Sunday, October 23, 2005

Interview ya Lieutenant Vénuste Abdul Joshua Ruzibiza ku IJWI RYA AMERIKA kuwa 02-05-2004


IKIGANIRO UMUNYAMAKURU PHOCAS FASHAHO W’IJWI RYA AMERIKA YAGIRANYE NA CAPITAINE ABDUL RUZIBIZA WAHOZE MU NGABO ZA FPR, KU CYUMWERU TALIKI 2 GICURASI 2004

Interview du journaliste Phocas Fashaho de la Voix de l’Amérique avec Abdul Ruzibiza ancien officier de l’Armée du FPR, Dimanche le 2 mai 2004.

(traduit du kinyarwanda par E. Shimamungu)

Phocas Fashaho: Uyu munsi turabona ko Interahamwe n’Impuzamigambi zicanye mu gihe cy’itsembabwoko zitari abahutu gusa, hanyuma dufate n’imyanzuro ku masomo abanyarwanda bashobora gukura mu kaga bagiriye mu itsemba-bwoko. ……

Phocas Fashaho: Mu kanya nabivugaga rero ko Interahamwe n’Impuzamugambi zicanye mu gihe cy’itsembabwoko mu Rwanda zose zitari abahutu, turabibwirwa na none na bwana Abdul Ruzibiza wahoze mu gisirikare cya FPR kugeza mu mwaka wa 2001.

Abdul Ruzibiza: Twari dufite ingabo zitwa abatekenisiye nk’uko nabikubwiye, zibumbiye mu mutwe witwaga Network. Network ni ikintu kirambuye cyane ariko gikoresha abantu bitwa abatekenisiye cyangwa abakomando cyangwa aba CDR cyangwa Interahamwe. Twese ayo mazina twarayakoreshaga. Reka nguhere ku bagabo bacye cyane kandi bazwi na buri munyarwanda wese: Umugabo witwa Gahagati (?) Kamugisha niwe watuyoboraga yari Capitaine, uwo nguwo yararaga ku mugabo witwa Karemera waje no kuba umudepite ku Kicukiro. Akaba ariwe wari coordinateur w’ibikorwa byose byakorerwaga mu Nterahamwe no mu Mpuzamigambi. Uwo ni uwa mbere; uwo nguwo FPR , …APR …Kagame yamwiciye mu Bugesera babwira escort ye ngo yiyahuye , n’ubu ngubu escort ye yabaye traumatisé.

Phocas Fashaho: Ngo bavuze ko yiyahuye.

Abdul Ruzibiza: Ngo bemeze ko yiyahuye ko ngo yibeshye arirasa, ngo azira ngo ibibazo by’umugore we ngo abandi basirikare barongora…. Ibintu by’amafuti bidafatitse ariko yarishwe. Icyo kigiye iruhande rumwe:
- Murebe umugabo witwaga Kiyago Ntukayajemo Godefroid. Afungiwe ku Mulindi ni umugabo wakoze muri Nterahamwe imyaka … iminsi yose yabaye mu mujyi wa Kigali.
- Murebe umugabo witwaga Mahoro. Ni Sous-lieutenant.
- Murebe uwo bitaga John (?) Gasana, murebe uwo bitaga Alex Nkuranga, nawe ari muri bataillon ya 99 uyu munsi, yitwaga Kirikiri, murebe uwobitaga Edriac (?) Kirenga ni capitaine muri DMI uyu munsi; murebe uwo bita Jean-Baptiste Mugwaneza ni Lieutenant muri bataillon ya gatatu; murebe uwo bitaga Mugisha Nterahamwe, uwo nguwo ari muri bataillon ya 73, murebe uwo bitaga Antoni Mulindahabi ni sous lieutenant arafunze, murebe uwo bitaga Alphonse Duniya yarapfuye, murebe uwo bitaga Jean-Bosco Ndayisaba w’umunyamasaka, murebe uwo bitaga Charles Ngomanziza ubu … uwo niwe wanishe Gapyisim; murebe uwo bitaga Callixte umwana w’umugogwe w’umunyaruchuru; murebe uwo bitaga Rukwago; murebe uwo bitaga Karegeya Lieutenant w’umuhutu wabaga muri SHAGI (?); murebe uwitwaga Claude Gashagaza w’umunyakabuga, murebe uwo bitaga Jean-Piere Gatashya capitane nawe uyu munsi uzwi mu gisirikare w’umu casualty (NDL: Inkomere yo ku rugamba). Koko ibyo bintu urumva …urumva iyo nkuru ari ibintu by’amagambo? Abo bantu ni abantu bakoze ku ma barrières bakoranye n’Interahamwe bakora mu Bakombozi bakora mu bantu bose, I list uwayibarura ntiyarangiza, njyewe nakubwira nkageza kuri magana abili.
Phocas Fashaho: Muri abo harimo n’abatutsi, ntabwo ari abahutu gusa?
Abdul Ruzibiza: Ntamuhutu uri.., uwo twakekaga ko ashobora kuba ari umuhutu ni uwo twita Kiyago, bamwe bakekaga ko ngo ashobora kuba ari umuhutu w’umurundi ngo wahungiye mu Bugande
Phocas Fashaho: Abandi bose ni abatutsi
Abdul Ruzibiza: Abandi ni abatutsi bakoreshejwe mu kwica abandi batutsi. Bari aba pompistes bamwe, abandi bari aba boyi mu gisirikare abandi bari ba mayibobo ku mihanda abandi, bar aba motars, abandi bari …bakoraga simplement et purement mu Nterahamwe mu bitero byose zigaba. Hari abasirikare n’uyu munsi bariho bahumeka bari abasirikali bari i Kigali, nk’abitwaga ba Rugagi Eliyasi, ubu yavuye no mu gisilikare, abitwaga ba Mulindahabi abitwaga ba nde… abo bose ni abantu bariho n’uyu munsi. Twakoranye mu mujyi wa Kigali bose bakora mu Nterahamwe. N’ukuri rwose (?) ibintu byo mu Rwanda ni ibintu bigomba kumenywa n’abantu, bikandikwa, bigasobanurwa, ejo n’ejobundi n’iyo Loni ifite ikimwaro n’abafransa bavuga ngo bafite ikimwaro n’abo babiligi n’abandi bose ngo bafite iki.. ngo bafite ikimwaro…yuko ngo batatabaye u Rwanda. Icyo cyaha nibakivaneho, abanyarwanda bishwe n’abanyarwanda benewabo, genocide ni icyaha cy’ubugome, ni icyaha kiba kirimo ubugome kugirango umuntu yubahuke kwica abantu bangana kuriya aba afite ubugome; ubwo bugome busaba préparation psychologique, ni ibintu bigishijwe, ni ibintu batojwe, barangije banabona urugero rw’umututsi, mu by’ukuri n’umututsi utari mubi (?) Abatutsi bari barenze ibihumbi 23 byari muri APR, abishwe(?) bose bari mu Rwanda bazize akarengane. Ariko bose abo babaye ibitambo, Kagame abireba, abishaka kuko yavugaga ngo mu Rwanda nta mututsi uhari, ngo n’uhari ni igisambo cyemeye gukorana na Leta ya Habyarimana, ngo ni abatutsi ku mazuru gusa ariko ku mitimayabo ni abahutu. Ndetse intambara n’aho inarangiriye n’akana k’agatutsi kacitse ku icumu wumvaga barimo bagacyurira ngo ese ngo warokotse ute ko n’abandi bose bashize, ngo wowe warokotse gute. Ni nk’aho ari ibyo bintu byamarishije abatutsi muby’ukuri abantu bagomba kubyumva bakanabisobakirwa. Twazize impamvu nyinshi, ariko umugambi wo kurimbuka burundu ushyirwa mu bikorwa n’ubwoko bwitwa ngo ni abahutu burimo buregwa uno munsi. Ariko na Kagame we ubwe kuri za barrieres z’Interahamwe hakoze abasirikare be, kwica abagogwe byakozwe n’abasilikare be, biranakomeza n’intambara irangiye Mudende biraye mu mpunzi z’abagogwe baratemagura kuva ku mwana kugeza ku ruhinja, bikorwa n’inkotanyi kugirango babone impamvu zo kujya muri Zaire! Ibyo ni ko byabaye I Byura (?) mu banyamurenge kungirango…. mbese imbere ya Kagame umututsi utaravuye i Bugande icyo gihe yitwa ko ari umututsi w’amazuru gusa. Ibyo byose rero, rwose bimwe ndabivuga nkanabivugisha n’umujinya nkabivuga numva binababaje cyane, ariko ni ngombwa ngo abantu babimenye babisobanukirwe, birababaje biteye agahinda.

Phocas Fashaho: Reka dusoze twibaza niba abanyarwanda bashobora kwiyunga koko nyuma y’itsemba-bwoko ryo muri 1994, n’ubushyamirane ryasize ribakongeje mo. Ntibyoroshye ariko birashoboka, akaba aribyo tubwirwa na none na Bwana Abdul Ruzibiza:

Abdul Ruzibiza: Burya ngo “habana abashaka”; icyo ni kimwe. Icya kabiri kugirango bashake kubana n’uko baba bavuga rumwe n’uko baba bumvikana n’uko baba…mu by’ukuri baca umugani ngo “les idées de meme nature s’attirent”: Abantu batekereza kimwe burya bahurira no kuri byinshi bakanumvikana bakaba inshuti. Ntawe ushobora gufata (?) ngo afate umuhutu amukurure, afate umututsi amukurure, ababwire ngo nimuze munywe ikigage muri kino kibindi ngo museke mwishime ko mukundanye. Ibyo ntabwo bishoboka nibyo Leta irimo ikora ubu. Ntabwo bishoboka
Icyakabiri ubwiyunge bwashoboka ari uko habayeho ubutabera. None ubwok bumwe buri frustré yuko bwakoze genocide, ubwoko bundi buragaramye yuko ari victime. Ubwo bwoko bwabaye victime koko ariko abasirikare ntabwo ari innocents. Abo basilikare, ibyo bitotsi byose byabayeho,nk’uko bamwe bakurikiranwa ba Kabiligi n’Interanhamwe zindi. N’izo zindi nazo zakaze ibikorwa binaruta n’iby’Interahamwe kuko zo zanabikoranye ubuhanga bwinshi, n’ubugome bwinshi, bakanabikora barimo basacrifiya benewabo, abo nabo bakwiye gufatwa bose bagafungwa. Ahasigaye abasigaye bandi bose, arinjye nabigisha nti: abantu bajya kwicana, bajya kumarana, byatewe n’amakosa aya n’aya yakozwe ku ruhande uru n’uru, byose bigamije kugundira ubutegetsi; cyangwa gushaka kubufata ngo ubwiharire. Koko mu by’ukuri FPR yo yashakaga kwica abantu kuko yavugaga ngo twice abahutu bagabanuke tubone aho dutuza abatutsi bari hanze. Ngo Habyarimana yaravuze ngo: “ikirahure iyo cyuzuye kugirango amazi yandi ajyemo n’uko arimo mbere abanza gusohoka”. Donc bati reka basohoke cyangwa bashire twebwe twinjire. Ibyo byose rero, abantu bagiye bumva yuko… ubugome aho bwagiye buturuka, banyarucali, abaturage bibereye hasi, aborozi n’abahinzi, mu byukuli nibaza ko bakwibanira baramutse bamenye byose uko byabaye kubw’inyungu z’abategetsi. Njyewe rero n’ubwo ntari umutegetsi ariko nshatse umuti nawuhera ahongaho. Nti: “mwiyunge mwishakire imibanire myiza, ubucamanza bubeho uwo warenganye arenganurwe, n’uwahohotewe arenganurwe, uwasenyewe yubakirwe, uwakomerekejwe avurwe”. Ariko kuri Leta iriho ubungubu siko bimeze. N’abasirikare ubwabo yarwanishije ubwayo ubu bagaramye ku gitanda ntacyo ibamariye. Uzarebe ba casualty be uko babaye ubu amaguru yirirwa amanitse mu kirere, agera igihe akababwira ngo twakurambiwe, umusilikare udakora ntabwo twashobora gukomeza kumuhemba, itahire! Maze n’uyu munsi abantu bakibaza ngo aya makuru yose yavuye hehe? Ese Kagame we n’igituma atibaza ko kuba yarahemukiye n’abatutsi bitarigutuma aya mabanga yose tuyamena. Ese ni iki kimubwira ko ibi byose ndimo mvuga ari njye njyenyine urimo ubivuga? Kuko bavuga ngo mbese nabaye nk’interahamwe ngo nabaye umututsi w’igicucu urimo umena amabanga ya benewabo. Ariko se abatutsi bose yagiye ahemukira agirango ni njye mututsi njyenyine wahunze. Hamaze se guhunga ba officiers supérieurs bangana iki, hamaze guhunga abaministres bangana iki kandi b’abatutsi, amaze guhungwa naba Sebarenzi bose si abatutsi naba Kajeguhakwa si abatutsi? None se Habyarimana yapfuye Kajeguhakwa atari muri CND. Ese ugirango imodoka zagiye kurasa atazireba? Se abandi bose babaga muri CND…. Lizinde se yagiye atabizi?Nti yari mubakoreshejwe inama yo kwica Habyarimana. Pasteur se ntiyari ahari? Abo bose se Kagame ababaniye neza? Ni iki se gituma yakwibaza yuko ngo Ruzibiza arimoavuga aya makuru wenyine? Nicyo gituma ndimo mvuga…aribeshya! Ashobora kuba n’abo yitwaga ngo arizera uyu munsi ari bo bamuvamo, wenda bigaca mu kanwa kanjye ariko ni benshi bamurega. Njye rero kubana kw’abanyarwanda bizaterwa n’ukuntu ibi bintu byose bigiye ahagaragara bizaterwa n’ukuntu ubutabera bubayeho bizaterwa n’ukuntu abamarayika bamwe bitwa abamarayika uyu munsi barimo bita abacunguzi, umunsi bagiye ku karubanda bakamenyekana nk’Amashitani nk’ayandi yose; icyo gihe abanyarwanda bazabana.

Phocas Fashaho: Ngibyo rero itsemba-bwoko ryarabaye rihitana abantu basaga ibihumbi magana inani, ni amahano atagombye kuzongera kubaho mu mateka y’u Rwanda. Kugirango ayo mahano atozongera kubaho ukundi n’uko impamvu nyayo yatumye ashoboka yajya ahagaragara, abantu bakajya bayigendera kure. Uko bigaragara rero n’uko nta kindi abanyarwanda bazize uretse inyota y’ubutegetsi y’abanyapolitiki babo. Abahutu bari bafite ubutegetsi ntibashakaga kubusangira n’abatutsi bo muri FPR, abatutsi bo muri FPR nabo barabushakaga kandi nabo badashaka kubusangira n’abo bahutu. Ibindi bivugwa ku ruhande byose ubishakiye ibisobanuro wagisanga muri iyo nyota y’ubutegetsi y’abanyapolitiki. Niyo mpamvu rero uwashaka kurinda u Rwanda andi makuba nk’ayo muri 1994, yabanza agaca umuco wo gushaka kwikubira ubutegetsi no gukumira abandi, kandi umuco wo kudahana abicanyi aho bava bakagera hose ugacika burundu. Imvugo ngo “nta ngoma itica” nayo igomba gucika mu mitwe y’abanyarwanda, ubuzima bwa buri munyarwanda wese bugahabwa agaciro gakwiye, ni ukuvuga agaciro k’ikiremwa-muntu. Atari ibyo hazaba aha Rurema wenyine.

Phocas Fashaho : Aujourd’hui nous allons voir que les milices Interahamwe et les Impuzamugambi qui ont perpétré des massacres pendant le génocide, n’étaient pas composés que de Hutu, ensuite nous allons dégager des conclusions sur les leçons que les Rwandais devraient tirer du génocide…

Phocas Fashaho : Comme je le disais tout à l’heure, les Interahamwe et les Impuzamugambi responsables des massacres pendant le génocide au Rwanda n’étaient pas uniquement composés de Hutu, c’est ce que nous dit Abdul Ruzibiza ancien militaire du FPR jusqu’en l’an 2001.

Abdul Ruzibiza : Nous avions constitué un groupe de « Techniciens » comme je vous l’ai dit, regroupés dans une unité dénommée « Network ». Le mot « Network » était entendu dans une large acception, il pouvait désigner les « techniciens », les « commandos », les « CDR » ou les « Interahamwe ». Nous utilisions tous ces termes. Je vais commencer par vous donner l’exemple de certaines personnes connues : Gahagati Kamugisha, c’était lui le commandant, il était Capitaine. Il logeait chez Mr Karemera qui est devenu député à Kicukiro. C’était lui le coordinateur de toutes les opérations au sein des Interahamwe et des Impuzamagambi. En voilà donc le premier. Celui-là, a été assassiné par le FPR, … l’APR, c’est-à-dire Kagame, au Bugesera ; son escorte a été informée qu’il s’est suicidé, aujourd’hui son escorte est traumatisée.

Phocas Fashaho : Ils ont bien dit qu’il s’était suicidé ?

Abdul Ruzibiza : ils ont affirmé qu’il s’était suicidé, qu’il s’était tiré une balle dans la tête par erreur à cause des problèmes familiaux parce que sa femme avait des relations extra-conjugales avec d’autres soldats… de faux prétextes sans fondement, mais il a été assassiné. Ça c’est la première chose.

L’autre c’est Mr Kiyago Ntukayajemo Godefroid. Il est en prison à Mulindi, c’est quelqu’un qui a travaillé au sein des Interahamwe pendant des années… pendant tout le temps qu’il a passé dans la ville de Kigali.

L’autre c’est Mr Mahoro. Il est Sous-Lieutenant.

Les autres sont Mr John Gasana, Alex Nkuranga qui fait maintenant partie du bataillon 99, Kiriri autrement connu sous le nom de Edriac Kirenga, il est aujourd’hui Capitaine au DMI, l’autre c’est Jean-Baptiste Mugwaneza, il est Lieutenant au 3ème bataillon ; l’autre c’est Mugisha Nterahamwe, il fait partie du bataillon 73, il y a ensuite Antoni Mulindahabi, Sous Lieutenant, il est aux arrêts, Alphonse Duniya, il est mort, ensuite il y a Jean Bosco Ndayisaba de Masaka, Charles Ngomanziza, … c’est lui qui a tué Gapyisi ; Callixte c’est un mugogwe du Rutchuru ; vous avez ensuite Rukwago ; vous avez ensuite le lieutenant Karegeya, un hutu qui vivait au Shagi ( ?) ; ensuite Claude Gashagaza de Kabuga, ensuite Jean-Pierre Gatashya, capitaine aujourd’hui invalide de guerre. Est-ce vraiment des choses à dire ? Ce sont des gens qui étaient sur les barrières avec les milices Interahamwe, avec les Abakombozi, partout. On ne peut pas énumérer toute la liste, je peux en citer jusqu’à 200.


Phocas Fashaho : Parmi ceux-là il y avait des Tutsi, c’était pas seulement des Hutu ?


Abdul Ruzibiza : Il n’y avait pas de Hutu…, celui qu’on croyait qu’il était Hutu, c’est Kiyago, certains disaient que c’était un Hutu du Burundi réfugié en Ouganda.


Phocas Fashaho : Tous les autres sont des Tutsi.

Abdul Ruzibiza : Ce sont des Tutsi qui ont été utilisés pour tuer d’autres Tutsis. Certains étaient des pompistes, d’autres étaient des boys (garçons de ménage), d’autres étaient des enfants de rue, les autres étaient des motards… les autres faisaient partie purement et simplement des Interahamwe dans toutes les attaques qu’ils ont eu à diligenter. Il y a des personnes qui ont été des soldats et ceux qui le sont toujours, vivant à Kigali, comme Rugagi Eliyasi, il a quitté l’armée, Mulindahabi, et certains autres, ce sont des gens qui sont toujours vivants aujourd’hui. Nous avons travaillé ensemble au sein des Interahamwe. C’est vrai. Ce sont des choses qui doivent être connues par des Rwandais, des choses qui doivent être écrites, expliquées, pour que demain, même l’ONU, les Français, ou les Belges qui disent avoir honte de leur comportement de ne pas avoir porté secours Rwanda… Ils ne devraient pas avoir de remords. Les Rwandais qui ont été massacrés, l’ont été par leurs propres compatriotes, le génocide est un acte criminel. Pour avoir le courage de massacrer autant de gens, il faut être un criminel ; ce crime nécessite une préparation psychologique, une formation, un entraînement, l’exemple a été donné par un Tutsi, ce n’est pas pour dire que les Tutsi sont mauvais. Les Tutsi étaient au nombre de 23.000 au sein de l’APR, ceux qui ont été tués étaient des innocents. Tous ceux-là ont été sacrifiés, Kagame le voyait, il le voulait parce qu’il disait qu’au Rwanda il n’existait pas de Tutsi, que ceux qui sont restés là par cupidité pour travailler avec le régime Habyarimana, étaient des Tutsi uniquement par leur physionomie (la forme du nez), tandis que dans le fonds ils étaient des Hutu. A la fin de la guerre, même un enfant rescapé était reproché d’avoir survécu alors que les autres avaient été exterminés. Ce sont les vraies raisons de l’extermination des Tutsi, les gens doivent le savoir et le comprendre. Nous avons été victimes pour plusieurs raisons, mais l’extermination a été exécutée par l’ethnie Hutu qui se trouve aujourd’hui sur le ban des accusés. Néanmoins, en ce qui concerne Kagame, ses propres soldats ont opéré sur les barrières des Interahamwe, ce sont eux qui ont massacré les Bagogwe, même après la fin de la guerre, les Inkotanyi ont massacrés les réfugiés Bagogwe à la machette, même les plus jeunes et les bébés, pour se faire des raisons d’attaquer le Zaïre ! C’est ainsi que cela s’est passé également à Byura pour les Banyamurenge… Pour Kagame, un Tutsi qui ne provient pas d’Ouganda, est seulement Tutsi par sa phsionomie (son nez). Tout cela je le dis avec fureur, parce que cela fait mal, mais il est nécessaire que les gens le sachent et le comprennent, ça fait de la peine.


Phocas Fashaho : Il est temps de conclure, est-ce que les Rwandais peuvent réellement se réconcilier après le génocide de 1994 qui a monté les uns contre les autres. Ce n’est pas facile mais c’est possible, et c’est ce que nous dit M. Abdul Ruzibiza :


Abdul Ruzibiza : Pour vivre ensemble, il faut le vouloir, ça c’est la première chose. Ensuite pour vouloir vivre ensemble, il faut être sur la même longueur d’ondes pour se comprendre. En effet comme dit le proverbe « les idées de même nature s’attirent ». Les gens qui pensent la même chose peuvent se retrouver sur plusieurs sujets, ils se comprennent, ils deviennent amis. On ne peut choisir par-ci un Hutu, par-là un Tutsi et les obliger à partager de la bière de sorgho dans une même cruche, à rigoler ou à s’amuser ensemble pour en faire des amis. Cela est impossible, et c’est ce que fait le gouvernement actuellement.

Deuxièmement, l’unité serait possible s’il y avait une justice. Actuellement une ethnie est frustrée pour être accusée d’avoir perpétré le génocide, tandis que l’autre ethnie est prise pour victime. Cette deuxième ethnie a été victime, mais ses militaires ne sont pas innocents. Ces soldats ont fait l’exception et devraient être poursuivis comme Kabirigi et les autres Interahamwe. Ils ont commis des crimes plus lourds que les Interahamwe parce qu’ils l’ont fait avec une grande technicité, une grande cruauté en sacrifiant leurs congénères, tout ce monde là doit être arrêté et mis sous les verrous. Quant à tous ceux qui restent, je leur donnerai une leçon : tous ceux qui ont tué, ceux qui ont massacré les gens, c’était la responsabilité de ce côté-ci ou de ce côté-là, en vue de garder le pouvoir ou de le prendre pour se l’approprier. En effet, le FPR avait planifié de massacrer des Hutu pour en diminuer le nombre et trouver de la place pour les Tutsi de l’extérieur, prétendant que Habyarimana aurait dit que : « lorsqu’un verre est plein, pour ajouter un peu plus d’eau il faut en verser ». Ainsi donc il fallait en faire sortir ou les massacrer pour pouvoir entrer. Tout cela a fait comprendre aux gens… d’où venait cette cruauté. Je pense que les paysans, les gens de basse condition, les éleveurs et les agriculteurs pourraient vivre ensemble s’ils savaient que tout cela s’est fait sur leur dos pour les intérêts du pouvoir. Moi je ne suis pas un gouvernant, mais je pourrai trouver le remède par-là. J’exhorterais les gens à faire cause commune pour bien vivre ensemble, je ferai en sorte que la justice soit opérationnelle que les justiciables soient rétablis dans leurs droits, que les sinistrés soient indemnisés, les blessés soient soignés. Mais pour le gouvernement actuel, ce n’est pas comme ça. Il ne peut rien faire même pour ses propres invalides de guerre. Ils n’ont pas de quoi les occuper et le moment venu ils sont démobilisés et renvoyés chez eux parce qu’ils en ont marre et qu’ils ne peuvent pas continuer à les payer. Et c’est maintenant même qu’on s’étonne d’où viennent toutes ces informations. Kagame lui-même peut-il s’étonner, la façon dont il a trahi les Tutsi, n’est-ce pas une raison pour délivrer tous ces secrets. Qui dit que tout ce que je dis là, je suis le seul à pouvoir le dire ? L’on dit que je me comporte comme un Interahamwe, un Tutsi bête qui donne les secrets de ses congénères. Croit-il que je suis le seul à avoir pris le chemin de l’exil parmi tous les Tutsi qu’il a trahis ? Combien d’officiers supérieurs ont-ils quitté le pays ? Combien de Ministres tutsi sont partis, Sebarenzi, Kajeguhakwa ne sont-ils pas des Tutsi ? Lorsque Habyarimana est mort, Kajeguhakwa ne se trouvait-il pas au CND ? N’a-t-il pas vu les véhicules qui sont partis pour exécuter cet attentat ? Voyons tous les autres qui se trouvaient au CND… lorsque Lizinde est parti, ne le savait-il pas ? N’est-il pas parmi ceux qui ont participé au complot dans une réunion pour assassiner Habyarimana ? Pasteur n’était-il pas là ? Tout ce monde là, est-ce que Kagame les a ménagés ? Pourquoi doit-il se poser des questions sur les raisons pour lesquelles je donne toutes ces informations ? C’est celle-là la raison pour laquelle je dis tout cela. Il se trompe ! Tout ces gens là en qui il a mis sa confiance, peuvent être les mêmes personnes qui le trahissent, peut-être que cela passe aussi par moi, mais il y a beaucoup de personnes qui l’accusent. Pouvoir vivre avec les Rwandais en ce qui me concerne, dépend de tout ce que je suis en train de faire, de la justice, si elle est établie, si ceux qui se prennent pour des anges aujourd’hui soient dénoncés et reconnus publiquement comme de véritables démons ; c’est seulement après cela que les Rwandais pourront vivre ensemble.

Phocas Fashaho : C’est ainsi, le génocide qui a emporté plus de 800.000 personnes c’est l’innommable qui ne devrait plus avoir lieu dans l’histoire du Rwanda. Pour que cette catastrophe n’ait plus lieu il faut que les raisons qui l’ont rendu possible soient dévoilées, pour que personne ne s’y laisse prendre. Il apparaît ainsi que les Rwandais ont été exterminés par la soif du pouvoir de leurs politiciens. Les Hutu qui avaient le pouvoir ne voulaient pas le partager, les Tutsi du FPR voulaient également ce pouvoir et ne voulaient pas le partager avec les Hutu. Toutes les questions qui se posent autour de ce problème pourraient trouver des réponses dans cette soif du pouvoir des politiciens. C’est pourquoi pour protéger le Rwanda d’une autre catastrophe comme celle de 1994, devrait éradiquer ce comportement de vouloir s’accaparer le pouvoir et en interdire les autres, il faudrait également éradiquer la culture de l’impunité. L’adage selon lequel « chaque pouvoir doit avoir ses victimes » doit sortir de la tête de tous les Rwandais, toute vie d’un citoyen rwandais doit être respectée, protégée comme pour tout être humain. Si ce n’est pas cela, Dieu lui-même sera le seul juge.