Sunday, October 23, 2005

Amoko Mu Rwanda Ukozivuze Nikozitambirwa


Amoko mu Rwanda uko nyabona - Ildephonse Murayi Habimana aka Nikozitambirwa

Nemera ko mu Rwanda nta moko abaho. Iyi ngingo nyihurizaho na Paul Kagame, Tito Rutaremara, Servilien Sebasoni na bagenzi babo.

N’ubwo bwose mu Rwanda ari nta moko ahaba, hari abanyarwanda bironda bagashaka kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Abanyarwanda nkabo kandi rimwe na rimwe ubasanga muri ba bandi bahakana ko ari nta moko abaho ariko bagakora nkaho abaho. Iyo Paul Kagame, Tito Rutaremara na Servilien Sebasoni, kubera UKWIRONDA kwabo, ibigo byose bigengwa na Leta (établissements publics) n’AMABANKI babishinze benewabo GUSA GUSA GUSA, nk’uko bigaragara mu gitabo Enéas Gakusi aherutse gusohora, baba bimakaza ubwoko bushya buryamira abandi Banyarwanda. Uwaramuka avuze ko ABANYAKAZU bagize ubwoko bushya mu Rwanda, ntabwo yaba yibeshye. Akazu ka Paul Kagame ntabwo ari akazu k’Abatutsi. Nk’uko Akazu ka Juvénal Habyarimana katari akazu k’Abahutu. Ni akazu k’ABANYAKAZU. Ni bwo bwoko bushya busigaye mu Rwanda. Kuva kera kandi mu Rwanda hari hasanzwe imvugo igira ngo “AMOKO NI ABIRI” (ngo hari n’Abataramukanya !!!). Il y a aujourd’hui, au Rwanda, des citoyens et des sous-citoyens, comme il y avait sous le régime d’Habyarimana, des citoyens et des sous-citoyens, comme il y avait à Rome des patriciens et des plébéiens. AMOKO NI ABIRI.

Ibyo Zéphanie Byilingiro avuga ko UBUKIGA n’UBUNYENDUGA ari amoko ntabwo ari byo. Amoko ni ABIRI. Abanyakazu bigeze kuba Abanyenduga (kuri Repubulika ya mbere). Ariko ntabwo icyo gihe Abanyenduga bari Abanyakazu. Yego akazu kari kagizwe n’Abanyenduga, ariko imbaga y’Abanyenduga ntiyakarangwagamo. Nyuma y’ibyo ngibyo, Abanyakazu bigeze kuba Abakiga (kuri Repubulika ya kabiri). Ariko ntabwo icyo gihe Abakiga bari Abanyakazu. Yego akazu kari kagizwe n’Abakiga, ariko imbaga y’Abakiga ntiyakarangwagamo (erega AKAZU ni na gato ntugire ngo !!!). MAGINGO AYA, Abanyakazu ni Abanyarwanda bari barahunze hagati ya 1959 na 1994. Ariko ntabwo Abanyarwanda bose barutashyemo muri nyakanga 1994 ari Abanyakazu. Yego akazu kagizwe n’Abanyarwanda babaga hanze y’u Rwanda hagati ya 1959 na 1994, ariko imbaga nyamwinshi muri bo ntikarangwamo.
Kubera iyo mpamvu, nsanga ku giti cyanjye abemeza ko ingoma ya Paul Kagame itonesha Abatutsi igapyinagaza Abahutu, babeshya. Ingoma ya Kagame ntabwo itonesha Abatutsi, ahubwo itonesha Abanyakazu bayo, igapyinagaza Abanyarwanda.
Ingoma ya Juvénal Habyarimana ntabwo yatoneshaga Abakiga ngo ipyinagaze Abanyenduga, ahubwo yatoneshaga Abanyakazu bayo, igapyinagaza Abanyarwanda.
Ingoma ya Geregori Kayibanda ntabwo yatoneshaga Abanyenduga ngo ipyinagaze Abakiga, ahubwo yatoneshaga Abanyakazu bayo, igapyinagaza Abanyarwanda.
Umukino Abanyarwanda bahoramo ni wa wundi wa « VA KU GITI, DORE UMUNTU ». Bababwira batyo, bagahita bava ku muntu bagafata igiti !!!
Iyo Abanyarwanda barambiwe kuryamirwa n’AKAZU ako ari ko kose, Abanyakazu bahita bahindura ikibazo icy’amoko (nk’aho AKAZU kabo gafite ubwoko gahagarariye !!!).
Iyo Akazu ka Geregori Kayibanda kumvaga kageze mu mahina, kahitaga gatera indirimbo y’IMBAGA NYAMWINSHI Y’ABAHUTU kavugaga ko gahagarariye, ikibazo cy’AKAZU kigahita gihinduka icy’amoko gityo. Intero ikaba « VA KU GITI (Akazu), DORE UMUNTU (AMOKO) ». Abanyarwanda babyumva batyo bagahita bava ku muntu (AKAZU) bakajya ku giti (AMOKO).
Iyo Akazu ka Juvenal Habyarimana kumvaga kageze mu mahina, kahitaga gatera indirimbo y’IMBAGA NYAMWINSHI Y’ABAHUTU kavugaga ko gahagarariye, ikibazo cy’AKAZU kigahita gihinduka icy’amoko gityo. Intero ikaba « VA KU GITI (Akazu), DORE UMUNTU (AMOKO) ». Abanyarwanda babyumva batyo bagahita bava ku muntu (AKAZU) bakajya ku giti (AMOKO).
Iyo Akazu ka Paul Kagame kumvise kageze mu mahina, gahita gatera indirimbo y’AMACAKUBIRI MU MOKO Y’ABANYARWANDA kavuga ko karwanya, ikibazo cy’AKAZU kigahita gihinduka icy’amoko gityo. Intero ikaba « VA KU GITI (Akazu), DORE UMUNTU (AMACAKUBIRI MU MOKO) ». Abanyarwanda babyumva batyo bagahita bava ku muntu (AKAZU) bakajya ku giti (AMOKO).
Ingoma ya Paul Kagame ntabwo itonesha Abatutsi ngo ipyinagaze Abahutu, ahubwo itonesha Abanyakazu (les patriciens), igapyinagaza Abanyarwanda (la plèbe). Ndifuza ko Zéphanie Byilingiro yabyumva atyo.
Icyo ntahakanyaho Zéphanie Byilingiro ni kimwe : mu Rwanda hari abitwa n’abiyita Abatutsi, bafashwe nabi cyane nk’abandi Banyarwanda bose, ariko bagashimishwa no kumva ko ngo igihugu kiyoborwa n’Abatutsi !!! Ceux-là ne détiennent pas le pouvoir au Rwanda, mais ils ont, à tort ou à raison, l’impression d’être au pouvoir, et, apparemment ça leur suffit.
Ku ngoma ya Juvénal Habyarimana hari Abakiga bari bafashwe nabi cyane nk’abandi Banyarwanda bose, ariko bagashimishwa no kumva ko ngo igihugu kiyoborwa n’Abakiga !!! Ceux-là ne détenaient pas le pouvoir au Rwanda, mais ils avaient, à tort ou à raison, l’impression d’être au pouvoir, et, apparemment ça leur suffisait.
Ku ngoma ya Geregori Kayibanda hari Abanyenduga bari bafashwe nabi cyane nk’abandi Banyarwanda bose, ariko bagashimishwa no kumva ko ngo igihugu kiyoborwa n’Abanyenduga !!! Ceux-là ne détenaient pas le pouvoir au Rwanda, mais ils avaient, à tort ou à raison, l’impression d’être au pouvoir, et, apparemment ça leur suffisait.
Ce dont les Rwandais ont besoin, ce n’est pas de détenir le pouvoir (ils ne le peuvent pas tous) mais tout simplement d’avoir l’impression que les dirigeants du pays les représentent ; de pouvoir se reconnaître en eux ; de n’avoir pas l’impression qu’il y a, au pays des mille collines, d’une part des citoyens à part entière , et, d’autre part, des sous-citoyens.
Le limogeage de Gerald Gahima cette semaine a fait beaucoup de bruits, parce que les Rwandais ont été surpris de constater qu’un citoyen à part entière, tel ce Gerald Gahima, pouvait subir le même sort que les sous-citoyens qu’étaient Pasteur Bizimungu (le sous-citoyen Président de la République), Faustin Twagiramungu (le sous-citoyen Premier Ministre), Pierre Célestin Rwigema (le sous-citoyen Premier Ministre), Joseph Sebarenzi Kabuye (le sous-citoyen Président de l’Assemblée Nationale), Charles Ntakirutinka (le sous-citoyen Ministre des Travaux Publics), Valens Kajeguhakwa (le sous-citoyen Banquier), Seth Sendashonga (le sous-citoyen Ministre de l’Intérieur), Général Emmanuel Habyarimana (le sous-citoyen Ministre de la défense), etc… Mais ils se trompent sur une chose : celui qui veut noyer son chien l’accuse de rage. Tous ces sous-citoyens ont été accusés de rage alors que la plupart n’en avaient pas. Par contre, Gerald Gahima a la rage depuis dix ans, et ce n’est qu’aujourd’hui que certains prétendent le remarquer !!! Et c’est ici que le bât blesse. La phrase préférée de Gerald Gahima était « IMBWA YIGANYE INKA KUNNYA MU RUGO BARAYIKUBITA !!!». INKA Gerald Gahima ka Gafatankwavu n’étant pas « IMBWA » nka mwene BYIMBWA, yataye amase mu rugo depuis 10 ans, et certains membres de l’AKAZU s’étonnent qu’on puisse lui reprocher aujourd’hui ce qu’il a toujours fait de tout temps (corruption, concussion, escroquerie, cel frauduleux, recel de biens volés, trafic d’influence, détournement de fonds publics, extorsion…) sans qu’il soit inquiété !!!
Le découpage vertical de la société rwandaise en ethnies ou régions est, à mon avis, trompeur et inadéquat. La ligne de démarcation entre les citoyens et les sous citoyens n’est pas verticale, elle est transversale. Elle sépare le Rwanda d’en haut (AKAZU constitués de citoyens) du Rwanda d’en bas (la plèbe des sous-citoyens). Dans le Rwanda d’en bas, on y retrouve toutes les prétendues ethnies du Rwanda. L’immense majorité des réputés BATUTSI font aujourd’hui (comme hier et avant-hier) partie de la plèbe des sous-citoyens, même si certains d’entre eux ont l’impression (mais ce n’est qu’une impression) du contraire. L’immense majorité des réputés BAHUTU font aujourd’hui (comme hier et avant-hier) partie de la plèbe des sous-citoyens, même si certains d’entre eux avaient, hier et avant-hier, l’impression (mais ce n’était qu’une impression) du contraire.
Le cas de Gerald Gahima est très intéressant à suivre. C’est la première fois, sous le régime de Paul Kagame, qu’un membre de l’AKAZU, citoyen à part entière, qui n’avait pas que l’impression d’être au pouvoir mais qui y était réellement, tombe en disgrâce. D’où l’incrédulité des plus sceptiques qui voient dans sa « disgrâce » une manœuvre destinée à faire passer le Président Paul Kagame pour un incorruptible, même à l’égard des membres les plus éminents de l’AKAZU. Wait and see. On en a déjà vus, des membres de l’Akazu, qui, après avoir commis leurs forfaits, tel ce Colonel IBINGIRA, le bourreau de Kibeho, ont été écartés pour quelques mois, pour revenir ensuite en force à des postes de loin supérieurs à ceux qu’ils occupaient avant.
ABANYAKAZU BAFITE AMAYELE MENSHI. ABANYARWANDA NATWE TUGAKOMEZA KUYACEKWA.
« VA KU GITI (amoko), DORE UMUNTU (AKAZU) ».
Bon dimanche.
Abatabizi bicwa no kutabimenya
Nikozitambirwa
------------------------------------------------------------------------------------------
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
------------------------------------------------------------------------------------------
Visit your group "rwandanet" on the web
http://groups.yahoo.com/group/rwandanet/
Post message:rwandanet@yahoogroups.com
Subscribe:rwandanet-subscribe@yahoogroups.com
List owner:rwandanet-owner@yahoogroups.com

-----Original Message-----
From: Zephanie Byilingiro [mailto: byilin@hotmail.com ]
Sent: dimanche 25 janvier 2004 11:13
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr ; rwandanet@yahoogroups.com ; FOJUPET@yahoogroups.com ; pascalk@comcast.net
Subject: [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)

Mon cher Eugene,
Nagirango wibutse aho twatangiliye, conclusion yawe irahura n'iyanjye Igihe navugaga un nouveau contrat social. Ndacyavuga ko "amategeko meza agiyeho akanubahilizwa, amoko yasigara ali ikivugo cy'umuntu kukugaragaro agira ati ndi Umututsi mwene...., umuhutu mwene..., umutwa mwene... kandi ali fier yo kuba icyo yaba alicyo".
Ntabwo nigeze nkuraho ubuhutu n'ubututsi ahubwo navuze ko ubwo bwoko alibwo bugize NDUGA(ABATWA BALI UKWABO).
Ikibazo nagize gituma mvuga ABAKIGA n'ABASHI, n'uko bo binjinjwe mu Rwanda ubwo bwoko 3 buliho. Nibaza, ahubwo wamfasha kubisobanukirwa, ibisekuru bahuje n'abo bali basanzwe mugihugu.
Ikibazo cy'ubwimukira sinkibona cyane kuko baliya bo kwa Mashira(ubwo wowe wemera ko Mashira yabayeho atali mythe) banyanyagiye aliko ali ABABANDA. Umubanda wese azi aho akomoka.
Kuvuga ABATWA-ABANYENDUGA- ABASHI n'ABAKIGA, biliya ni za ensembles nini zibumbiyemo ubwoko buturuka ku maraso: ABABANDA, ABAGESERA, ABASINGA, ABANYIGINYA, ABEGA....
Jye iyo mvuga ubwoko, c'est dans le sens positif, ubwayo mbona ntacyo atwaye, nikimwe n'abazungu n'abirabura muli Brezil, gusa iwacu ubutegetsi bubi nibwo buyakoresha kugirango bugere kubyo bifuza.
Wibuke ibyo navuze ngerageza gusobanura igitera amacakubili muli Afrika kandi ahandi ali ibisanzwe.
Uti twe gutekereza kure bitazana amacakubili. Ntashobora kumarwa no kurenzaho. Hali ukundi byagenda si on aborde le probleme positivement. Ese wambwirako gukuraho clans muli identites byatumye zivaho?-Nyamara nizo zifite sens kurusha ethnies.
Sinshobora kwemera kubeshya ko un noir et un blanc basa kugirango bitazana amacakubili. Ko bitayatera muli Brezil kuki umuhutu usa n'umututsi bagira amacakubili mu Rwanda?
Sinshobora kwemera ko umugabo ali kimwe n'umugore kugirango hataza amacakubili. Niba ali kimwe se imbere y'amategeko, kuki habaho abadeputes bahagaralira abagore kandi bose bafite uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza, gutora no gutorwa ndetse statistiques zerekana ko umubare w'abagore aliwo mwinshi kurusha uw'abagabo?
Iyo mvuga UMUKIGA ntabwo mba shaka kumuteranya n'UMUNYENDUGA. Il faut kubyumva dans le sens positif. Ikinyarwanda kitwa officiel ni ikinyarwanda kiva mu NDUGA. Aliko jye nasanze ikinyarwanda kivugwa MURUKIGA hali aho kigira sens kurusha icyo MUNDUGA. Jye ndavuga nti kuki UMUKIGA aba force yo kwiga ikinyenduga kikamudindiza iyo yiganye n'umunyenduga kandi urukiga ali riche kuburyo rwatuma umukiga yagira une identite yihaliye aho kwomekwa kumuhutu kandi yarabaye umunyarwanda ali umukiga. N'ABASHI n'uko.
Ese ko wavuze Mashira, abo bantu be banyanyagira bate, bazize iki, bagiyehe, banganaga iki, babayeho bate, ..?
Kuba ibyo tutabizi, dushatse kubimenya kuki byaba ali amacakubili?
Uti "harabaye ntihakabe", twigumanire UBUTWA, UBUHUTU n'UBUTUTSI. OK, aliko se ko ubutegetsi buvuga ko bigomba kwibagirana kuko ali amacakubili?
Ubwoko ou pas, ubutegetsi bubi, bubukoresha nabi nicyo kibazo.
BYILINGIRO

----- Original Message -----
From: SHEMA
To: rwandanet@yahoogroups.com ;
Sent: Sunday, January 25, 2004 3:33 AM
Subject: Réf. : [DHR] Re: Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)
Zéphanie,
Ibibazo nakubajije ntabwo wansubije muri ariya moko yawe "abatwa-abashi-abanyenduga-abakiga". Ubwoko kuri wowe ni aho umuntu atuye cg ni aho avuka? Ikibazo cyo gutandukanya abakiga n'abanyenduga nakubwiye ko abimukira bahera mu kera gati. Abakurikiranye amateka y'igihugu bavuga ko bene Mashira (ababanda) baturutse mu Nduga basakara muri za Ruhengeri (Bukonya cyane cyane), Gisenyi (Nyagisagara yari Kibilira) ni ahandi hose. Abo ni ukuvuga ko bari abanyenduga (ku nkomoko), ariko kuba ubu bari mu Ruhengeri cg muri Gisenyi, ubwo wowe uzabahindura abakiga. None ho dufate n'abanyaruhengeri bakwirakwiye Kigali muri za Masaka, bo uzabita abanyenduga (kandi ari abakiga ku nkomoko). Njye nakubwiye ko irondakarere ntaho ritugeza kuko uzagera aho ukavangavanga ibintu byinshi bikakuviramo isupu. Ibyiza ni ukubyihorera irondakarere twararipfuye, twari dukwiye kurirwanya kandi birashoboka. Buri wese aho atuye, usanga buri mukiga agira umunyamukenke we, buri munyenduga akagira umukiga we. Ndakumenyesha kandi ko ni iyo u Rwanda rwaba Gitarama gusa, wasanga abanyakanyanza bahindutse abakiga. ibyo rero twabyihorera, kuko hari ikibazo cy'ubwimukira, kuko ntabwo uzabuza abakiga kujya gushaka ibijumba mu nduga, cyangwa ngo ubuze abanyenduga kujya gushaka ibirayi mu Ruhengeri.
Ikindi nakubwira ni uko buri gihe irondakarere ritabayeho habaye ibintu byiza mu Rwanda. Niko twabonye Repubulika. Iyo hataba ibyo bamwe bita "axe Gitarama-Ruhengeri" révolution ntiba yarabaye Kayibanda ngo ajye gushaka Bicamumpaka. Amahane yongeye gutangira ari uko bazanye biriya by'abakonde kandi ntaho byari bihuriye n'ubuhake bwabaga mumajyepfo y'u Rwanda. Akaba ariho irondakarere ryaturutse.
Ibindi by'amoko asanzwe tuzi (hutu/tutsi/twa) nabyo ntushobora kubisimbuza ariya moko yawe uti kuki? Buri mutwa aba afite umututsi we, buri mututsi aba afite umuhutu we. Mu gihe ugumishije ho mu moko yawe "abatwa" ugomba no kwemera ko abahutu n'abatutsi babaho. Ikibazo ni uko tutagerageza kubifata positivement ngo twumve ko abo bose ari abavandimwe batuye u Rwanda, umwe akaba ashaka gukandamiza undi buri gihe aho gutahiriza umugozi umwe. Nta kwikinga umwenda mu maso, twemere ko ari irondakarere ribaho, twemere ko amoko asanzwe abaho, tugerageze kubihinduramo imbaraga nziza zitari izo kwicana ahubwo izo gutera imbere. twe kongera ho ibindi bidutanya kurushaho.
Eugène Shimamungu

-------Message original-------
Date : 24/01/2004 21:19:50
A : Sujet : [DHR] Re: Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)

Pascal, iyo uvuze ibi "Ikibazo cya ndunga na Rukiga nticyahozeho kuko cyaje nyuma y'ubwigenge" wiyibagiza cyangwa bigaragara ko utazi umugani w'umunyaRuhengeri uvuga ati: IKIZANJANA IBWAMI NI UMUHORO GWANJE". Iyo bakubwira ko abakiga batigeze bemera ubutegetsi bw'abami wumva ntakibazo cyali gihali gute hagati y'abakiga n'abanyenduga mbere y'ubwigenge. Kayibanda se ntiyeretse abandi ko ABAPARMEHUTU nyabo ali abali bamwegereye(mu NDUGA)?
Ni ubuhe butegetsi se abakiga bigeze bemera atali ubwa Habyarimana kuko bavugaga bati: "Muze twishime nshuti, dore byose byashize, Imana ntirenganya". Ni icacu mwa!
Kayirebwa ati: "u Rwanda rugomba gusubizwa benerwo". Babigezeho bitwaje ubwoko, Paul Kagame ati "iby'amoko nibiveho".
Kuki mwikinga umwenda w'igitare mumaso mushaka kuyahisha kandi uwo mwenda ubonerana?
BYILINGIRO
Kagame ati nagifashe

----- Original Message -----
From: Pascal Kalinganire
To: Zephanie Byilingiro ;
Sent: Saturday, January 24, 2004 2:38 PM
Subject: Re: Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)
Mukomere Zephanie na Eugene;
Ikibazo cya ndunga na Rukiga nticyahozeho kuko cyaje nyuma y'ubwigenge ku gihe cy'ubutegetsi bwa Prezida Gregor Kayibanda, kuberako hari aho byageze ugasanga muri Gouvernoma yose aba Ministri 95% ari abo twita abanyenduga. Aho General Major Habyalimana nawe afatiye igihugu, anashinja ubutegetsi bwa Kayibanda amacakubili mu banyarwanda, ashaka kuvuga ibintu bibili: hagati y'abahutu n'abatutsi, no hagati y'abanyenduga n'abakiga. Igihe kigiyeyo nibwo abanyenduga bagaragaye mu myanya y'ubutegetsi ari bake higanjemo abakiga, ahubwo abenshi mu batari abanyenduga batangiye
gushaka inshuti z'abakiga kugirango babashe nabo kugera ku mugati, mu gihe abatutsi bo umutekano wabo wari ufashwe neza rwose muri icyo gihe ntavuze kubyerekeye akazi n'amashuli aho iringaniza riziye.
Ubwo rero ikibazo cya rukiga na nduga kiza giturutse ku butegetsi. Politiki ya Prezida Habyalimana yagerageje kubica aho buli Prefecture igiye ihabwa nibura aba Ministres babili umu Prefet akenshi agategeka muri Prefecture avukamo ababwira ati ngaho nimuzamure akarere kanyu, n'abanyu. Iringaniza mu mashuli ndetse no mu kazi benshi mu banyenduga bararirwanije nyamara ariko ryazamuye abari babikwiye aho umwana yabonaga umwanya mu ishuli kandi atagejeje ku manota 50% mais kubera uruhande aherereyemo.
Intambara y'inkotonyi yabigendeyeho maze ibitiza umulindi ngirango ntawe utazi ko aribyo byafashije FPR gutsinda intambara aho abantu babyitwaje ngo bahilike ingoma y'abakiga ubutegetsi bwongere bugaruke i Nduga uretse ko bwanahagarutse koko ariko sinzi niba abo babyifuzaga icyo gihe barabashije kubyihembamo.
Aho igihe kigeze nsanga twagombye kumenya ko twapfaga ubusa tukabyikuramo ahubwo umukiga agakorana neza n'umunyenduga, umuhutu agakorana neza n'umututsi maze tukareba uko twazamura urwanda rwacu.
Ngaho nimukomere cyane.
Pascal
----- Original Message -----
From: Zephanie Byilingiro
Sent: Saturday, January 24, 2004 1:23 PM
Subject: Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)
Ok!
Aliko rero cher ami Eugene,
Iyo uvuga uti "twari dukwiye kugumana ibyo dufite", mbona ibibazo umbaza byerekeranye n'amoko ashingiye kuho abantu baba cyangwa baturuka byoroshye gusubiza kurusha gusubiza ibibazo by'"ibyo dufite" kuko mulibyo halimo ubwoko bwavuye mw'ijuru (IBIMANUKA)kandi alinabwo bwiyitilira histoire y'abanyarwanda.
Ibyo dufite ntituzi kubisobanura kuko iyo bigeze aho umuntu yarakeneye kumenya ibyabaye neza haza "kera habayeho, harabaye ntihakabe, sige wahera"!
Ibyo dufite ni indagano y'IBIMANUKA.
Naho ubundi kuba ABAKIGA bataratsindaga muli lettres, icyo ni ikimenyetso unyongereye cyuko bafite imyumvire itandukanye n'iyabahandi. Aliko kandi nabo batsindaga mu gisoda kurusha abo bahandi, byerekana nabyo ko bafite imikorere ahanitse yihaliye kurusha iyabahandi. Ngibyo ibisobanuro y'imico itandukanye.
Wowe niba warabaye muNDUGA ukisanga, ukahashobora, halin'abandi, nawe wabonye icyo byakumaliye. Uli imboneka limwe, ndetse nabenewanyu bakubonyemo umunyamahanga. Wanasanga n'imvugo warayihinduye. Wagize imana niba warasabaga amazi bakayaguha, uli iwanyu mu Ruhengeri.
Kuva ABAZIGABA n'ABASINGA babyarana abami n' ABANYIGINYA, simbona uwo bita umututsi amaraso ye uko asa, aho atandukaniye n'ay'umuhutu babyaranye. Ibyo dufite nabyo ntibishingiye kumaraso.
Mubyo dufite, halimo abironda kurusha abandi, aliko iryo rondakoko ryabo ntilisobanuka, ali nayompamvu Boniface yerekana ko abenshi ali ubwoko bumwe:ABAHUTSI. Jye navuga nti ABANYENDUGA BOSE.
Ibyo aliko, jye mbibona mu NDUGA kuko ABAKIGA(nord du pays) n'ABASHI(Ouest du pays) bometswe ku Rwanda iby'ubwoko byaradogereye, byaradutanije bihagije.
None se wowe niba ukomoka muli Ruhengeri, wakwiyita umuhutu kimwe nanjye ukomoka ku GIKONGONGORO uhereye kugisekuruza cyahehe?
Iyo nshaka igisekuruza cyanjye ninjira mu rwa Gasabo. Umututsi nawe ni uko. Hali n'ubwo dukubitwa n'inkuba tugasanga hali umusinga kazi duhuliyeho. Wowe iyo ukulikiranye igisekuruza cyawe ujya kugishakira he? Iyo he niyo mbona ubwoko bwali bukwiye gufatiraho. Uti kugeza kure kungani iki?-Uli linguiste, waduhitiramo.
Imitwalire ya gitutsi ko ntayo mwe bo muli Ruhengeri-Gisenyi muzi, ntacyo yabatwaye, uretse intambara yo muli 1990, ubundi abo batutsi muziranyi mwarahuliye he?
Iyo "abahutu" bo muli Ruhengeri-Gisenyi kubera ko bageze mu Rwanda rwenda kwigenga, iyo bavuga "umututsi", wowe wemera ko bamuvuga bamuzi nk'umuhutu w'IBWANAMUKARI wikoreye inkono ishyushye kandi barabayeho basanga aliko ubuzima bwabo busa?
Ese umututsi n'avuga ko umukiga ali umuntu w'umunyamahane, usuzugura ubutegetsi bw'utali uwiwabo akulikije ko mwanze ko babategeka, ntazaba ababeshyeye ngo mugira imico mibi kandi hagati yanyu mwubahana?
Ese ko wize muli Nyakinama, wabonye umuhutu cyangwa umututsi ukomoka mu NDUGA yakubitirwaga mumugi wa Ruhengeri akisunga ubutegetsi bwahe? Cyangwa wasanze umututsi wo mu Ruhengeri afatwa kimwe N'ABAHUTU bo mu Ruhengeti nkuko bafata umututsi ukomoka mu NDUGA?
Si kimwe se n'umuhutu ukomoka kumuPARMEHUTU uzajya gusanga MUVUNYI (Tito Rutaremara) ngo amurenganure?
Ibyo dufite mbona alibyo artificiel kandi aho bitujyana ce n'est pas au ciel.
Dukwiye un autre "contrat social" tukava muy'ubuhake n'ubugererwa bwa Gatutsi na Gahutu.
BYILINGIRO
----- Original Message -----
From: SHEMA
Sent: Saturday, January 24, 2004 7:29 AM
Subject: Réf. : [rwandanet] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)

Zéphanie,
Ikintangaza ni uko ziriya groupes zawe ABATWA-ABANYENDUGA-ABASHI-ABAKIGA usanga buri groupe iteye ukwayo. Abatwa ni ubwoko buhujwe n'amaraso, abanyenduga ni "ubwoko" (sinzi niba ari uko umuntu yabyita) buhujwe n'aho abantu batuye kimwe n'abakiga, abashi bahujwe n'amaraso ni aho batuye. Urumva rero ko iryo tandukanyirizo ryawe ridafashe kubera ko ridashingiye ku kintu kimwe. Ibyerekeye ABAKIGA n'ABANYENDUGA, kubatandukanya mbona ari artificiel, kuko iyo umuntu yimutse atora imico y'aho yimukiye (ugiye i Buryasazi). Uti kuki? Ndatanga urugero nihereye ho. Navukiye mu Ruhengeri ariko mu by'ukuri nahabaye nk'imyaka umunani gusa mu ntangiriro z'ubuzima bwanjye, nongera gusubirayo ngiye kwiga muri Nyakinama. Sinzi umuntu wo mu Ruhengeri wabonye nteze imodoka ku mugoroba (kuva muri Nyakinama kugera iwacu ni nk'iminota mirongo itatu), arambwira ngo ko uteze imodoka bwije uragera yo? Ndamubaza nti hehe, undi ati iwanyu i Butare. Ngwa mu kantu. Ngirango ni nayo mpamvu nashoboye kwiga muri lettres ngatsinda kuko abakiga batsindagamo bari bake. Byahindutse dans les années 80, naho ubundi abakiga batsindaga muri lettres bari ibihangange. Nagirango nkubwire ko njye ubwanjye bambariraga mu banyenduga, usibye ko irondakarere nta riba mu mutwe wanjye, je m'en accomode fièrement. Nkaburiya watandukanyije ABAKIGA n'ABANYENDUGA hari abimukira nkatwe twaheramo hagati. Ngirango uzi abantu benshi bari batuye za Masaka baturukaga mu Ruhengeri none se abo wabita abaki? Hari ukuntu nigeze gukurikirana biriya byo gutandukanya Inkiga na Nduga, nsanga ubutegetsi bwose butavuye mu baturage bugerageza kubitandukanya (Sud/Nord) "pour régner, il faut diviser" kugirango bushobore kwikanyiza. Ni nka babandi bitwaza u Bwami, bakavuga ngo mu Rwanda habaye umwami haba amahoro ngo kuko we atari umuhutu cg umututsi, umunyenduga cg se umukiga. none se uwakora raisonnement inverse akavuga ati, arashaka ubutegetsi kugirango ashyamiranye amoko cg uturere, noneho bamugirire ikizere kuko we ntaho avuka, cg se ko avuka mw'ijuru. Uko niko abatutsi baje gutegeka u Rwanda bakiyita ibimanuka ko ubutegetsi babuhawe na Nkuba.
Reka nkubaze akandi kabazo, ubwoko buhujwe n'aho umuntu atuye, cyangwa se ni amaraso? Njye ndumva twari dukwiye kugumana ibyo dufite birahagije kuduteranya, twongeye ho ibindi mbona ntaho byatugeza.
Eugène Shimamungu
-------Message original-------
De : rwandanet@yahoogroups.com
Date : 24/01/2004 11:08:27
A : FOJUPET@yahoogroups.com; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; AKagera AKAGE
Cc : rwandanet@yahoogroups.com
Sujet : [rwandanet] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili (pour Shema)
Shema,
Nijye wavuze ABATWA-ABANYENDUGA- ABASHI n'ABAKIGA kandi ni nanjye wavuze ko ubwoko buhujwe n'amaraso na culture mu Rwanda ali ubwa "clan" zazizndi z'ABAZIGABA-ABASINGA, ABAGESERA, ABANYIGINYA, ABEGA...ko ali nazo zali zikwiye kugaruka kuko zo zigendera kumuco karande.
Ibi nabivugiye ko mpereye kubyanyuma (clan), mbere yuko abatutsi bafata controle y'igihugu cy'u Rwanda rwa Gahinga, ABASANGWABUTAKA bali batuye, babaho par groupements claniques. Izo groupements zaturaga zikulikiye umukuru w'umuryango, imibereho, imico...byali bimwe. Inzo liens existants entre les individus de meme clan nizo plus significatifs. L'organisation sociale ya gitutsi niyo yazanye ibice bitatu bisumbana mugihugu:ABATUTSI-ABAHUTU n'ABATWA. Kubera impamvu zinyuranye, UMUTUTSI yashoboraga kuba UMUHUTU cyangwa UMUHUTU akaba UMUTUTSI. UMUTUTSI wo kungoma NYIGINYA yasumbye UMUNYIGINYA wo kugihe cy'abahinza. UMUNYIGINYA yumvisha ABASANGWABUTAKA ko we yaje aturutse mw'ijuru, bityo bagomba kumupfukamira. Iyo plan ninayo FPR yagaruye mu Rwanda, Le general canadien Dallaire niwe wabivugiye Arusha muliyi minsi.
Ubu BUTUTSI-BUTWA-BUHUTU bushingiye kungufu, ubwoko buhinduka buli munsi bitewe n'ubutegetsi buliho ( Ex. Itegeko ryo muli 1942 ryategetse ko UMUTUTSI aba ufite inka 10 gusubiza hejuru. Ubwo UMUHUTU yabaga ufite nkeya).
Ibi rero bishingiye kubukire cyangwa kubwoko bwoherejwe n'Imana (NKUBA) mbona bidafite sens kurusha ubwoko bushingiye kumuryango, umuco, imikorere,indero, imibereho gakondo.
Nshingiye kuli ibi biheruka, abanyarwanda ubafashe mubwinshi bwabo (ngo clans zabo ni 18), usanga halimo groupes 4 nini zitandukanye kandi hagati yazo zifite ibizihuza bihulirwaho kandi banyirabyo bibonamo. Izo groupes nizo ABATWA-ABANYENDUGA- ABASHI N'ABAKIGA. Imwe mulizo groupes ifite akarere kihaliye mugihugu ibalizwamo. Abatwa nibo babaye ba nyamwigendaho aliko nibo boroshye kumenyekana.
Ibi uzabigenzulire muminsi mikuru abanyarwanda bakora hagati yabo:amakwe, imibatizo... n' imitumiranire, imigenderanire, imisabanire, ubwironde...
Abagize ziliya groupes uko ali 4, bashinze imizi kumasambu gakondo yabo kandi niyo bimutse barashakishilizanya bagaturana. Izo groupes usanga zumvikana (cyangwa zashobora kumvikana bitagoranye) mumitegekere y'Igihugu kurusha uko ubwumvikane bwaba hagati y'abantu benshi bavanze groupes d'origine.
Naho igitera amacakubili mumitegekere y'ibihugu byo muli Afrika ntikibitere iyo iburayi n'ahandi, impamvu ni nyinshi.
Ndaguha ingero nke nawe n'unkulikira ulibonera izindi.
Abashaka ubutegetsi muli Afrika babushakira iki?-Ahanini ni inyota y'ubutegetsi n'irali ry'ibintu bya mirenge. Ababa bazi ibibazo by'abaturage nibake kandi n'ibisubizo bihali ntibijyanye n'amikoro igihugu kigira. Iyo bagifashe babanza d'abord se servir. Ahandi ishyaka liba lifite gahunda izamura igihugu ikanatanga inzira n'imigenzulire yaryo. Umwana w'umukuru w'igihugu abishoboye nawe ntakigomba kumuheza mumicungire y'igihugu cye. Iwacu, ntagahunda baba bafite, ntabushobozi mukurangiza ingirwa-gahunda bareba.
Ababonye ubutegetsi muli Afrika babukoresha iki?-Ahanini ni ukurwanya (eliminer)uwo mutavuga rumwe, ukubaka akazu maze ukubaka n'amazu, ahasigaye mugakuramo ayanyu ntankomyi. Ahandi ababubonye bilinda amakosa kugirango batagawa, abo bahanganye bakabubatwara.
Abafashe ubutegetsi bumva igihugu ali icyande?-Ahanini byagaragaye ko bumva ali icyabo burundu kuko ababarwanya bagomba gushiraho. Ahandi, igihugu ni icy'ababashyizeho kuko alibo banakibakuraho.
Uko abategetsi basumba amategeko muli Afrika ninako batanayubahiliza kandi akenshi bohejwe n'ababifitemo inyungu: corruption igatangira.- Ahandi uko amategeko arusha ibuye kuremera ninako abategetsi bashishikalira kuyubahiliza.
.........................
Gukemura ibibazo by'amacakubili byamunze igihugu cyacu, hagomba un contrat social nshya. Iyi ikerekana uko abanyarwanda bakubaka igihugu cyabo, igateganya imitegekere y'igihugu(imyanya yo mubutegetsi bwite bwa Leta ikabarwa kandi criteres zo kuyuzuza zigateganywa kuburyo yagibwamo n'abazujuje babishoboye hadakulijwenkunzi), imibanire y'abanyarwanda ikagibwaho impaka, ubwubahane, regles du jeux democratique, valeurs nationales... kandi hagateganywa uko ishyirwa mubikorwa ryazakubahilizwa.
Iyo contrat social ishobora gutegurwa n'inyangamugayo z'abanyarwanda zitali nyinshi aliko zivanze kuburyo nta groupe yumva ko yahejwe cyagwa idahagaraliwe, zifashishije impuguke zo mubindi bihugu kandi abo banyarwanda bakazabihemberwa nyamara aliko ntihagire uruhare bazagira mu kuyishyilisha mubikorwa kugirango bitazamera nk'itegekonshinga ryakusanijwe n'umuntu ubogamye werekanye ko hali igice cy'abanyarwanda kimunukira kandi bakarenga bakanamugira UMUVUNYI wababandi yerekanye ko uko bagira kose ntakiza cyabavaho.
Iliya tegekonshinga si contrat social, ni pfukama unkomere amashyi.
Ntushobora gukuraho ubusumbane kandi ali wowe urenganya. Ntushobora gukuraho ubuhutu n'ubututsi kubera gusa ko icyo warwaniraga "domination tutsi" wakigezeho maze uvuge ngo abahutu n'abatutsi noneho bareshya kandi bamwe ali dominants n'abandi ali dominés.
Amategeko meza agiyeho akanubahilizwa, amoko yasigara ali ikivugo cy'umuntu kukugaragaro agira ati ndi Umututsi mwene...., umuhutu mwene..., umutwa mwene... kandi ali fier yo kuba icyo yaba alicyo.
BYILINGIRO

----- Original Message -----
From: SHEMA
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Cc: FOJUPET@yahoogroups.com ; rwandanet@yahoogroups.com
Sent: Friday, January 23, 2004 1:22 PM
Subject: [FOJUPET] Réf. : [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili
Zéphanie
Ibyo gutubura amoko sinzi niba hari aho bitugeza, icyo nzi cyo ni uko byose biterwa no kurwanira ubutegetsi. Iyo ubutegetsi bufashwe n'umututsi cg umuhutu haba ikibazo cy'amoko hutu-tutsi, haba umunyanduga cg umukiga ufashe ubutegetsi hakaba ikibazo cy'uturere kiga-nduga; hari n'uwigeze kuvuga ko amoko hutu-tutsi bayavanaho, hagasigara amoko gakondo (ababanda, abasinga, abanyiginya n'ibindi) ariko uzi ko Rucunshu habaye intambara y'abega n'abanyiginya kandi bose bari bafite ubutegetsi. Icyo numva ni uko buri wese yajya agira ishyari ryiza, kwa kundi umukiga afata ubutegetsi, abanyeduga bakarakara aho bagerageje gusaranganya imyanya, ari ufite ubutegetsi ntaronde akarere, ariko n'abandi nabo bakarwanira ubutegetsi muri demokarasi batarinze bajya imigambi yo guhirika ubutegetsi ku ngufu, n'abahutu n'abatutsi nabo akaba ariko babigenza, ntihagire uwikanyiza. Hari ndetse umuntu wigeze kunsetsa ati kuki ibintu biba nko mu Rwanda bitaba nko mu bihugu tuzi ho demokarasi ni ukubera iki? Ati nka Chirac afite conseiller politique akaba umukobwa we, abantu bo muri Corrèze (aho Chirac avuka) ugasanga bahagaze neza. Si Chirac gusa na Mitterrand niko byari bimeze! Nta mufaransa nigeze numva avuga ko Chirac cg Mitterrand yakoze akazu. Nananiwe kumusubiza usibye ko sinzi uko natekereje nkamubwira ko ari ukubera ko Perezida wo muri Afrika avaho ari uko apfuye, abantu bagasanga ari igihe kirekire cyane kugirango ubukandamize buhinduke. Naho nko mu Bufaransa bategereza imyaka itanu gusa kandi bagatora. Uwo batoye baba bamushaka naho muri Afrika ni ugufata ubutegetsi ku ngufu. Uko namusubije gutyo numvise bitanyuze. Ariko icyo dupfa cyane cyane ni ukubura demokarasi isesuye. None se ufata ubutegetsi uri umuhutu, abatutsi bakavuga ngo ni "majorité ethnique", umututsi yafata ubutegetsi akavuga ko abatavuga rumwe nawe bashaka kuzana amacakubiri. Ayo macakubiri ko mbona abandi abagwa neza kuki umuntu yakwihanukira akavuga ngo guteza amacakubiri ni ugukora itsembabwoko. Uzi iyo haza kuba amacakubiri mu nterahamwe, bamwe bari kubuza abandi kwica!
Eugène Shimamungu
-------Message original-------
Date : 23/01/2004 18:14:15
A : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Cc : AKagera AKAGE; FOJUPET YAHOO; rwandanet
Sujet : [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili
"Icyokora iyo ruza kuguma uko rwari rumeze icyo gihe, nanjye nemeza ko ntacyo umuhutu n'umututsi bari gupfa. Yenda bamwe bari kuguma kuri tutsiland yabo, abandi bakaguma muri hutuland iruhande hatari mu Rwanda (habaye mu Rwanda ku bw'ingufu z'abakoloni)". SHEMA
AHA ALIKO JYE SIMPEMERA!
Simpemera kuko abatutsi bavugwa mu Rwanda n'abo mu Rwanda rwambere y'"abakoloni". Nibo abatutsi bazi naho abandi bo bashobora no kubuhakana kuko baje basanga ubwo bwoko buliho kandi ubwo bali bifitiye ntawe ubuzi. Niyo mpamvu mvuga ko u Rwanda rukwiye kuvugwamo ubwoko 4 hakulikijwe uko rwagiye ruturwa alibwo: ABATWA-ABANYENDUGA-ABASHI-ABAKIGA . Mubanyenduga niho havamo baliya bahutu n'abatutsi. Abatwa, identite facilement remarquable baturuka hose mugihugu.
BYILINGIRO
----- Original Message -----
From: SHEMA
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr ; Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Friday, January 23, 2004 10:16 AM
Subject: Réf. : Re: Réf. : Re: Réf. : Re: Réf. : [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili
Mary Hope
Umenya utumvise ibyo nakubwiye: u Rwanda ku bwa Rwabugiri rwari kimwe cya kabiri cy'u rwanda dufite ubung'ubu. Icyokora iyo ruza kuguma uko rwari rumeze icyo gihe, nanjye nemeza ko ntacyo umuhutu n'umututsi bari gupfa. Yenda bamwe bari kuguma kuri tutsiland yabo, abandi bakaguma muri hutuland iruhande hatari mu Rwanda (habaye mu Rwanda ku bw'ingufu z'abakoloni). Ibyo mujya gushaka muri Congo, muzabipfa n'abakongomani kandi simpamya ko muzamara yo igihe kirekire batabakubise urusoro. Kuko ibyo mushaka yo nabo barabikeneye, nta kuntu mwabaryana ubukungu bwabo nabo bakanuye amaso.
Eugene Shimamungu
-------Message original-------

Date : 23/01/2004 15:55:30

Sujet : Re: Réf. : Re: Réf. : Re: Réf. : [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili
Shema,
Ibyo Ndahiro yakubwiye ntana kimwe wakuyemo? Naho iriya carte niyo nakoherereza indi kubera ukuntu nunva mwinangiye mumitwe nayo ntimwayemera. Naho iyo carte wita iya Kagame se niki gituma utayemera? Nkurikije uko nabisommye abanyarda 94% bemezako iyo Urda ruguma uko rwali(mugihe cya Rwabugiri) ko ntangorane na gato umuhutu n'umututsi bali kugirana(1958). ubwo abandi byabananiye nimureke Kagame abyikorere. Harya byabatwara iki abacongomen bayobotse ubutegetsi central bw'ikgli?
Intambara si nziza aliko iyo harimpanvu! Kandi birashoboka ko imishyikirano yaba yaratangiye kuva kera.
Turyanye ikibi aliko twemere nibyiza
MHKSHEMA wrote:
Tom
Ngo u Rwanda ruzagera i Kinshassa? Uzabaze Kabarebe ukuntu yahakubitiwe, ni asubira yo uzangaye!!!
ES
-------Message original-------
De :Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Date : 23/01/2004 12:38:00
A :Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sujet : Re: Réf. : Re: Réf. : [DHR] Gahunda yo kwigarurira intara yacu ya Kivu twasigiwe na Rwabugili
kuri shema muvandimwe uragira uti umunsi umwe congo izagira itya yambutse kagame imugeze i karagwe maze ka rwanda bakomeke kuri kivu? none se shema reka nkuibarize uzi gute niba U rwanda rutazagera kinshasa naho hakitwa kigali ya kabiri ?Abatabizi bicwa no kutabimenya. Nikozitambirwa. "L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire" (Mustafaj) Ildephonse Murayi Habimana dit Nikozitambirwa

0 Comments:

<< Home