragara ko ukiri mu mwijima aho wibwira ko Leta iri mu Rwanda buri wese apfa kuyitungira agatoki igafata igafunga. Niba bitari byaba na shyashya ariko ubu mu Rwanda hari icyerekezo cy'uburenganzira bw'ikiremwa muntu ; hari icyerekezo cya demokarasi ; hari n'inzira nyinshi zo kwisobanura warenganye. Icyo utegereje rero ku matiku yawe ntacyo uzabona.
Kubyo uvuga kuri Bizimungu ngo nakoranye nawe muri Komite du salut muw'i 1973, jye nari muri IPN we ari muri Kaminuza y'u Rwanda kandi nta na kontact twari dusanganywe. Abanzi muri IPN nka Anastase GASANA numva ko ari ubu muri USA tukaba twaragoranye icyo gihe cya 1973 kuko twari ku ilisti yabirukanwaga, nka Muzehe Professeur Déo KAMBANDA ubu ukiri i Butare muri UNR ari nawe banjijije cyane ngo sinkuzure nawe ari mwene wacu ku Gisenyi. Jye na Gasana twari mu bahigagwa ndetse bamwe bashaka kudukura ku isi ; abandi baraduhisha ; nta introduction n'imwe jye nigeze ngirana n'abahigaga abandi ntabwo aribwo nari ngiye kubyiga narabyanze na kera i Nyamasheke. Bimaze guhosha nibwo badukoreye scene d'humiliation muri salle polyvalente ya IPN ubu yabaye faculté des sciences de l'éducation ya UNR. Ibyo batuvugiyeho kimwe ngo « tuzi ko muri abahutu ariko ntimubyerekana » ! Ibindi ni urukozasoni singombwa ko mbishyira aha cyakora nabyo byateguraga jenoside kuko abari babikarishyemo i Butare muri 1973 barimo bamwe nari narabonye n'i Nyamasheke muri 1968 naho amacakubiri hagati y'abahutu n'abatutsi aci igikuba ku buryo jye nasezeye ku iryo shuri ntangirwa n'umufrere nawe w'iwacu ku Gisenyi Alex KANOBANA wanyihanganishije. Ntibyantangaje rero kubona abo bo muri 1968, 1973 ari nabo bigaragaje cyane kuva muri 1992 kugeza kuri Jenoside muri 1994. Leonce Ngaboyisonga rero wicurika ukuri kubyambayeho muri 1973 hari abagabo bakiri bazima babihagazeho.
Tugarutse ku ruzinduko rwawe iwanjye mu Budage, nakugiriye inama nti ese wagiye mu Rwanda ukareba uko watereta bourse de stage ukagaruka muri DW ukora muri redaction y'ikirusi, ko bakeneye abanyafurika bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari bavuga ikirusi bakanabafasha kumva ibibera muri ako karere. Haricyo wishishaga se kujya mu Rwanda ? Umuryango wanyu nturi mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside. Iso ukubyara, inshuti yanjye uvuga, yabaye koko na databukwe, RTLM yamwibasiye inshuro nyinshi ariko yararokotse nubwo Imana yamuhamagaye nyuma ku mpamvu z'uburwayi. Sibwo wikojeje mu Rwanda mu bunani bwa 1995 ukamarayo amezi nk'atatu ukavayo ndetse ministeri y'amashuri yisumbuye yagupfunyikiye bourse koko.
Akarusho nuko waje unatubwira ko ngo kubera diplôme yawe ya « Masters of Law» waherewe muri université y'i Kiev, banaguhaye umwanya wo kujya gukora nk'umucamanza mu rukiko rwa ONU muri Tanzaniya Arusha ruburanisha abayobozi bakoze Jenoside mu Rwanda, utubwira ko byo wabikwepye.
Bourse yawe uribuka ko wayifatiraga muri ambasade ikaza ari nk'amezi atatu. Urugero ni nka Cheque ya Deutsche Bank Nr 81526237 ambasade yaguhereye i Bonn kuwa 09.04.1997 y'ama Deutsche Mark 19.025,29 ari nayo ya nyuma ahari wahawe. Icyantangazaga nuko wahabwaga ayo mafranga yitwa ngo ni bourse kandi nta na inscription y'ishuri runaka washoboraga kugaragaza. Natekereje kenshi ko wari ufite indi mirimo ushinzwe itari iy'ubunyeshuri. Nkiyo wanditse muli posting wanditse umvuga na Murwanashyaka ngo « kuko mvuga buri gihe ko ndwanya ingoma-Nkoramaraso ya Paul Kagame, mutagatifu wa Paul Mbaraga » jye mbona ujijisha abatakuzi.
Ayo mafranga rero ninayo yakugejeje no muri CITIBANK nayo wanyanditseho, uhafata compte uhagira Nr y'umukiliya 0901641264. Iyo banque nanjye nemera ko nalindimo, nijye wakubereye parrain (umwishingizi) ufungura compte. Rumwe mu mpapuro zawe mfite nshobora kwerekana bibaye ngombwa ruragaragaza ko kuwa 04.02.1998 bakwishyuzaga découvert ya DM 5.472,21 ukaba wari umaze umwaka utongera guhinguka mu Budage. Nijye wagize ikibazo cyo gusobanura aho uri niba kandi uzagaruka. Ntiwambeshya ko harubwo waba warasubiye mu Budage ukariha ariya mafranga ashobora kuba ubu yarikubye inshuro zitari nke.
None ngo nijye ufite manda d'arret kubera umwenda w'ibifaranga byinshi CITIBANK yangulije ndi imfungwa ? Kuricyo kibazo cya manda d'arret nubwo nta mpungenge nari mfite, nasabye avocat nigeze mu Budage n'ubu tukaba tugifitanye contact ngo angenzurire niba hari akanunu k'ibyo uvuga : yanshubije ko umuntu umwe ushobora kumenya niba hari manda d'arret indiho ari umushinjacyaha mukuru wa Cologne. Ati nivuganiye nawe kuri telefoni arampakanira ati ariko nanashatse ko abimbwira mu nyandiko. Kopi ya E-mail ya avocat wanjye w'umudage akaba uzi n'ururimi rw'igifransa nayo iri muriyi posting nka annexe.
Ikindi navuga ku mpamvu z'ibihimbano byawe bijyanye na manda d'arret ngo ku mpamvu z'umwenda wa Leta y'Ubudage naba nari ndimo, iyo Leta ntabwo yaba yarampereye avocat wanjye wari umpagarariye amafranga nishyuzaga ya pension ; ama Euro arenga 26.000 (ibihumbi makumyabiri na bitandatu) ngo babinyoherereze mu Rwanda batavanyemo umwenda naba mbarimo ! Service yabigerageje ni iy'akazi -Arbeitsamt- yampaga indemnités za chomage. Iyo service mu rwandiko yanyoherereje ndi mu Rwanda ku wa 26.08.03 yanyishyuzaga ama Euros 2.425,08 ngo yaba yarigeze kumpa bitari ngombwa. Nabo ubwabo bageze aho bisubiraho ntibakomeza kuyanyishyuza (biri muri annexe ya correspondance nagiranye na avocat mu gihe cyo kunyoherereza pension yanjye). Nta yindi service nzi ya Leta y'Ubudage yaba yaranyishuje muriyi myaka itanu ishize. Urwandiko rwa ArbeitsAmt (Service de l'emploi) rwansanze kuri adresse yanjye y'i Gisenyi kuko nari narasabye avocat wanjye mu Budage ngo azayitange muri service zose nari mfitemo ama dossiers. Natanga adresse se narahunze mandat d'arret ?
Mboneyeho no kumenyesha ko nta mfashanyo y'abatishoboye nigeze mfata mu Budage. Igihe namaze nkora, imyaka icyenda umushahara wanjye ukaba warakabakabye bwa nyuma ama DM 8.000 ;- nari mfite uburenganzira bwo guhabwa indemnités de chomage zagezaga ku ma DM4.000 ;- Jye navuye mu Budage ngifata indemnité de chomage kubera umusanzu utubutse nari naratanze niteganyiriza ibihe bya chomage. Ni uburenganzira bwanjye nahabwaga rero si imfashanyo. Maze no guhagarika akazi muri Deutsche Welle, nta n'akandi kazi nabonye kampemba amafranga aruta ayo nari mfitiye uburenganzira muri chomage.
Wowe se wihishe inyuma ya Ngaboyisonga Léonce, ya mafranga yitirirwaga bourse wafataga muri amabasade y'u Rwanda wayakozaga iki ? Ntiwayaguragamo amamodoka n'ibindi bintu ukajyana mu Rwanda gucuruza ? Ubwa nyuma ugaruka iwanjye sibwo wanshutse ngo mu Rwanda hari icyashara cyunguka cy'amamodoka ya occasion ngo ninguhe ivatiri yanjye ya Ford uzayingurishirize mu Rwanda nanjye nkemera. N'ikimenyimenyi ko yari imodoka nziza, n'ubu iragenda mu mihanda y'i Kigali n'ahandi hose kuri Plaque - RAA 888 H - kandi itaha ku muturanyi w'iwanyu mu Biryogo. Icyo atazi nuko wanyambuye amafranga yaguhaye niba hari nayo yaguhaye kuko nyuma numvise ko wayitanze wigura ku yindi myenda warumufitiye.
Ku isafari yawe ya mbere mu Rwanda muri 1995 sibwo wasanze iwanyu barabohoje ibyanjye inzu n'amakiosques atatu yari mu mugi wa Kigali ! Icyo gihe Kiosque yakodeshwaga make yari 120.000 ku kwezi ! Ntiwagarutse se umbwira ko rwose amakiosques yanjye arimo abagore b'aba afandi ngo ntimwahageza agatwe kanyu ? Uribuka iterabwoba ry'igikangisho mwantutaga kugira ngo numve ko ngiye mu Rwanda ubuzima bwanjye bwaba burangiye naho mukeneye igihe cyo gukomeza kurya ibyanjye ? Sinabibonye se aruko nigiriye mu Rwanda mu mpera za 2002 mumaze imyaka irindwi mubirya? Ngaho kuba amafranga mwavanye mu makisque : 120.000 FRW x 3 x 12 x 7= 30.240.000FRW. (3= amakiosque 3 ; 12 =amezi 12 mu mwaka ; 7= imyaka irindwi) Siniriwe nongeraho reconnaissance de dette yawe ku mafranga naguhaga ngo uzansanishirize inzu ukajya umbwira ko imirimo igiye kurangira itarigeze itangira kandi uko uje ariko naguhaga amafranga.
Naho ku isafari yawe ya nyuma mu Rwanda ari nabwo watwaraga ivatiri yanjye navuze haruguru, uribuka ibibazo wahagiriye kubera abantu wahemukiye bakakurega ugafungwa amezi atatu, bakurekura noneho ugasubira i Burayi ariko Ubudage ukabukikira ku mpamvu uzi, ukajya gukorana n'abapolisi b'ababiligi ubasemulira ikirusi ku mpunzi zaturukaga i Burayi bw'iburasirazuba. Muri iyo coopération yawe n'abapolisi b'ababiligi wenda ugikomeza, uzi ko hari na bene wanyu b'Abanyarwanda wagiye ugambanira ngo batabaha ubuhungiro cyangwa abandi ukabumvisha ko wabavugira dossier zabo zigahita ariko icyo wabasabaga urakizi nawe.
Reka ndangirize ku mbyino yawe yuko nafunzwe mu Budage… simbihakana ; ariko jye nazize akarengane sinazize ubujura nk'ubwo wazize mu Rwanda ukaba udasubirayo kuko hakiri abandi barimo nanjye bagutegereje ngo bakwishyuze. Reka rero kwisiga ibara ry'umu opposant kandi uri mitima ibunga kubera ubuhemu bwawe uzi ko wazira.
Jye nkigera mu Budage nibyo nahise ngira ikibazo cy'umugore washatse ko dutandukana, abikora abinyujije mu nzira zitunguranye kandi zigayitse. Jye nashoje urubanza rwo gutandukana nawe mu nkiko zo mu Rwanda. Urubanza rwaburanishijwe mu rukiko rwa mbere rw'Iremezo i Kigali ndatsinda ; umugore arajurira baruca bavuga ko dutsindaguranye ariko bampa kurera abana ; umugore akajya abasura. Urubanza rw'i Rwanda rugeze mu nkiko zo mu Budage, abacamanza bati ubwo mumaze amezi arenga atandatu mu Budage, twe turakurikiza amategeko y'Ubudage. Bivuga ko abana basanga umubyeyi bihitiyemo kandi bakareba ufite akazi bakamutegeka gucumbikira no kugaburira abana n'umubyeyi ubarera. Nubwo byangoye kwemera ko birengagiza imikirize y'urubanza mu nkiko z'u Rwanda, nemeye ko nzariha amafranga y'abana ariko ko ntashobora kuriha aya nyina warusigaye abana n'undi mugabo. Aho nanze kuva kw'izima bati nukomeza turagufunga ; nti nimushaka mumfunge ariko nta faranga nzaha uriya mugore w'umuhemu. Naremeye ndafungwa koko cyakora avocat wanjye ahita ashaka uburyo icyo gifungo cyasimburwa n'amafranga. Nibyo koko inshuti nyinshi n'ubu ngishimira zarayaterateranyije arashyika ; mva muri gereza gutyo. Uyu wihishe inyuma y'izina rya Léonce Ngaboyisonga wari muramu wanjye wazaga iwanjye agacumbika agahabwa icyo aricyo cyose, icyo gihe warumaze no gufata ya mali ya DM 19.025,29, nta n'ikuta yatanze kuruwo musanzu wo kumbohoza. Byumvikane cyakora nta mwenda nagombye gusaba ndi imfungwa muri CITIBANK kugira ngo nibohoze ; nta n'uwo bari kunyemerera ndi imfungwa.
Ngaboyisonga rero icyo nzi neza nuko iyi nkuru ituma benshi bamenya uwo uriwe, cyane cyane abo mwiganye i Kiev aho bavuga bamwe ko utigeraga ukandagiza ikirenge mu ishuri, bakaba baratangajwe n'ukuntu wabonye « Masters of Law » iteganya Mémoire utari gushobora kwikorera. Wibuke ko ubwawe wambwiraga ko abarimu b'abarusi bahembwaga make bikaba byari byoroshye kubaha amadolari bakabapfunyikira amanota y'ubusa. Ni murubwo buryo nawe bakwandikiye Memoire banayihagararaho uyidefanda baragukoreye memo wafashe mu mutwe. Ntibanakurushya mu bibazo.
Iyo koko ujya kuba ufite « Masters of Law » wakoreye ubwawe, ukumva wiyizeye ko uzashobora akazi wahawe, ntuba waritesheje amadolari yo muri TPIR ; ntuba warananiwe kwandika twa articles muri Redaction y'ikirusi ya Deutsche Welle naho ukaharya ama DM.
HAKANA KO UYU ATARI WOWE MVUGA NONEHO UGARAGAZE UWO URIWE MU BY'UKURI.
1. Léonce Ngaboyisonga ni amazina yawe y'ukuri? Cyangwa ni ayo wihimbye nk'abandi banyarubuga (pseudonyme)? Paul Mbaraga azi uwo uri we? WASHUBIJE IKI KIBAZO CYA Jean Pierre KABANDANA.
PAUL MBARAGA
ANNEXE 1 : A PROPOS DU MANDAT D'ARRET
De:
feldmann-woelwer@gurland.de Afficher la fiche contact À:
paulmbaraga@yahoo.frObjet:
Message from Mr. Feldmann
Date:
Thu, 9 Feb 2006 10:38:47 +0100
Top of Form
Bottom of Form
Cher Monsieur Mbaraga,
merci de votre e-mail du 08.02.06. La seule autorité à Cologne qui saurait d'un mandat d'arrêt contre vous est la »Staatsanwaltschaft » (le procureur de la République) de Cologne.
Cette dernière vous a rayé dans son registre pour l'affaire passée de 1996 qui est terminée.
Un mandat d'arrêt contre vous qui serait ouvert et à exécuter n'est pas connu.
Ceci résulte de mon entretien téléphonique de ce matin.
J'ai, cependant, demandé aussi un renseignement officiel par écrit. Ceci pour votre information.
Avec mes salutations sincères.
Feldmann
Rechtsanwalt U.C. FeldmannEugen-Langen-Str. 12D-50968 KoelnTel: 49 (0) 221 93 70 71-0 Fax: 49 (0) 221 93 70 71-99e-mail:
http://fr.f270.mail.yahoo.com/ym/Compose?To=raulrichfeldmann@t-online.deANNEXE 2 : A PROPOS DU RAPATRIEMENT DE MA PENSION
Date:
Wed, 6 Jul 2005 15:37:24 +0200 (CEST)
De:
"MBARAGA Paul" <
paulmbaraga@yahoo.fr>
Ajouter au carnet d'adressesObjet:
RE: Message from Mr. Feldmann
À:
feldmann-woelwer@gurland.deCc:
Haut du formulaire
Bas du formulaire
TRES GRANDE ET TRES BONNE NOUVELLE EN EFFET MONSIEUR
FELDMANN !!!
JE VOUS EN REMERCIE ET VOUS FELICITE POUR CE SUCCES.
JE ME REJOUIS NATURELLEMENT DE LA DECISION DE
ARBEITSAMT.
SI MES CALCULS SONT BONS, NOUS RECUPERONS EN TOUT
26.622,85 EUROS. JE VOUS AI PROMIS 25% DE CE MONTANT
SOIT 6.656,7125EUROS. SI VOUS ETES D'ACCORD AVEC MOI,
JE VOUS PRIE DE ME TRANSFERER UNIQUEMENT 20.000EUROS,
LA DIFFERENCE ETANT EN VOTRE FAVEUR.
BIEN QUE JE NE RENONCE PAS A MON DEPLACEMENT EN
EUROPE, JE VOUS PRIE DE REMETTRE 15.000EUROS (QUINZE
MILLE EUROS) EN MAINS PROPRES A MON BEAU FRERE
MONSIEUR LEONIDAS MPENGEKEZE QUI VIENDRA VOUS VOIR LE
JOUR QUE VOUS LUI FIXEREZ.
LE RESTE SOIT CINQ MILLE EUROS POUR MOI, JE VOUS PRIE
DE ME LES TRANSFERER PAR WESTERN UNION DES RECEPTION
DE MA PRESENTE LETTRE E-MAIL.
POUR QUE JE TOUCHE LA SOMME A KIGALI, VOUS
M'INDIQUEREZ ALORS PAR E-MAIL LE OU LES NUMEROS DE
TRANSFERT, LES NOMS DE L'EXPEDITEUR ET LA VILLE. ON
VOUS DEMANDERA PROBABLEMENT DE DONNER UNE QUESTION
TEST QUI ME SERA POSEE POUR VERIFICATION DE SECURITE.
VOUS DEVEZ ALORS M'INDIQUER LA REPONSE QUE JE DOIS
DONNER.
BIEN A VOUS
PAUL MBARAGA
---
http://fr.f270.mail.yahoo.com/ym/Compose?To=feldmann-woelwer@gurland.de&YY=96101&order=down&sort=date&pos=2&view=a&head=b a écrit :
> Cher Monsieur Mbaraga,
> Merci de votre e-mail du 24.06.05.
>
> Je viens de recevoir de la part de la Bundesversicherungsanstalt le montant de 24.197,77
> Cette dernière m'écrit aujourd'hui qu'un
> deuxième virement me serait encore transféré du
> montant de 2.425,08 DM ; le « Arbeitsamt » ayant
> renoncé à son droit de compensation.
>
> Bonne nouvelle pour vous.
> Je viens d'écrire au « Ausländeramt » de
> Cologne pour mettre en marche la procédure
> d'obtention d'un visa.
>
> Je vous en informerai.
>
> Avec l'expression de mes sentiments les meilleurs.
>
> Feldmann
> Rechtsanwalt U.C. Feldmann
> Eugen-Langen-Str. 12
> D-50968 Koeln
> Tel: 49 (0) 221 93 70 71-0
> Fax: 49 (0) 221 93 70 71-99
> e-mail:
raulrichfeldmann@t-online.de>
> http://fr.f270.mail.yahoo.com/ym/Compose?To=raulrichfeldmann@t-online.de&YY=96101&order=down&sort=date&pos=2&view=a&head=b
--- In rwandanet@yahoogroups.com, Ngaboyisonga Léonce wrote: Date: Tue Feb 7, 2006 2:24 pm
Subject: Ubuzima bwa Paul Mbaraga ni ikinamigo gusa.
Ikirangirire cy'umunyamakuru Paul Mbaraga ni mumureke arababeshya. Ibi akora byose ni IKINAMICO nk'ukon'ubuzima bwe ari ikinamico gusa gusa. Nk'iyipropagande arimo ngo: "Faites la paix et rejoignez moi" nzi neza ko hari ababimuhembera. Uretse koashobora no kuba abikora ngo FPR ikunde imwemere. Nikoameze, niko yakuze, niko yabayeho. Sinemeza ariko koashobora kuba ariko yavutse. Ubundi umuntu wese avuka ari ntamakemwa, iby'iyi si nibyo bimuhindura. Ntimukaremganye Paul Kagame, koko mu Rwanda hashoborakuba koko nta banyamakuru bahaba! Abenshi ni indagusa!
En effet, uyu munyamakuru de renom Paul Mbaragayavukiye i Burundi. Nyina umubyara kavukire ke ni kuKibuye, ajya gushaka amahahiro ku Gisenyi. Ahahuriran'umugabo witwa Rugira (uyu Paul Mbaraga ajya yita se). Rugira rero ajya kuba umuboyi i Burundi, ajyanaNyina wa Mbaraga, bagezeyo Umunyamakuru uzwi cyane,Bwana Paul Mbaraga, aravuka! Nyuma bagarutse muRwanda.
Paul Mbaraga yize tronc commun mu ishuli rizwi cyaneku Gisenyi, ariryo Inyemeramihigo, ahavuye ajya kwigamoyenne i Nyamasheke.
Paul Mbaraga ajya kwiga mu ishuli rikuru IPN, ari nahoyatangiye kuba uko tumuzi ubu.Aho muri IPN yahamenyaniye n'abazungu, bamuhaipikipiki, Paul Mbaraga aba atangiye kuruta abandiatyo! Abo bazungu baje gucudika nawe, ndetse bagera n'aho bamwemeza kuba indaya yabo! Mbaraga arabyemera,aba abaye umwe mu ba homosexuels ba mbere mu Rwanda!
Aho muri IPN, mu mwaka wa 1973, Paul Mbaraga yabayeumwe mu bagize Comité du Salut, iyi yari iyobowe naPasteur Bizimungu, uyu uri kuborera mu munyururu,kandi iyo comité yari igamije kwica abanyeshulib'abatutsi mu ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Kayibanda. Paul Mbaraga yaje guca abandi inyuma, arabarega, nabobabimenye bakora akandi ka comité, bise "comitéd'humiliation", pour humilier Paul Mbaraga wariwabavuyemo. Niko byagenze.
Arangije amashuli, Paul Mbaraga yaje gukora muriPrésidence. Mu kazi ke, yajyaga guhakirizwa, akaregabagenzi be mu kazi, akenshi kandi abarega ibinyoma,ngo abasimbure. Amatiku amaze kurembya, Paul Mbaragayaje koherezwa mu mashuli y'aba journalistes iStrassbourg, mu Bufaransa.
Paul Mbaraga yaje kurongora umugore wize i Butare,umwe watsindiye cya gikombe cya sexe kizwi cyane muriarboretum i Butare! Uwo mukobwa yari atuye ku Muhima,nawe yari yaravukiye i Burundi, kandi akaba mu bwoko bw'abatutsi. Sebukwe wa Mbaraga nawe uzwi cyane kuMuhima, ni umwe mu batutsi bari bazwi cyane kukoyahoraga yambaye ya mashati ya MUVOMA (MNRD). Abantubavugaga ko ahubwo ashobora kuba yarararanaga iyomyenda kugira ngo itamuvaho! Byo guhakirizwa nyine.
Uwo mugore wa Mbaraga watsindiye igikombe muri arboretum, yakomeje kwerekana ko icyo gikombeatagiherewe ubusa: Colonel Théoneste Lizinde,agitegeka Sûreté rwandaise, yazaga kwa Mbaraga,akamutegeka gusohoka, maze akajya ku buriri bwe. Ibyo nabibwiwe na Paul Mbaraga ubwe (Aha ntanze Imana ho umugabo)!
Mbaraga yavuye mu Bufransa, akora muri ORINFOR, iyiyayoborwaga na Christophe MFIZI. Mbaraga akomezaamatiku ye, agamije kwirukanisha Mfizi ngo amusimbure.
Ubundi ORINFOR ifite contrat na radi ikomeye cyane mu Budage yitwa Deutsche Welle (La Voix de l'Allemagne).Ubwo Deutsche Welle isaba ORINFOR kuyohererezaumunyamakuru nawe uzwi cyane mu Rwanda witwa Anastase NZABIRINDA. Bitewe n'uko Mfizi yashakaga kwikiza PaulMbaraga, aho kohereza Nzabirinda, bohereza PaulMbaraga muri Deutsche Welle i Cologne mu Budage. Ubwoni muri 1991.
Mbaraga ageze mu Budage, umugore we nawe amusangayo.Uwo mugore nawe n'ubundi yikundiraga abazungu, ubwononeho aba agize Imana yo kwibera ku kiguri cy'abagaboyifuzaga. Nibwo ashatse gukomeza kwerekana ko igikombe cya arboretum atakibye. Aba acitse Mbaraga, yisangiraumuzungu mu Bubiligi bari basanzwe ari amacuti muRwanda. Paul Mbaraga akora iyo bwabaga, yinyara muisunzu aragenda acyura umugore we. Ariko bibaiby'ubusa, umugore noneho ashaka abagabo hafi ye. Mbaraga atera hejuru, umugore asaba divorce. Mbaragabamwirukana mu nzu, bamutegeka no kujya ariha umugoren'abana. Paul Mbaraga atangira gukena atyo. Ubwo nimuri 1994.
Hagati aho Inkotanyi zifata ubutegetsi kandi mbaragayari ku isonga ry'abarwanya FPR aho mu Budage (nibamubeshyeye azanyomoze, détails ni nyinshi). Bitewen'uko Deutsche Welle ifitanye amasezerano n'u Rwanda, itayafitanye na Paul Mbaraga; FPR isaba ko contrat yaMbaraga yahagarikwa, nduzi ko n'ubundi Mbaraga yariamereye nabi FPR, avuga uko Inkotanyi ziriho zamazeabantu. Paul Mbaraga ahagarikwa ku kazi atyo, atungwa na aide sociale.
Hari umwana w'umukobwa wavuye i Rwanda ashaka gukomezamuri Russie, anyura kwa Paul Mbaraga kubera Mbaragayari incuti ya se mu Rwanda. Uwo mukobwa nawe niumututsikazi. Mbaraga ati, "kaze mboga zizanye, n'ubundi ubu célibataire bwari bumereye nabi". Mbaragaati guma aha, ndagutunga. Erega aba amuteye n'inda!
Mbaraga kubera atari agishobora kwishyura iposhory'umugore we wa mbere n'abana be 2, umujyi waCologne, uti: "Iyo mbwa ni muyifate muyibohe". Bibabityo, Mbaraga ajya mu munyururu i Cologne, incuti ze ziraterateranya ariko biba iby'ubusa, umwenda warimunini.Paul Mbaraga afata crédit y'ibihumbi byinshi muribanue yitwa: CITYBANK.
Mbaraga arishyura, ava mu munyururu, ariko nyineasigarana umwenda wa banque adashobora kwishyura. PaulMbaraga aba arongoye wa mukobwa yateye inda, nta kaziagira, n'imyenda myinshi. Uwo mukobwa yari n'umujeune rwose, yavutse 1973. Ubwo hari mu mwaka wa 2000. Icyoatari azi ariko, nuko uwo mukobwa utaragiraga séjourlégal mu Budage, ashaka mariage kugira ngo yibonereibyangombwa gusa. Niko byagenze, umukobwa yamazekwitwa madame Mbaraga, atangira kumunanira. Hagati ahoMbaraga yari yaramujyanye mu cyaro, batakiba Cologne.Ubwo we yavugaga ko ari guhunga umugore we wa mbere,naho ahubwo ari guhungisha umugore we wa kabiri w'umu jeune amuhungisha insoresore zo mu mujyi. Aha ndamwumva kuko n'ubundi uwo mukobwa yigeze gutaMbaraga, ajya gushaka umugabo w'umunyarwanda uba mumujyi wa Aachen (X-La-Chapelle) hafi ya frontière naBelgique. Aho naho Mbaraga akora iyo bwabaga amukurayo.
La fille ariko akomeza kunanira Mbaraga; niho nonehoatangiye gutekereza ukundi: Atangira kwikundisha kuNkotanyi, icyo gihe Premier Ministre Bernard Makuzayari akiri ambassadeur mu Budage. Maze Mbaraga siukuba FPR ashaka kurusha n'abayishinze.Nguwo Paul Mbaraga muri Ambassade i Bonn kwa Makuza,uko bukeye uko bwije; aza no kuzahurirayo na FrankMugambage, uyu wamaze abantu mu Rwanda. Mbaragaatangira kubura mu myigaragambyo yamagana i Nkotanyi kandi ubundi ariwe wahoze ari organisateur, ahubwo weati: Njye ndi umunyamakuru, nzajya njya hose.
Nguko uko Paul Mbaraga yaje kubonekerwa na MutagatifuPaul Kagame, bahuriye mu mujyi wa Mayence (Mainz) muBudage. Nta n'umugayo kandi nti waba uziranye naMakuza na Frank Mugambage, ngo Kagame yange kumwakira. Icyo gihe rwose Kagame abwira Mbaraga, ati: "Zanaikirahure cyawe, uze twicarane ku meza yanjye". Ninako byagenze, nawe ubwe murumva ntiyari kubiceceka,yarabyiyandikiye.Mbaraga noneho si ugukotana arasizora!
Maze Mbaraga abonekerwa n'uwo mwuka wera, nakowirabura! Akomeza guhakwa kugera igihe muri 2002atahiye i Rwanda burundu, aza kugaruka muri Europe none ho azanye ya ma cassettes fameuses yakoreye irwanda, avuga ko u Rwanda rw'Inkotanyi ari paradizo.
Mbaraga rero yagiye i Rwanda ahunze imyenda, n'ibibazobyo mu ngo ze (umugore wa mbere n'uwa kabiri).Hagati aho , umugore we wa mbere, n'ubwo ari umukecurubwose, yararongowe bwa kabiri. Arongorwa n'umuzungu, amutwaye undi munyarwandakazi uzwi cyane mu Budage,witwa Eugénie Musayidire. Abo bagore bombi baribasanzwe ari amacuti. Ubu Musayidire yatashye muRwanda burundu.Umugore wa kabili wa Mbaraga we, wawundi w'umu jeune, nawe atunzwe n'umuzungu, ariko nta mariage barakora.
Paul Mbaraga rero we ubu afite umugore wa gatatu iKigali.
Paul Mbaraga afite mandat d'arrêt mu budage, bitewen'amafaranga ya banque yagiye atishyuye kandi imisoroigenda yiyongera muri mwaka. Ubu ntashobora kuhakozaikirenge.
Abumva bazataha kuko Paul Mbaraga ababwiye ngo:"faites la paix et rejoignez-moi", nababwira iki.Mbanyuriyemo uko muzi, ngo hatazagira uwishinga ibyoavuga.
Paul Mbaraga ari mu ikinamico, nk'uko ubuzima bwe bwose nabwo ari ikinamico gusa gusa.
Message igenewe Paul Mbaraga gusa:
Bwana compatriote;
1) umuhungu we w'imfura SHINGA Mbaraga, n'umukobwaumukurikira SIGA Mbaraga, n'akana k'aka métis umugore wawe wa mbere yabyaranye n'umuzungu; baraho barakomeye. Imfura yawe ni umusore uhamye.
2) Umuhungu wawe w'imfura ku mugore wa kwabiri, ariwe SVEN Mbaraga, na ka gahungu que tu as adopté umugore wawe wa kabiri yabyariye i Kigali utaramurongora, ariko IVAN; nabo baraho bameze neza na nyina.
3) Iyo ukora ibi byose, ujye utekereza ko abana bawe un jour bashobora kuzaterwa isoni n'ibyo wakoze kandi ukora.
4) Ujye wibuka ukuntu cyane cyane muri 1991, igiheintambara y'inkotanyi yari yamaze Abanyabyuba, kowatelefonana Colonel Sagatwa mu Rwanda ukamubwira ukoinkotanyi zifashe, warangiza ako kanya ugatelefonainshuti yawe Kajeguhakwa Valens i bugande, ukamubwiraibyo Sagatwa amaze kukubwira. Uribuka ko icyo gihewabikoze nkwicaye iruhande.
5) Uramutse ubajije umutimanama wawe, wagombyekwiyumvisha ko uwo mukino uhagije.
Léonce Ngaboyisonga
Léonce NGABOYISONGA,
Umwana wavutse izuba riva,Sindagura Ndatabariza U Rwanda!
--
© RWANDANET 2006
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
====================================================
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
====================================================
Ne demandez pas de geste absolument gratuit. Psychologiquement, c'est irréalisable. Il y a au moins le plaisir de faire plaisir.