Urubuga Rwandanet rwa Murayi Habimana aka Nikozitambirwa
RWANDANET est un groupe de discussion ayant comme objectif de contribuer à la paix et à la réconciliation des peuples dans la région d'Afrique des Grands-Lacs en général, et au Rwanda en particulier. Il a été fondé par Ildephonse Murayi Habimana aka Nikozitambirwa ( adresse e-mail: nikozitambirwa@yahoo.fr ). Mieux vaut allumer une petite chandelle que de maudire l'obscurité. RWANDANET est notre petite chandelle. Si tu veux la paix, prépare la paix. Il existe une tentation extrêmement subtile et dangereuse de confondre la paix avec l'absence de guerre. La paix est plus que le silence des canons. Les hommes ne peuvent s'entendre qu'en admettant mutuellement leurs contradictions. Le Créateur nous a donné deux oreilles et une bouche pour que nous écoutions deux fois plus que nous ne parlions. Le signe distinctif de l'homme du dialogue, c'est qu'il écoute aussi bien qu'il parle et peut-être mieux. Il n'a jamais été question pour un humain de posséder la vérité. Il est seulement question d'être possédé lentement par elle. Or, il n'y a personne qui soit totalement possédé par la vérité et personne qui soit totalement dépossédé d'elle. Abatabizi bicwa no kutabimenya. Nikozitambirwa.
Ingabire Ubazineza umwe mu banyarubuga ba RWANDANET aratugezaho "Incamake z'ayo mu rwa Gasabo" (Fri Jul 16, 2004 6:27 am)
Banyarubuga,
Uyu munsi ndabaganirira mu kinyarwanda kuko mvuye mu rwa Gasabo namazemo iminsi umunani (8). Umunani umwe uwasomye kuri kabutunda cg Sebeya yandika atazuyaza. Uyu munsi nta kibazo nibaza. Kubera iyo mpamvu nta n'igisubizo kitagira ikibazo. Yego hari abavuze byinshi aho ngendeye, ariko nagerageje kujya muri za cyber-kawa dore ko zeze muri Kigali (nkurikije igihe nahaherukiraga) ni ubwo inshuti zambwiraga ko ntawe usomera imbuga muri izo za kawa zitanga ibyuma byakabuhariwe. Reka mbahe urugendo rwanjye mu magambo ahinnye. Ndabagendeye n'i Kanombe nti ba. Inshuti zikora muri minisiteri ziba zaje kundeba n'amamodoka agera kuri abiri, nyamara narimfite isanduku imwe gusa itagira na kamwe gatoya! Agakapu gato ko kuzajya ngendana kari muri iyo sanduko. Banjyana iwabo w'umwe ku Kacyiru, ni uko banyakiriza Sebeya, nti nanjye sinyanga, umugabo ukora jus ubu wakijijwe nayo ati usomeho wumve, nti ni ah'ejo simvanga mba ndoga Bishingwe! Saa mbiri zigeze nerekeza iya Shyorongi, iyo ugeze mu mpiga ukareba umugi wibwirako ari Miami mba ndoga uwishe Mukuru wanjye twuzuraga kurusha urudodo n'urushinge. Mu gitondo, inshuti ziva kapitali zije kundeba, nibwo mbabajije nimba nabagurira lisansi nkagera iwabo wa Ruguramananiza mu Bumbogo. Bati reka tubanze tugere mu mujyi turajyana iyo ku kazi kuko iyi ntiyanagera Muhondo. Kubana ni byiza koko, umugabo uciriritse yabahaye ijipi imwe ikururira imbere n'inyuma; ntababeshye, umwanya wo kurenga Muhondo, no kuhagera byaratugoye kandi nta mvura yaguye, amapikipiki yaducagaho mbona yadusuguye cyane kimwe n'abanyamaguru. Nageze Rwankuba ntiturekeraho ndabona tutakigeze mu Kinyari kwa Habineza, kandi nashakaga gufata rimwe aho hantu nakundaga kera nasuye sogokuru ubyara mama. Umudereva ati turahagera, Rugura we, Ikinyali ni cya kindi, abenshi bo uzi ko bapfuye warabimenye, icyakora ubukene ni bwose, ubibwirwa n'abarimu bo kuri rya shuri ry'ubuhinzi ryubatswe na EMUJECO, niwavugana n'umuvandimwe cg inshuti uhafite bazakubwira ibyo nshatse kuvuga. Kuhagera byadutwaye amasaha abiri n'igice uvuye kuri kaburimbo, urumvako byamfashe umunsi wose kandi nta n'umuntu nasuye. Nagirango nzakwihere amakuru y'Ubumbogo, kuva Muhondo-Cyacika na Kinyali. Nongeye kwiryamira mu mpinga bwa nyuma ubundi nyoboka kapitali, sinasubiyeyo kuko ntacyo nari nahibagiriwe kugeza mfashe ikinyoni kingarura. Reka nzajye kwirebera udukuru dore ko abantu bo mu gihugu batamenya amakuru ahabera, ahubwo ubibabwira bakavuga ko ari ibigambo, mfunguye mudatenguha Rwandanet, numva abantu bajujura ngo dore uriya ari kuri ya website ya Burugmestri Murayi, umwe mwene Murayi wiyemeje kuzakuraho perezidenti, nanjye nigira nkaho ntabumva, ariko uwo twari turikumwe arambwira ati witonde bari kukuvugaho ibintu. Mumbaza se inkuru ya mbere nafunguye!? UBUHAMYA BWA ALoyizi RUYENZI! Mba nikubise kuri lien Nikozitambirwa yari yashyizeho, ndafunguye biranze, naho ni uko nta pdf bagira. Nibwo nyarukiye muri minisiteri, umukobwa tuhasanze atubera umwana mwiza, adukorera kopi, nyuma naje kumenyako nawe yikoreye iye maze asigara yisomera, uko byamugendekeye bibara umupfu, kuko kuva bukeye ngo yaba yarirukanywe ku kazi kubera gukwirakwiza taragiti zirimo ibihuha, aho bizagarukira simbizi. Nizeyeko uwamungejejeho atazagwa muri ayo matiriganya atagira mu gaciro,
NDABASABIRA. Ngizo impumu navuze, sinongeye kwinjira mu makawa y'ibyuma kabuhariwe n'ubwo nta wari wankozeho. Icyakora naganiriye n'abantu b'ingeri nyinshi zitari zose kuko umuntu ukomeye naganiriye na we ni Coloneli n'umuyobozi mukuru muri minisiteri. Abantu barakennye, barakureba bakakubaza ibyo wisiga, bakakubaza uko bagera hanze, bakakubaza iby'umwami ndetse na FDLR. Abenshi bumva amaradiyo abiri cyane: ijwi ry'Amerika na BBC, ngo niyo maradiyo ababwiza ukuri, naho Radiyo Rwanda ivuga ibyo bashaka ko bivugwa. Abo bakomeye twavuganye nabo nasanze bazi iby'ubuhamya bwa Ruzibiza na Ruyenzi, bambwiye uko babibona n'uko babyumva, ariko ukabona nabo nta murongo bafite w'igihe kiri imbere. Abakize barakize naho abandi ni abatindi, iyo wokesheje inkoko, benshi ubona ko banezerewe kuko kuyigurira uri un fonctionnaire, uba wigomye byinshi kuri bije yawe. Icyakora abenshi bamenye ubwenge, usanga bashakisha muri za organismes internationaux. Ikinti cyantangaje rero muri byose, ni abantu bafite za licence bakoze ibizamini byo muri banki, hamwe n'abarangije amashuri yisumbuye, maze abafite impamyabushobozi ihanitse bagatsindwa by'intangarugero!! Ibi nabuze uko mbisobanukirwa kuko n'abantu babivuga baba bumiwe, abantu benshi batereyeho utwatsi! Igihe kirageze cyo gutabariza uburezi iwacu. Kayijamahe agire vuba nabonye ariwe ugifite umutima utabara. Sinarenze Kigari ariko, naho ntimwumve ngo hameze nka za Miami, abantu benshi boga bakoresheje indobo n'ibasine, birababaje. Abantu ni urujya n'uruza.
Kwanzura:
Abantu barakennye, inzara iraca ibintu, abakozi ntacyo bakora, abafite aho biba bariba (ngo ntawe uragira iyo adakama da), abantu bose bayobotse Kaminuza ndetse n'abasaza (ikibazo ni impamyabushobozi bahabwa!!). Kigali irubakitse pe, ariko nta "infrastructures de base", imihanda shwi (axes principaux ni ok), amazi shwi, umuriro shwi. Ibinyamakuru ni urujya n'uruza, ariko inkuru usangamo ni amabandi n'utundi dukuru tutagira icyo tumarira abasomyi, uretse pubulisite za SIDA; Rwandanet irazwi, ariko ubanza, mvuze ubanza kuko ntabihagazeho, ntawe upfa kuyirebera muri cybe-kawa, emwe na Rwanda-l ni uko, abantu bose bareba izi mbuga baba bari mu mago no ku kazi bitewe n'umwanya bafite muri organisme bakoramo. Ngo barabitinya kuko izo mbuga zose zitera amacakubiri (nkurikije ibyo inshuti yambwiye). Hari umugabo witwa Ayuruvugo wambwiye ngo nzamusuhurize Murayi kuko babanye ahitwa i Cambodge muri None, ngo nawe aracyanitse amenyo i Kigali. Nanamubwiyeko niyandikira nikozitambirwa@yahoo.fr izamugeraho.
Ngayo amwe mu ncamake amakuru mvanye mu rwirukanye bamwe rugacyura abandi.
Ndibazankisubiza azasubiza bimwe mu byamuvuzweho muri iyi minsi yari yaratembereye m'urwa Gasabo, n'ubwo atabashije kubisoma byose kubera kubura umwanya.Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
Fri Jul 16, 2004 6:27 am
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa.
**********************************************************************************
"L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire" (Mustafaj)
**********************************************************************************
RWANDANET est un groupe de discussion ayant comme objectif de contribuer à la paix et à la réconciliation des peuples dans la région d'Afrique des Grands-Lacs en général, et au Rwanda en particulier.
Mieux vaut allumer une petite chandelle que de maudire l'obscurité. RWANDANET est notre petite chandelle.
Si tu veux la paix, prépare la paix. Il existe une tentation extrêmement subtile et dangereuse de confondre la paix avec l'absence de guerre. La paix est plus que le silence des canons. Les hommes ne peuvent s'entendre qu'en admettant mutuellement leurs contradictions. Le Créateur nous a donné deux oreilles et une bouche pour que nous écoutions deux fois plus que nous ne parlions. Le signe distinctif de l'homme du dialogue, c'est qu'il écoute aussi bien qu'il parle et peut-être mieux. Il n'a jamais été question pour un humain de posséder la vérité. Il est seulement question d'être possédé lentement par elle. Or, il n'y a personne qui soit totalement possédé par la vérité et personne qui soit totalement dépossédé d'elle.
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Ildephonse Murayi Habimana aka Nikozitambirwa
Visit your group Nikozitambirwa
2 Comments:
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 09/11/2007(RWANDA)
-----------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza, aransuhuza,
Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Mama, ibigeragezo ni byinshi cyane ».
Ati : « Mwana wanjye ihangane, kandi uzabitsinda ».
Nti : « Mama, sininubye. Icyakora ndakomeza kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye, kuko ndi umuntu kandi umuntu buri gihe cyose aracumura ».
Ati : « Mwana wanjye, ihangane kuko igihe cyose mba ndi kumwe nawe, ntabwo nzagutererana na rimwe. None rero mwana wanjye, wigira ubwoba ngo utinye kuvuga ibyo ngutumye kuko si ibyawe, nitwe twivugira.
Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye. Uti uyu munsi ndabasuhuje. Nimugire amahoro kandi urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye, uyu munsi wa none nkomeje kwishima cyane kuko ahantu hanjye nsanze hatari honyine, biranejeje cyane. Bana banjye nimukomereze aho. Muze munsanga, kuko ntawe uza ansanga utaha ubusa. Bana banjye n’ubwo mutari benshi, ariko ndishimye cyane. Kuko mbere na mbere muri kino gihe mugezemo, hari abiyita abasirikare banjye kandi Umwana wanjye ari wenyine. None rero bana banjye, mwe nsanze mushengerera Isakaramentu Ritagatifu, muranshimishije cyane. Bana banjye kugeza ubu, ijuru rukinguriwe umugisha ku bana b’Imana bumva ibyo tubabwira, umuvumo ku batwanga.
Mwa ntumwa mwe, ibihe bibi birabugarije kubera kuziba amatwi yanyu, kubera ko mbatuma ntimuntumikire, ntimugeze ubutumwa kubo mbatumyeho, mutinya ngo barabica. Igihe rero kirageze kugira ngo namwe mubazwe ibyo mwanze gutangaza. Mwa ntumwa mwe, nimushengerere muvuga Rozari ntagatifu.
Bana banjye, ni kuki abami b’isi abagaragu babo bamenya kubashengerera, naho Umwana wanjye ntimumushengerere ni ukubera iki ? Bana banjye, ubu Shitani yahindanyije ibintu byinshi ndetse kugera no ku mazi. Kandi bana banjye, kugeza ubu nta wundi muti uhari uretse guhabwa Ukaristiya na Penetensiya. None rero bana banjye, mbasabye guhera none ko urusaku rwanyu rwaba Rozari n’andi masengesho, naho ibindi byose murimo ni amazimwe. Kandi bana banjye, mujye mugera n’igihe cyo gucecekera ku mutima. Ikindi kandi bana banjye, ntimukajye impaka mu by’Imana.
Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose, uti imbabazi, imbabazi, imbabazi. Bana banjye nimutange imbabazi kuko igihe kirageze. Utarumvise ni akazi ke, kuko igihe kirageze, Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo.
Ubwo yanyerekaga ko imigi yose ari amatongo. Icyo gihe nabonaga amazu menshi yahanantutse. Ubwo Umubyeyi Bikira Mariya nibwo yambwiye, ati ibi nkweretse, mu minsi mike niko bigiye kumera.
Mwana wanjye, umbwirire abana banjye bose, uti guhera ubu mwese mwihane ibyaha byanyu mugarukire Imana. Muruke kandi muhitwe uburozi mwamize bunguri.
Ibyo yabimbwiraga ansobanurira ko ibihe biri imbere biteye ubwoba kandi biteye uburwayi.
Umubyeyi Bikira Mariya yakomeje ambwira, ati ngaba abasirikare. Umwana wanjye abafite mu kiganza ke. Bazarya bahage. Bazarya imbuto nziza zitazwi n’abantu bo ku isi. Ubutatu Butagatifu buzabaha umugisha. Umwana wanjye ubwe azabakiza. Hari abahagurukiye kundwanya Jye n’Umwana wanjye. Bambwirire, uti iwacu mu ijuru nta bwoko bubayo rwose. Tugomba kwishimana n’abishimye, tukarirana n’abarira. Ntitugomba gutuka abantu ngo ni uko bari mu kaga. None rero bana banjye, nimukomeze Rozari no gushengerera, ariko icya ngombwa ni urukundo.
Bana banjye, nimugendere mu nzira zo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imibiri yanyu kugira ngo mubashe kwigomwa gutsinda irari ry’umubiri wanyu, kugira ngo mubeshyuze ikinyoba cyakwiriye hose ngo kiyobye abana banjye bari gushakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yabo. Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi. Amaguru yabo igihe cyose ntabwo aba ari hamwe. Baririrwa babungera gusa ntibaregame hamwe, babuze amahwemo.
Niyo mpamvu mbasaba, bana banjye. Mwanyiyeguriye kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo, gukumira mbuza ikibi gukwira. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe gutsinda irari ry’imibiri yanyu ririho ryo gushimisha imibiri. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imitima. Bbizatuma muburizamo uburyo bwo kwikunda no kwiyitaho cyane, ndetse no mubyo mutunze n’icyitwa ikiremwa cyose.
Bana banjye, ni bangahe bakunda kwireba ubwabo gusa, bikabakururira kwikubira no kudasangira n’abandi ibyiza. Ni bangahe batwawe n’inyota y’iby’isi n’ifaranga bagize intego yonyine y’ubuzima bwabo, bikabatera kuba ba nyamwigendaho yo soko y’ubugizi bwa nabi n’icyaha, bafunga imitima yabo bahunga abakene batagira kivurira. Ntabwo bazi kureba ubabaye kandi ukeneye gufashwa.
Ndabasaba ko musiba ku buryo bwa roho zanyu, bikazabafasha kwirinda icyaha ndetse n’igitoya ku buryo muzabaho. Kuko muzabaho mutunzwe n’ubuzima n’ingabire n’urumuri rw’Imana. Bana banjye, nimuhunge icyaha kijyana mu rupfu. Kuko ari cyo kibi. Nimuhore mwisuzuma buri munsi, mureke kandi Roho w’Imana abayobore. Mugaruke mu kamenyero keza ko kwicuza kenshi. Muhunge imigenzo mibi mubona n’imyiza iriho igana icyaha. Muri ubwo buryo ndabasaba guhumiriza amaso, mugafunga amatwi yanyu imbere ya televisiyo, kugira ngo roho zanyu muzigumishe mu ngabire y’ibyiza. Nimwifafa muri ubwo buryo muzabasha gukumira icyorezo gituma ikibi n’icyaha byiyongera. Bityo mube mutuye Imana igitambo gihongerera. Kandi bana banjye, mungarurire bamwe mu banyabyaha. Muzahinduke ibikoresho by’amahoro. Muzakura hose amahoro y’Imana, mugendera mu nzira Jye Umubyeyi wanyu wo mu ijuru mbereka.
Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti Umwana wanjye arababaye. Arababaye, arababaye cyane. Ababajwe na Kiliziya ye ikomeje gutereranwa. Aho abenshi mubayiyobora basinziriye ntacyo bitayeho, ahubwo bashishikajwe n’imitungo. Bari mu by’isi. Benshi barasubira mu kimenyetso cya Yuda bagambanira Kiliziya y’Umwana wanjye ku bw’inyota y’ubutegetsi n’amafaranga. Benshi mukomeje gutoneka Umwana wanjye mumushimangiramo imigera. Ubutumwa bwanjye nkomeza kubaha ntabwo bwumviswe. Nyamara ndabamenyesha ko ubwo butumwa mwirengagiza bukomeye. Kuko kenshi na kenshi hari ibimenyetso mwibonera n’amaso yanyu, ariko mugahuma amaso yanyu mukaziba n’amatwi yanyu.
Mbere nababwiye ko intango imaze kuzura. Noneho amazi arenze inkombe. Uwumva yumve, utarumva ni akazi ke kuko ntacyo ntababwiye. Abakaridinari, abasenyeri, abapadiri, abihayimana benshi baragenda baganisha mu rwobo kandi bazakurikirwa na benshi. Icyubahiro gikwiriye Ukaristiya kirangenda kigabanuka.
Bana banjye mwanyiyeguriye, ndabasaba gukora uko mushoboye kugira ngo muhoshe uburakari bw’Imana. Bana banjye nimusabe imbabazi mubikuye ku mutima, nta buryarya. Izabababarira kuko ibi mbabwiye si U Rwanda gusa, birareba n’ibihugu byose mubangikanye, ariko cyane cyane U Rwanda. Bana banjye, Jyewe Umubyeyi wanyu, nkoresheje ugutakamba kwa Marayika Mutagatifu, ndabasaba ngo mwihane dore mugeze mu bihe bibi, ibihe by’integuza.
Bana banjye, ndabakunda rwose sinifuza kubona mucibwaho iteka. Bana banjye, nimutwiyambaze nta buryarya turabumva. Nimwibabaze cyane, mwihane cyane, muzirikana ububabare bw’Umwana wanjye Yezu Kristu. Bana banjye iyo mumbwiye ngo nimbasabire, nakira ibyo musaba, ngafatanya ijwi ryanjye n’iryanyu nunga isengesho ku ryanyu, bityo bikagira ubushobozi bushyitse. Jyewe Umubyeyi wanyu wo mu ijuru, ndi nyirububasha bukomeye bwo guhendahenda. Icyo nsabye cyose ndakibona, kuko Umwana wanjye Yezu atakwanga na rimwe icyo Nyina amusabye. None rero bana banjye, namwe nimumfashe muhare amav,i kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira, kugira ngo ndebe ko hari uwazarokoka.
Bana banjye ndabinginze, nimuhindure imitima yanyu. Mwicuze kuko ibihe murimo birakomeye. Bana banjye ndabasaba gusabana imbabazi no kuzitanga kuko aricyo mbifuzaho cya mbere. Mwana wanjye, ongera umenere ibanga Abanyarwanda batarumva. Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose b’Abanyarwanda, uti mugiye kumanurirwaho amahindu. Kandi ibi mbabwira nta gihe mubitegereje uretse iki murimo. Kubona n’abo nakubise akanyafu ntacyo bibabwiye ngo bahinduke!
Bana banjye ndabamenyesha ibigiye kuba mukavuga ngo impuhwe z’Imana zagiye he? None se abari mu mahanga bo si abana banjye? Nta mpuhwe se mbafitiye ngo bagaruke mu gihugu cyabo icyo bahunze kitarangiye? Bana banjye nimwunge ubumwe mugirirane urukundo mu mitima yanyu kugira ngo mwese mube bamwe, kuko mwese muri abana banjye.
Mwana wanjye abo muganira ubambwirire, uti murarya, muranywa amazi y’amasoko yanyu, none muti impuhwe z’Imana? Bambwirire, uti mumenye ko abari hanze bababaye. Barantakambira buri munsi ngo mbasubize mu gihugu cyabo. Mumenye ko igihe cyo gutaha cyabo kigeze. Kiregereje, kuko nzabazana mbajye imbere nk’uko namwe nabazanye, kuko amasengesho yabo bavuga ndayumva, angeraho.
Mwana wanjye? mbwirira abana banjye bose b’Abanyarwanda, uti nababuriye kera mwanga kumva ariko noneho igihe kirageze kugira ngo ibyo mwanze kumva mubibazwe. Bana banjye, nimuhunge icyaha, kuko kibatandukanya n’Imana yanyu. Bana banjye, sinishimiye ukurimbuka kwanyu.
Mwana wanjye, ongera umenere ibanga Abanyarwanda. Uti Umwana wanjye agiye kwitegekera isi, kandi icyicaro cye kiri mu Rwanda. Bambwirire, uti uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye! Bambwirire, uti Umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu. Bambwirire, uti imirimo yose igiye gukorwa ku isi amategeko azaturuka mu Rwanda. Kandi si bwo bwa mbere nabibabwira, kuko Umwana wanjye ariho yicaye. Yego Imana iba hose, ariko intumwa Umwana wanjye agiye gukoresha ni Umunyarwanda. Iyo ntumwa niyo izazenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’Umwana wanjye Yezu Kristu. Iyo ntumwa ni intamenyekana. N’ubu ntawe uzi iyo ariyo. Kuko narangije kumusiga amavuta y’ubutorwe. Abanyarwanda nakunze, Abanyarwanda nkunda, Abanyarwanda nzahora nkunda.
Bana banjye, nimumbabarire muntege amatwi kuko hari abatemera kuyantega. Mumenye ko iyo wahinze ingano, isarura riragera wajya guhunika ingano, urumamfu ukarutwika. Bana banjye abemeye kwambara ikirezi nikibizihire. Abatemeye ko nkibambika nibajye mu mwanya babyiganiye. Mwana wanjye, bambwirire ko mbabaye kubera ko mbakunda, ariko mwe mbona ntacyo bibabwiye.
Mwanze kwakira urukundo mbakunda. Ariko nubwo mwanga kwakira urukundo rwanjye, sinzareka kubakunda. Ndacyabakunda. Niyo mpamvu Umwana wanjye yabeguriye gutegeka isi. Nimwemere rero mwakire umunani Umwana wanjye abahaye. Ariko se bana banjye, ko mbasaba gukundana mukanga, iyi si muzayitegekesha amacakubiri yanyu?
Niyo mpamvu rero Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, kugira ngo ibyahanuwe byuzuzwe. Mbese bana banjye ntabwo mwishimiye uwo munani Umwana wanjye abahaye? Nimurangwe n’urukundo rw’abana b’Imana maze mwegukane umunani wanyu.
Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye, uti ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro, kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye n’Umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu.
Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 01/01/2008
-----------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza,
Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, wampaye ibyishimo ariko ibyishimo mfite muri iyi minsi ni bikeya. None rero Mama, kuri uyu munsi wa none ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe, ndirirwa ngenda, ndakwisabira ujye unyuzamo umpe ikiruhuko kugira ngo nanjye mbashe gutuza nk’abandi.
Mwana wanjye ntiwinube kuko ntaho urageza kuko ndacyagutuma kuko uri igikoresho cyanjye kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe.
Mama, nanjye ndabizi gusa nkomeje kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye.
Mwana wanjye ndi hano uvuge icyo ushaka, ndakumva kuko uyu munsi ngarutse kubasura ariko ndababaye kuko kenshi ibyo mbasaba mutabikora ahubwo mwibereye mu mazimwe gusa, mwibereye mu tuntu n’utundi.
Bana banjye kuri uyu munsi ndabasabye muhereye none, buri muntu atekereze ashyitse umutima hamwe avuge ikiri ku mutima we kandi buri muntu asabe yizera kandi yumva ko icyo asaba gishoboka ariko cyane cyane yicishije bugufi kugira ngo ashobore kwakira no kumva icyo ari buhabwe, cyane cyane ndabwira abana banjye bakunda kwitabira ibyo nabasabye, bakomeje kwakira ubutumwa bwanjye bakabuzirikana.
Bana banjye uyu munsi naje kubasura mbakunze, sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi ariko kandi bana banjye ndababaye kubera Abanyarwanda mukomeje kwirengagiza ibyo nkomeje kubabwira ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira. Bana banjye uyu munsi wa none mbifurije umwaka mushya muhire kandi muzawubemo intwari cyane cyane musenga. Ikindi kandi bana banjye ndabinginze rwose muwubemo intwari kuko si mwiza urimo ibintu bibi cyane kuko harimo amarira menshi cyane, kuko ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera, abumva bumve kuko cya gihe nababwiye kirageze kandi kirabugarije, kuko amazi agiye kurenga inkombe.
Bana banjye rwose nimutege amatwi mwumve neza. Nababwiye mu magambo ntimwashobora kunyumva kandi asobanuye, hasigaye kuzajya mbabwirisha imigani, ushoboye asobanukirwe kuko igihe gishize ari kirekire kandi nababwiye kenshi kugeza n’ubu ntimuranyumva nk’uko mugomba kunyumva.
Bana banjye reka mbacire umugani: “Agasaro kamwe iyo gatakaye mu musenyi ntawe ugashaka ngo akabone, n’iyo wacana amatara cyangwa se n’ibindi byose bicana ntushobora kugashaka ngo uzakabone”, ndababwira uwunva yumve ntihazagire n’umwe ubaza icyo uwo mugani usobanura.
Ariko se Mama, jyewe iyo mutansobanuriye biba binkomereye, mfite benshi bambaza nkayoberwa icyo nsobanura, utabifashe uko biri kugenda yenda akabitwara ko musuzuguye. Ibyo byose nkabura ukuntu mbyikuramo.
Ariko Mama, ntacyo bitwaye icya ngombwa ni ukumvira. Bana banjye “Utararuha ngo arare bukumbi nk’inka agira ngo nyina ntiyamubyaye ababaye. Utarwaye ibyanyuma agira ngo ababirwaye ni ukwisetsa. Udahingiye umwana w’inyoni n’uwe ntamuhingira”. Ntihazagire ubaza iyo migani yose navuze kuko nabasobanuriye kenshi kuko nta n’umwe wanyumvise. Bana banjye muce bugufi mwumve neza. Wikerakera, wireba ijisho, wireba ingendo, wireba ingano ahubwo reba jyewe utaruzi kandi jye nkubona wese. Ntawe ugerageza uwageragejwe, umwana wanjye bamutikuye icumu burya yarababaraga. Bamukubise inkoni zirenze ibihumbi n’amagana kandi muri mwese ntawe urakubitwa nkazo ariko kubera mwebwe tukabirengaho tukaza kubasura.
Mwebwe mushaka ibitangaza, ibirenze ibyo mpora mbereka ni ibihe? Ese bana banjye uwababaza ibitangaza mwifuza mwavuga ko ari ibihe? Bamwe mutekereza kubona amafaranga, abandi mutekereza kubaho neza no kwifuza ibyo Kanaka atunze ariko ntawifuza kumva ko akeneye Imana mu mutima we ngo ayishakashakane umutima utaryarya kuko akenshi muberwa no kugira ngo mukere abandi mudasubiye inyuma ngo mwisuzume murebe ibyanyu mwakoze cyangwa ingo z’abandi musenya.
Ariko se Mama, ibyo byose niko abantu babikora?
Mwana wanjye nzi benshi bishimira kuvuga ibibi bakabitangaza, bakabikwiza ariko ijambo ry’Imana ryaza bakarizimiranya. Nta n’umwe ushobora kumva Ijambo ry’Imana rishobora kugirira mugenzi we akamaro ngo aritangaze ariko iyo yumvise ikimusebya aracyihutana kigakwira mu butegetsi, mu bihayimana, kikagera mu baturage cyasakaye maze mugakunda mukarema nk’Imana. Yemwe mwebwe murwaye indwara zidakira, umutima mwiza uruta byose, nta bukire busumba umutima mwiza. Yemwe abafite ingorane mu buzima bwanyu, ingorane ntaho zitaba, iyo zanze gushira urazitura kuko umukristu wese asabwe igitambo. Yemwe abafite ingorane mu ngo zanyu, muzirikane umuryango mutagatifu wabayeho mu bukene butagira uko bungana, mu bibazo mufite mutwisunge. Yemwe abihayimana, ubuzima nk’ubwo burarushya kandi burakomeye, icya ngombwa ni ukutica isezerano. Yemwe bana mukiri bato, iyo mungana mutyo mwumva mushoboye byose. Mwitonde ejo mutagwa mu kagende mukita akaziba. Yemwe mwebwe abategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu, mwikwica nimukize. Mwiba ibisambo, nimusangire n’abandi. Mwitatira ngo muhemukire abashaka kwerekana amakosa yanyu, ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye uwo muzahemukira wese mumuziza ko akunda abantu, aharanira kubaho kw’abandi, aharanira icyiza cyose ndetse aharanira no gukunda Imana uko muzakora kose ntacyo azaba.
Turabasura twaza mukazunza umugongo, ubundi mugashinjagira nk’inka z’inyambo. Umwana wanjye yabyawe nk’uko mwabyawe, yabaye umuntu nk’uko namwe muri abantu usibye ko nyuma yapfuye akazuka ariko kugeza ubu ntiyirengagiza ko ku isi habaho amaraha kuko nawe yarabibonye kuko isi yayibayeho, kuko namubyaye nk’uko abandi babyarwa, nababaye mubyara nk’uko na ba nyoko bababaye bababyara.
Bana banjye abwirwa benshi akumva beneyo, ntihazagire n’umwe ukera ushonje cyangwa ngo yumve ko iwe hose ari amahoro. Erega ntawe urusha igitambambuga gutamba iyo mu nda ari amahoro. Nyamara mubuze ikintu, murarya, mukanywa, mugaseka, mukarira, mukishima, nyamara isengesho ryanyu ntawibuka kuritura.
Bana banjye mbagire inama bamwe n’abandi: ushaka inka aryama nkazo kandi ushaka Imana araruha. Ntawe ubona ikintu atarushye, ushaka gukurikirana iby’umwana wanjye azagwa mu ntege ze.
Bana banjye n’iyo waba warize ubwenge ndengakamere, mwese umwana wanjye arabubarusha ariko simbibaratira ahubwo ni uko impuhwe atanga arizo zibibamenyesha. Bana banjye n’iyo washakashaka ugaca n’akaguru k’umuntu ngo urebe ukwemera kwe cyangwa ukuri, kwacika ariko ukuri ntukubone. Byose nitwe tubibaha. Iyo udahinze ntusarure ntibukubuza kongera guhinga.
Bana banjye nkunda, ko mbaburira kenshi impamvu mutanyumva ni iyihe? Hitamo imara ipfa, simbikoze na simbizi irushaho kuba igitambo cyiza aho kugira ngo ube mayirabiri. Bana banjye simbaca intege ahubwo ndagira ngo mwisubireho mwumve ko icya mbere ari ugusenga ukihana, kugirira mugenzi wawe neza cyane cyane umukene kandi ukamenya byose kubikora mu rukundo. Bana banjye igihe cyose mubabaye mujye muzirikana ububabare bw’umwana wanjye; igihe cyose nzajya mbwira uwo nagize igikoresho cyanjye, uwo benshi basuzugura, uwo rubanda bagira igikoresho ntawamubahaye ngo abagezeho ibyanjye byose nk’uko mba nabimutumye.
Bana banjye ni kuki mundambirwa jye ntarabarambirwa? Kuki mukunda ibintu kurusha isengesho? Niba nta nyota mufite kuva uyu munsi ntabwo nzongera kubaha icyo kunywa. Bana banjye aho mwacishije make ahubwo murusha amasandi gusakuza kandi mukunda iby’isi kuruta uko munkunda nk’aho mwateze amatwi cyangwa se mukareba ibikorwa byose mukora ahubwo mukihutira gufata utuntu n’utundi.
Bana banjye nimusenge, nimusenge, nimukurikize kandi mukurikire Ivanjili y’umwana wanjye ntakizababuza kumererwa neza kuri roho no ku mubiri. Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba umwami w’isi n’ijuru.
Bana banjye mfite akazi kenshi ngiye kubasezeraho. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda cyane, icyakora aragowe uzirengagiza urwo rukundo mbasezeranyije kandi mbabwiye. Bana banjye naziye mwebwe, naziye mwebwe Abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye.
Mama, ndagushimiye, ndagushimiye mubyeyi wanjye gusa ndagusaba kumpora hafi igihe cyose. Mama, rwose ndabashimiye cyane, ndakomeza kuzirikana icyo ndicyo, uko navutse meze, nzakomeza nzirikane ubuntu wangiriye, nkwibonera n’amaso yanjye ntari mbikwiye ndetse n’ibyo tumaze kuvugana, ndabitekereza nkumva ntabikwiye. Urampe iteka kuzirikana icyo kintu ntabwo nzaguhemukira aho uzampagurukiriza hose. Haba nijoro, haba ku manywa nzajya ngenda nongere kugutura abakristu b’ingeri zose.
Urakoze Mama.
Bana banjye mbahaye umugisha uko mungana kose ariko sinywuhaye mwebwe gusa ahubwo nywuhaye isi yose irimo kunyiyambaza kuri uyu munsi wanjye. Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugize andi.
Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 06/02/2008
-----------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko atishimye cyane, nuko aranyitegereza, aransuhuza ,
Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi cyane ariko ku mbaraga zanyu nzabitsinda.
Ati: "Mwana wanjye ihangane kandi igihe cyose wizere ko uri kumwe nanjye, ntabwo nzagutererana, gusa ninjya nguhamagara ujye uhita uhaguruka, aho ngutumye ujye uhita ugenda kuko utazaba uri wenyine".
Mama, uyu munsi ni wowe nshiman, ni wowe nizeye. Mama, rwose nzagukorera, nzakugwa inyuma kuko no kuba nkigejeje aya magingo ngihumeka umwuka w'abazima ni mwebwe.
Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ngarutse kubasura ariko ndababaye. Mbabajwe cyane n'uko mutumva ibyo nkomeza kubabwira. Bana banjye sinababwira ko mbabaye cyangwa ko nishimye kandi ndi umubyeyi wanyu. Bana banjye ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu.
Mwana wanjye kino gisibo utangiye witonde uce bugufi kuko ngiye kukwerekamo ibintu byinshi kandi icyumweru cya mbere ngiye kukohereza i Kibeho aho ugiye gupfukama upfukamira abantu benshi uri imbere y'umusaraba usabira abantu b'ingeri zose: abarwayi, abatagira kivurira, abihebye, abihayimana, usabira na Kiliziya yose kuko iratotezwa cyane kandi utibagiwe n'igihugu cyanyu n'Abanyarwanda cyane cyane abategetsi ubasabira guhinduka. Ubwo butumwa ndabugushinze cyane cyane muri kino gisibo.
Mama, ntabwo nshobora kubyinubira kandi mwarabinsezeranyije ariko kandi Mama, mu gisibo cy'ubushize ntacyo nabaye ariko kino cyo ndabona bitoroshye kuko ngitangiranye n'imibabaro kuko ubushize iminsi ya mbere ntacyo yantwaye ariko kino cyo ndabona kizaba injyanamuntu. Ariko kandi Mama, ku mbaraga zanyu nzabishobora kandi Mama, n'ubundi ntabwo nigeze mbyinubira habe na gato kuko ntawakwinubira icyo mumuhaye kuko ndabizi natwe hano kuri ino si hariho igihe tuzirikana ububabare duhabwa, nanjye rero iyo niherereye nzirikana imibabaro mumpa ariko kandi Mama, uyu munsi nishyize mu biganza byanyu munkoreshe icyo mushaka. Yego ntabwo ari cyane uretse ko utari kumwe nawe ntacyo yakwimarira ariko kandi Mama, niba binagikomeza ndagusaba kwihangana kuko igisibo cy'umwaka ushize uretse ko ntawe nabibwiye burya igihe cyose numvaga umugongo undya, umubiri wose urimo ububabare ariko ngaceceka.
Mwana wanjye mbwirira abana banjye bose, uti muri kino gihe nimurusheho kwicisha bugufi, mwihane ibyaha byanyu, mwigorore n'abavandimwe banyu cyane cyane abo mudahuje ukwemera, musabe imbabazi kandi muzitange kuko igihe kirageze uwanze kubabarira nawe ntabwo azababarirwa, uwanze kugira impuhwe nawe ntazo azagirirwa kuko nta gihe ntababwiye. Bana banjye ibihe bibi birabugarije mugiye kumva intambara hirya no hino, imitingito hirya no hino, imyuzure hirya no hino kandi byaratangiye, mu gihugu cyanyu birabugarije kuko Shitani yarangije kukinjiramo. Ibyo kandi birahari kandi narabibabwiye. Igihe kirageze benshi mugiye guhindishwa umushyitsi mutahwe n'ubwoba.
Bana banjye igihugu cyanyu kirugarijwe, Shitani ikirimo yagishinzemo umuzi, impande zose zirugarijwe. Bana banjye igihe cyose mwitegure ko mugomba gutungurwa kandi nta gihe gisigaye, igihe ni iki murimo nta kindi mutegereje. Uwumva yumve utarumva ni akazi ke kuko naberetse byinshi ushaka ashishoze arebe aho ibintu bigeze. Bana banjye ndababwira igihe cyose ngo nimusenge kuko mutazi umunsi n'igihe muzatungurirwaho. Bana banjye ndababwira ko aho muri hose, ibyo mukora byose, ntimukinubire umusaraba mufite kuko uzakurikira umwana wanjye wese azahura n'ibigeragezo kandi igihe cyose azaba afite umusaraba igihe cyose adashobora kwinubira. Bana banjye ndababwira aho muri hose, mubyo mukora byose, mujye mumenya kuzirikana kuko akenshi mukunze kurangara, ari mu masengesho, ari no mu bindi mukora.
Bana banjye ntimwibwire ko igihe nababwiye nzongera kwivuguruza kuko ibyo nababwiye igihe gishize ni kirekire turi kumwe ariko ndabona nta na kimwe kiriyongera; none rero bana banjye nimureke ibyavuzwe byose byuzuzwe kuko ntacyo mutazi. Bana banjye nimusabe muzahabwa, nimukomange muzakingurirwa, mushakashake muzaronka ariko nyamara bana banjye muranga kumva mugifite umwanya muzifuza kumva ntawe ubabwira. Bana banjye ntimugire ngo igihe cyose tuzahorana nyamara hari igihe nzabasezeraho nkagenda ariko bamwe bazabyibagirwa abandi bazabyibuka kuko bazaba bafite urumuri. Bana banjye mwakumvise tukiri kumwe ko nabatumyeho kenshi!
Ariko Mama, kwibagirwa bibaho bitewe n'uko iyo udaherukana n'umuntu akenshi iyo hashize igihe kirekire uribagirwa ariko iyo muhorana urushaho kumuzirikana ukamwibuka. Namwe rero Mubyeyi igihe muzaba mwaradusezeye simbizi nimwe muzi uko bizamera. Mama, ubushize mwanteje indwara iranzengereza nyoberwa iyo ariyo, umbajije nkamubwira ngo ni malariya, ni amibe ariko aho munsobanuriye narishimye ariko rero burya sinabaga mbeshye kuko kenshi nicecekeraga nkaryumaho kuko n'uwambazaga wese namubwiraga ko ari malariya. Ariko kandi Mama, nzi ko nifatanyije namwe kandi buri gisibo cyose mwambwiye ko ngomba kuzirikana ububabare bw'umwana wawe. Ariko Mama, ntabwo byambereye igitangaza keretse ububabare mwampaye aribwo bwa mbere mbubonye. Bitewe rero n'uko atari ubwa mbere ntabwo ubwo mfite bwambereye igitangaza kuko iyo umuntu amenyeranye n'ikintu ntabwo agira ubwoba. Urebye kenshi ni ugucumbagira ariko kandi bitewe n'uko mba mvuga ngo muzaza vuba umuntu arushaho kwizera ntahangayike kuko agiye guhangayika yapfa. Nkanjye rero ntabwo mpangayika kandi mumpora hafi kuko ni nishyize mu maboko yanyu kuko ku bwanjye ntacyo nakwimarira kuko nzi ko igihe cyose ngendera ku mbaraga zanyu kuko mutubwira, muti unsaba nzamuha n'ukomanga azakingurirwa. Ibyo byose rero iyo kenshi twicaye twiherereye dukunda kubizirikana. Erega ntawe ubura kuzirikana areba urupfu umwana wawe yapfuye. Ntabwo yapfuye urupfu rwiza, uretse ko twe tutibaza.
None se mwana wanjye impamvu ubabaye ni iyihe?
Mama, impamvu mbabaye ni uko uyu munsi mwaje mubabaye, nta byishimo mufite na bike ariko se Mama, nk'ubwo se mubabajwe ni iki?
Mwana wanjye mbabajwe na kino gihugu cyanyu cyanze guhinduka nkaba mbona abana banjye benshi bagiye gushira.
Mama nanjye uyu munsi ndababaye kubera ibintu bibi mukomeje kunyereka n'ukuntu mbona mumeze, mbona ukuntu umwana wawe ababaye; kuko nta kuntu wareba uwo muri kumwe ababaye ngo nawe wishime. Erega burya kereka utazi kureba, kugira ngo umuntu abone mubabaye no kubona mwishimye umuntu abona ntakundi yabivuga. Mama, ntawabyifuza ariko kandi amaso yabarebye kandi yarebye ibyiza yumva atasubira kureba ibintu bibi kuko areba ibibi bigatuma ushavura cyane, umuntu yakwibuka uko muba mumeze nk'uko nguko nababonye akarushaho kubabara.
Bana banjye nimumenye y'uko igihe cyose, aho muri hose, ntabwo mugomba kutwihisha kuko ari imbere, ari inyuma hose turabareba kandi bana banjye murajye mutinya ijisho mutareba kandi ryo ribareba imbere n'inyuma kandi ribatanga kureba ibyo mutabona. Bana banjye nimwitonde kandi musabe ingabire y'ubushishozi kuko nababwiye kenshi ko aho ndi n'umwanzi aba ahari arekereje kubayobya. Nimusabe rero urumuri, musabe imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.
Bana banjye nababuriye kenshi nyamara ntimwibwire y'uko ntababwiye. Ese none bana banjye nk'ubungubu ko mbona abenshi mukomeje kwifuza ibitangaza uwababaza ibitangaza bisumbye ibyo muhora mureba buri gihe ni bingahe? Mwisaba ibitangaza ahubwo nimusabe gukomera kuko nukomera uzabona ibisumbye ibitangaza ushaka.
Bana banjye nimusenge kuko urugendo rwanyu rukiri rurerure. Ese bana banjye muzi mwari mwagera hehe? Bana banjye ndababwira igihe cyose, igihe turi kumwe ko mugomba kunsaba nyamara bana banjye bamwe ndabona mwaranteye umugongo jye n'umwana wanjye kuko benshi ntibazirikana ko umwana wanjye yigeze akandagira muri kino gihugu cyanyu. Ese bana banjye ikindi mugitegereje ni ikihe? Mwisaba ibishya kandi n'ibya mbere nta nakimwe muramenya. Ese ujya gusaba ibishya, mbabajije ibya mbere mwasubiza bingahe? Niyo mpamvu rero mutagomba kwinuba kubera ko abenshi bari kuvuga ngo nta gihinduka nyamara ibyo mpora mbabwira buri gihe nibyo nongera kubasubiriramo; nyamara kandi bana banjye mbibabwiye kenshi ko igihe usaba utagombera gusaba ibishya kandi si ubwa mbere mbivuga kuko hahirwa uwo naje nsanga akanyakira hamwe n'umwana wanjye.
Ikindi kandi bana banjye ndababwira igihe tuba turi kumwe ibyo mukora byose, mugomba kwegera umwana wanjye kugira ngo mumubwire ibyo mushaka. Bana banjye umwana wanjye mwimusubiza inyuma kuko ariwe ubagejeje aa magingo. Ikindi kandi bana banjye ntimukavuge ngo muratotezwa kuko hahirwa abatoterezwa ijambo ry'Imana kuko aho kugira ngo utoterezwe ubusa kabone uzi yuko utoterezwa ukuri.
Ariko se Mama, ubu urabona ntananiwe. Mama, ndumva naniwe, ariko oya ntabwo nshobora kwanga bitewe n'uko muba mubimpaye kandi ndumva nta n'ahantu nabihera uretse ko iyo mumpaye byinshi mu minsi ikurikiyeho numva ntazi ukuntu meze. Ese Mama, ko uvuze ngo ndikwisekera ubu ndasetse. Nyamara nigiriye gutya byonyine. Ariko kandi Mama, nziko nta muteto turi kumwe hamwe nawe. Ariko rero burya ni uko iwacu dukunda kwisekera cyane, n'iyo ubonye umuntu ubabaye ahubwo wowe ntuzirikana ko anababaye sinzi ibiza bikagusekesha, numva rero arimwe munshyiramo ibyo byishimo kuko mumbwira ngo igihe cyose njye mpora nishimye. Ariko rero Mama, akenshi iyo mbabonyye ndushaho kwumva turi kumwe. Yego n'ubundi ntabwo njya mvuga ko tutari kumwe ariko iyo mbabonye numva ku mutima wanjye ntazi ukuntu hameze, numva nishimye, nkumva koko ko igihe cyose mpora nishyize mu maboko yanyu.
Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye bose, uti ishyamba si ryeru, uyu mwaka si mwiza, urimo ibintu bibi cyane. Mbisubiyemo, harimo amarira menshi kuko ibyo nababwiye byose byarasohoye ntagisigaye. Uwumva yumve kuko murugarijwe impande zose, Shitani yabinjiyemo ndetse no muri Kiliziya ubu yashinze umuzi. Ubu hirya no hino iri kujarajaza abana banjye benshi. Aho mugeze muri kino gihe mu icuraburindi ntabwo mubona yarangije kubahuma amaso, kandi bana banjye ibyo twababwiye kera byose bigomba gusohora byose, bigomba kuzuzwa uko twabivuze. Mwanze kumva mbere na mbariro ariko noneho mugiye kumvishwa n'ikibando.
Bana banjye igihe cyo gupfusha ubusa mwarakibonye gihagije ariko noneho igihe kirageze ngiye kwishungurira inyangamugayo zizankorera uko bikwiye. Erega bana banjye ndabakunda, ndabakunda ariko ntabwo nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha. Bana banjye rero nimwisubireho mwitandukanye n'icyaha nanjye niteguye kubakira, niyo mpamvunkomeje kuza hagari yanyu mbasaba kwisubiraho, gutanga imbabazi no kuzisaba kuko mbona hirya no hino mu gihugu mukomeje guhembera umujinya, mukomeje gushakisha ku buryo bwose uko mushinja bagenzi banyu ibyo mutahagazeho, ariko noneho bana banjye uwumva yumve amazi agiye kurenga inkombe. Bana banjye mwumva ibyo mbabwira nimupfukame muhare amavi kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira kugira ngo hazagire urokoka.
Mwana wanjye ongera ubambwirire, uti Abanyarwanda murakunzwe ariko ntimubimenya.
Bana banjye ndababwira ariko ntimwumva kuko mutekereza ko arimwe mwibeshejeho kandi mubeshejweho n'Imana. Bana banjye nabahaye intebe ngo mwicareho ariko kugeza ubu ntimuzi uwayibahaye, ntimuzi uwayibicajeho uwo ariwe. Mushatse muzirikane ko ntacyo murusha abandi, ndabona mudamaraye ariko igihe kirageze cyo kuyamburwa kuko igihugu si icyanyu, ni icyanjye n'umwana wanjye ntawundi. Uwumva yumve si ubwa mbere mbibabwira ariko noneho ubutumwa bugeze ku iherezo.
Erega bana banjye inzira y'Imana iraruhije, ni ukubabara, ibitotezo, ibitutsi. Intashyo tubahaye uyu munsi ni ugushengerera, abadashengerera baragana he? Niba mushaka amahoro nimubanze muyatuze mu mitima yanyu ikindi kandi bana banjye mbasaba nimusengere igihugu cyanyu n'umukuru wacyo Perezida kuko arakomerewe kandi mumbabarire musabe imbabazi, mugire urukundo. Simwe mbwiye gusa mbwiye n'abari inyuma y'igihugu kuko nabo ndabona nta rukundo bafite. Bana banjye mugire igikorwa cy'urukundo, mufashe bagenzi banyu bababaye, mubahe batari bubishyure kuko namwe mudusaba tukabaha ntacyo muduhaye.
Mama, uyu munsi turabashimiye n'umutima wacu wose kuko kenshi twari duhagaritse imitima kubera ibicumuro byacu. Yego nta ntungane ibaho buri muntu wese arakosa kandi akarangara ariko ndishimye kuko umbwiye, uti abashoboye kwegera umwana wanjye uyu munsi ndabababariye. Biranejeje cyane, urakoze Mama.
Erega bana banjye ikibazo mugira ni uko umuntu amenya iby'undi ibye yabyibagiwe.
None rero Mama, muri kano kanya turagusaba imbaraga zo gukomera mu kwemera kandi buri muntu akireba akareka kureba mugenzi we. Rwose niba ubona tubikwiye turabigusabye.
Bana banjye uyu munsi naje mbabaye kubera ko ibyo mpora mbabwira igihe cyose mutabikora ariko kandi mbanishimiye kubabona. Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Muramenye kandi ntimuzabe inzinduramaguru gusa ngo mube inzimbwamagambo. Igihe cyose mujye mumenya kuvugisha ukuri kuko ukuri kurakiza. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.
Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 05/04/2008
-----------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza,
Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, kuko umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye nta mbaraga ngifite. None Mama, nkomeje kukwisabira imbaraga kugira ngo nshobore gukora ugushaka kwanyu.
Ati: " Mwana wanjye imbaraga urazifite uhumure uwo munaniro ufite uzashira kuko uwo munaniro, iyo mibabaro ufite ni ibyaha byinshi bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu uri guhongerera".
Mama, ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe. Ndagusaba rwose nkuko nabikubwiye ubushize ujye unyuzamo umpe ikiruhuko nanjye mpumeke.
Mwana wanjye nkuko nabikubwiye ubushize ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho bikomeye. Igihe mugezemo kirakomeye cyane ntabwo byoroshye. Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe na kino gihugu cyanyu n'Abanyarwanda banze guhinduka. Abana banjye benshi bakomeje kurengana, bakomeje kwibwa hirya no hino, bakomeje gushyirwa mu magereza hirya no hino amwe atazwi. Bategetsi, Bayobozi mwese mushinzwe kuyobora abantu, nabasabye kunamura icumu muranga. Nkomeza kubasaba gutanga imbabazi muranga bisa nk'aho mbabwiye ngo nimukomereze aho.
Bana banjye sibwo bwa mbere nabibabwira nongeye kubasubiriramo. Igihe kirageze ngo muryozwe ibyo mwakoze byose kuko ntacyo navuze mutazi. Bana banjye niba mwumva mwumve ejo hatazagira uvuga ngo ntacyo yamenye kuko cya gihe nababwiye ni iki murimo ntakindi mutegereje. Amakuba agiye kuba menshi kubera abanze kwicuza ibyaha byabo. Amakuba agiye gukomeza maze umuntu wabyaye yifuze kuba nkutabyaye, naho utarabyaye yifuze kuba nk'igiti. Mumenye ko ntakintu kizahinduka kuri ino si kuko isi igiye kubahaga namwe muyihage kubera abanze kwicuza ibyaha byabo, kubera abantu bakomeje kwanga kwicuza ibyaha byabo, bakomeje kudahinduka amakuba agiye kuba menshi maze abantu banjye batotezwe ariko kandi bana banjye muramenye ntimuzatwihakane kubera ko tuzaba tubari hafi.
Bana banjye kubera abanze kwicuza ibyaha byabo amakuba agiye gukomezaa, amashitani agiye guturuka impande zose ndetse ubu igihugu cyose Shitani irimo irakorera ku mugaragaro.
Bana banjye mumenye ko ibihe murimo ari ibyanyuma kuko igihe kirageze umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, agiye guhemba abamukoreye neza naho abanze kumva ibyo tubabwira nabo bajye mu mwanya babyiganiye.
Bana banjye ndabona abenshi muri kugenda muganisha mu rwobo. Bana banjye nongere mbabwire kandi sibwo bwa mbere nabibabwira; izuba ryinshi rigiye kuva, abantu benshi bagiye kwicwa n'inzara, amadini hagati n'andi agiye kugirana amashyari, ababyeyi n'abana babo bagiye gusubiranamo, ibihugu ku bihugu bigiye gukomeza gusubiranamo, imiryango yose igiye gusubiranamo, ibyago bikomeye bigiye kubagwirira kandi ibyo byose bigiye guterwa n'ukuticuza kwanyu.
Bana banjye ndabinginze nimukomeze muhare amavi kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira kugira ngo nibura hazagire urokoka. Bana banjye ndareba kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda nkarira adakama. Bana banjye ndabasaba aho muri hose mukunde guhora mufite intwaro yanyu kuko ariyo izabakiza muri ino ntambara turwana kuri iyi si. Bana banjye ndabasaba gusenga mubishyizeho umwete kuko igihe gihita kitazabagarukira.
Bana banjye ndabibutsa igihe cyose ko imyaka maze ni myinshi muri kino gihugu cyanyu ariko ntacyo mwumvise. None urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi nababwiye kera ko imvura y'amahindu igiye kubanyagira, mugiye gutungurwa.
Bana banjye murarangaye mwibereye mu by'isi gusa. Mumenye rero ko iby'isi atari ibyanyu kuko muraza kubibura mubireba kuko mugiye kujyana nabyo. Bana banjye mwumva icyo mbabwira, icyo mbifuzaho cya mbere ni Rozari kugir ango muyivuge igihe cyose kuko Rozari ni isengesho nkunda cyane ikindi kandi bana banjye uje ansanga ndamwakira kandi simusubiza inyuma. Bana banjye nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa. Bana banjye igihe cyose nimuhore munyisunze kuko ndi umubyeyi wanyu ubakunda kandi ubafitiye impuwe nyinshi. Ikindi nongeye kubabwira ni uko bamwe na bamwe bavuga ibyo batumvise cyangwa se batabonye, nyamara muri ibyo byose bagenda bavuga ntawigeze ukurikirana ngo yumve uko byatangiye ahubwo mwirirwa muvuga umwana wanjye uko atari.
Ariko Mama, ntawe ushimishwa na byose ariko bamwe byarabashimishije kuko ariya mavuta wampaye amaze gukiza abantu benshi. Niyo mpamvu bamwe bivugira ibyo bishakiye. Bamwe birabababaza abandi birabashimisha cyane cyane nka hahandi wanyohereje nkajyayo naragiye biriya byose nibyo bansanganije ariko byose nkavuga nti uwabimpaye arabizi.
Bana banjye ndababwira yuko igihe cyose muri kuri iyi si mutagomba gucira bagenzi banyu imanza kuko namwe mutazi ejo uzarubacira. Bana banjye ndabasaba urukundo kuko akenshi nababwiye ko igihe gihita kitazabagarukira. Bana banjye ni bimwe mbabwira ko natoye intumwa n’abahanuzi nyamara abenshi atari ko tuzagumana, bamwe na bamwe nzagenda mbasezeraho. Ese bana banjye nk'ubungugu mu byukuri uretseko muri byose nta n'umwe uba wabajije cyangwa se ngo abe yakurikiye. Bana banjye ndababwiye tuzamarana imyaka ibiri nzasigarana na bake kuko bamwe ndabatuma bagatinya kubivuga. Abo rero ntabwo ari abanjye, ikindi kandi bana banjye ntabwo muza munsanga nk'uko naje mbagana.
Bana banjye nimuze mungana kuko nifuza uza, uhora aza ansanga kuko nanjye ntamusubiza inyuma. Bana banjye nimusenge kandi mukurikize Ivanjili y'umwana wanjye ntakizababuza kumererwa neza kuri roho zanyu. Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba umwami w'isi n'ijuru.
Yemwe mwese abitwa abasazi kuko mukunda gusenga, yemwe mwese abitwa ibisambo, abitwa ko mwabuze icyo mukora kubera ko mugiye mu buzima bwo kwiha Imana, ndabibabwiye umunsi umwe muzishima.
Bana banjye uko mungana kose mbahaye umugisha ariko sinywuhaye abakoze urugendo gusa, nywuhaye isi yose. Yemwe mwese murwaye indwara zidakira, umutima mwiza uruta byose, ntabukire busumba umutima ukeye. Yemwe abafite ingorane mu ngo zanyu, muzirikane umuryango Mutagatifu wabayeho mu bukene butagira uko bungana n'abantu batabumva maze mu bibazo mufite mutwisunge. Yemwe abihayimana, ubuzima nk'ubwo burarushya kandi burakomeye icya ngombwa ni ukutica isezerano. Yemwe bana bakiri bato, iyo mungana mutyo mwumva mushoboye byose, mwitonde ejo mutagwa mu kagende mukita akaziba. Bategetsi mwese mufite ububasha bwo guhagararira abantu, mwikwica nimukize, mwiba ibisambo nimusangire n'abandi, mwitatira ngo muhemukire abashaka kwerekana amakosa yanyu. Ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye uwo muzashaka guhemukira wese mumuziza ko akunda abantu, aharanira ikiremwa muntu, aharanira ukubaho kw'abandi, aharanira icyiza cyose ndetse aharanira no gukunda Imana, uko muzakora kose ntacyo azaba, nzamuhagararaho.
Mwana wanjye uravuga ngo urababara, ntaho urageza kandi umwana wanjye ntatana n'umusaraba. Umwana wanjye apfana amagambo menshi ku mutima we, umwana wanjye atwara umusaraba yishimye, umwana wanjye iby'isi abibonamo ubusa.
Bana banjye nkomeje kuza kubasura mbakunze, sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi. Bana banjye ndababaye kubera ko ibyo mbasaba mutabikora ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira. Umukobwa aba umwe agatukisha bose, none rero ndagarutse kuko mbakunda, nababwiye ko mwanyise umunyabyaha ariko atari ko nitwa, atari na ko nteye.
Mama, tugusabye imbabazi tubikuye ku mutima, wirengagize ibyo twaba twaragukoreye byose uzirikane ko turi abantu, uzirikane ko udukunda kandi ko turi abana bawe b'abanyabyaha. Mama, wishime kuko tuba tugutegereje twishimye kandi tugukumbuye, wumve ko tugerageza ariko intege nke za muntu zikanga.
Bana banjye ntabwo mbakura umutima ndagira ngo buri muntu aho ari ajye yisuzuma kandi yikosore, si itegeko ni ubushake n'urukundo rwa buri muntu. Bana banjye nakunze kubasobanurira ko Kibeho yanyakiriye atari umusozi, atari n'umurenge ahubwo Kibeho ni abo mpasanga, ndumva narabibasobanuriye. Kenshi nababwiye ko mbakunda ko ntazabasiga nk'imfubyi, niyo mpamvu uko mwagira kose ngaruka kubasura nkabahumuriza. Ndagaruka kubasura kuko mbakunda kandi mbashaka kuko iyo mbakumbuye mbatumaho.
Mama, natwe turagukunda n'ubwo harimo ucikwa akagwa akagira intege nkeya ariko nzi neza ko nabonye abantu bose bari iwacu nagize n'isoni zo kubareba ariko nzi neza ko bagukunda.
Bana banjye niyereka intamenyekana, niyereka uwo nshaka n'igihe mbishakiye nkamutuma aho nshaka nkamutuma ahari ngombwa. Bana banjye icyo nshaka kirakorwa.
Ubwo nazaga ubwa mbere niyereka uyu umwana wanjye nje kubasura narababwiye ngo ntawe usiga umugisha iwabo ngo awusange ahandi kandi nibyo, ugira Imana abona umubwiza ukuri.
Bana banjye mugira amahirwe ko naje kubasura nkaba nkomeje kubatumaho umugaragu wanjye unanizwa n'ubonetse wese. Bana banjye mu gihugu cyanyu cy'u Rwanda nabasuye mbakunze ntabwo nigeze nduhuka kubabwira ko intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, ndongera ndababwira, nti aho nasezeraniye n'umwana wanjye niho duhurira, n'iyo haba mu nzitanwa n'iyo haba mu ntambara ikomeye, iyo navuze ngo ndaza, aho yaba ari hose ndahamusanga. Umwana wanjye namutumye musanze ahantu habi cyane, ndamutuma arantumikira. Naramuhamagaye aranyitaba ntiyansuzuguye kugeza n'uyu munsi nkomeje kumutuma. Rero abamwibazaho ni akazi kabo kuko mufite ingorane.
Bana banjye ndabinginze, umuntu ni umuntu kandi ubuto burakoshya ntibuguherekeza, musubize amaso inyuma mwibuke ko hari intebe ya PENETENSIYA bamwe musuzugura ko ntacyo bimaze ariko birakimaze, buri muntu ajye yimenya areke kumenya mugenzi we. Bana banjye naje kubasura mbawira ko mbabaye, nta gihe umubyeyi atababara iyo ari kuganira n'abana be, kuko aba ashaka kubereka ko bagomba guhinduka.
Bana banjye nkunda ndabasabye ubutaha nzaze nsanga mwareze imbuto nzasange kandi mutarahishe ukuri, nzasange kandi mwarubahirije umwana wanjye kuko yabapfiriye ku musaraba. Bana banjye uwo ntuma mutamuteye inkunga ntacyo yageraho kandi kano kanya ndashimira abana banjye bakomeza kumwegera bakamufasha.
Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.
Bana banjye mbahaye umugisha ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 02/05/2008
-------------------------------------------------------------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye nuko umubyeyi Bikira Mariya aranyitegereza, aransuhuza,
Ati : « uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye mbitewe n’ibintu bibi ukomeje kunyereka kuko iyo mbibonye ntabwo nsinzira. Mama, ndabona intege zanjye ari nkeya cyane, none Mama, ndakomeza kukwisabira imbaraga zo kubinshoboza.
Mwana wanjye imbaraga naraziguhaye urazifite kandi ngiye kuzikongerera. Mwana wanjye nk’uko mpora mbikubwira ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho ibikomeye bije kuko mugeze mu mahwa y’inzitane, igihe mugezemo kirakomeye cyane ntabwo byoroshye.
Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu cyanyu n’Abanyarwanda banze guhinduka. Abana banjye bakomeje kurengana, bakomeje kwibwa hirya no hino, bakomeje gushyirwa mu magereza anyuranye abandi bararigiswa, baricwa. Bana banjye nakomeje kubabwira ko mugomba gutanga imbabazi, ko mugomba kugira impuhwe ariko mwarananiye. Nimureke rero ibyavuzwe byuzuzwe kuko ntacyo twababwiye kitazasohora kuko umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo, agiye guhemba abamukoreye neza bumvise ibyo tubabwira naho abishe amatwi yabo bajye mu mwanya babyiganiye.
Nyagasani yezu nawe, ati mwana wanjye reka ngutume. Ubambwirire, uti nje gusohoza ubutumwa, nje gutumikira urukundo, nje gutumikira uwaduhanze wawundi ukubona ntumubone kandi umunyakuri muri byose.
Bayobozi mwigize ishyano, natumwe ngo ngusange, natumwe na Data ngo nkuburire, ngo hinduka woye kurimbuka, natumwe kukwibutsa icyo wabwiwe. Va mu bucakara bw’icyago. Nje kukumenyesha ko uwaguhanze agutegeye amaboko ngo akuramire wowe waheranywe n’ishavu n’agahinda, wowe washegeshwe n’intimba, wowe uri mu bibazo bitagira ibisubizo.
Erega urukundo rwanga ikibi rwakuntumyeho wowe ukomeje kumena amaraso uhohotera abo waragijwe, wowe wasaritswe n’ishyari n’urwango, wowe wihinduye uruvu mu bantu wagura inkota y’icyuma ugatyaza iy’ururimi. Burya kumena amaraso wibwira si imivu itemba inyuma gusa kuko amahoro ni yo soko y’ubuzima. Wikwiyahuza ubugome buhishe ngo uhore urarikiye kurimbura no gutsemba abo waragijwe.
Nje gusohoza rero ubutumwa ngo ubazwe ibyo wakoze byose wowe utahisemo ivuka n’ubuvuke, wowe utsemba abo waragijwe ni wowe mbwira uyu munsi. Icyo gifu uhaza muzajyana ntugitegerezeho undi mumaro uretse kukuroha mu rwobo. Erega uru Rwanda ni urwanjye n’umubyeyi wanjye, nitwe tugiye kurwiyoborera.
Umuyobozi mukuru w’iby’isi ndacyakubwira ubutumwa bwawe. Iyi si uhagazeho mwagiye inama , mbese ko abo ihinduka atari bakeya wowe wikanze iki kidasanzwe ngo ube wayisohojeho urugendo ? Bara intego mbi wihaye zose niba itigeze igutenguha dore ko ikumvira kurusha uwayihanze n’ubwo uyihishemo igiye kukujugunya, kuki ukomeretsa abo utaremye wumva uri nde wo kubabaza ibiremwa byanjye uri nde se wo guhora urenganya ? Wowe se kuki wirenganya ? Hinduka hato utavaho urimbuka kuko igihe kirageze ngo ugende n’abawe bose, dore icyo uwagutumyeho agukeneyeho : Va mu misitwe y’ivangura ryose wimike urukundo, sohoka mu kinyoma n’ubucabiranya intsinzi iri mu kuri n’ubumwe, amahoro n’ubutabera . Niyiziye ntega amatwi nsohoze ubutumwa.
Waba usenga cyangwa utabwumva, uwagucunguye aragukunda ari nayo mpamvu mbabaye cyane kuko wishyiriyeho inzira zawe ukaba warigize igihangange. Erega si wowe gusa n’abo muri kumwe bose, ndiyiziye, nje kubahanantura. Twibukiranye rero warampemukiye, isezerano ryanjye ntiryujujwe igihe nagutabaye nkagushyira ku ntebe. Ngaho rero iyambure ubugome n’uburyarya, wicishe bugufi usabe imbabazi. Bohora ingoyi ku mitima no ku mubiri.
Erega ndi Kristu, Umwami nyir’ingoma zose, ndagushaka ngo ngusukure wowe uhora utatira icyo gihango, ugahora unaniza abo nakwimikiye, wikingiranya ugahindanya inzira ngutoza. Nagutumyeho benshi ntiwabumvise ariko noneho igihe kirageze ngo nkwibwirire. Wababariye intama zanjye naguhaye ndetse n’abayobozi bakuru b’iyobokamana bahora bagutoza ubumana-muntu ukaba warihishemo ikirura bo bakwizeramo ubunyangamugayo. Jyewe uyu munsi ndiyiziye, nje kukubwira. Naraguhamagaye mu izina ryawe bwite, nagutumyeho abakuri hafi n’abakure, nakoresheje abakene n’abakungu, abubahwa cyane n’insuzugurwa. Wansuzuguriye muri bangahe kugeza n’ubwo nawe wisuzuguye ubwawe. Naguhaye ubwenge ushaka kundenga kugeza aho ibyiza byanjye ubihindura ubusa wishingikiriza icyo wita ubuhanga bwawe. Ndababaye, ndababaye, ndababaye kubera abavukijwe ibibagenewe, abagabirwa ibitabakwiye hakagurishwa abanjye, imbabare zanjye uzihuma amaso, abari intwari ubatesha umurongo ari nako utoteza, uteranya abanyarwanda. Nanjye nje kukubaza ibyo wansezeranyije. Biri hehe ko wansumbishije isi mutuye igiye guhinduka. Ni wowe wayicubije ubwo uyihambiriyeho, ngiye kukurekurana nayo.
Nawe rubyiruko, nawe reka uyu munsi nkubwire nawe wumva uri muto cyane wibuke ko hari ibyorezo bikugarije. Ufite amategeko imbere yawe yerekeye urukundo n’umubiri wawe. Mbese uzirikana iryo banga. Rubyiruko nkunda nimwe mubwirwa, mpora mbategurira kumbera umutako, kuki munsesagurira urukundo mukarwambika isura tutasezeranye. Ngaho nimungarukire ndabo zanjye. Ndi Kristu, Umwami w’ingoma zose, nje n’umubyeyi wanjye, nje kugushaka nkubuza kwihugiraho ngusaba guhinduka ngo utarimbuka kuko sinshaka umwanda mu gihugu cyanjye. Hinduka uhindure benshi wabirinduye, ni jye uguhamagara ngo wisubireho.
Sohoka muri iyo mfuruka y’ububi n’ubwirasi. Mbwira byose ndakuzi wese, senga,senga, senga, reka kumbabaza. Nje n’umubyeyi wanjye.
Erega bana banjye bifite impamvu. Gira umwete udacikwa n’impuhwe zanjye, uwo ariwe wese jye ndagukunda, nsubiza umwanya mu biremwa byanjye kuko ndagushaka ngo uve mubyo urimo ugane urumuri. Jugunya umwanda maze usukurwe.
Bana banjye guhera none nimube intumwa z’amahoro maze mube intore zanjye. Bana banjye igihe kirageze, nje kubahoza, abana banjye bankunda. Hinduka wowe usigaye ejo utazabura ku bihembo nabateguriye. Bana banjye mporana imbabazi n’impuhwe nyinshi. Bana banjye nimwitegure muhore muri maso kuko ibyago byinshi birabugarije kuko kugeza ubu mfite uburakari bwinshi cyane n’igitsure kubo napfiriye bansubiza ku musaraba. Ibimenyetso nabahaye ni byinshi, ubu rero mfite ijambo rya kigabo rikakaye nk’umubyeyi uteguza abana be bigometse.
Mwana wanjye urandeba uko meze kuko uburakari mfite ubutaha buzaba burenze ubungubu mfite nkweretse kandi ngusabye kutazongera gusenga uvuga ngo nimbababarire. Mwe ko mutambabarira, aho navugiye mbinginga. Bara imyaka maze jye n’umubyeyi wanjye mbinginga ntegereje guhinduka kwanyu. Ndabahebye reka ibyahanuwe bisohore.
Bana banjye mbasezeyeho kandi mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya.
Bikira Mariya arongera arambwira, ati mwana wanjye ongera umenere Abanyarwanda ibanga, uti Imana yitegekera isi n’ijuru icyicaro cyayo kiri mu Rwanda. Bambwirire, uti uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye. Bambwirire, uti umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu. Bambwirire, uti imirimo yose igiye gukorerwa ku isi yose amategeko agiye gukoreshwa agiye guturuka mu Rwanda kuko umwana wanjye ari ho yicaye. Yego Imana iba hose ariko intumwa umwana wanjye agiye gukoresha ni Umunyarwanda. Iyo ntumwa igiye kuzenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’umwana wanjye Yezu. Abemeye kwambara ikirezi nikibizihire, abatemera kucyambikwa nibajye mu mwanya babyiganiye.
Mwana wanjye bambwirire, uti Imana yakunze u Rwanda kubera umwami w’u Rwanda yarutuye yararwakiriye none mwebwe abuzukuru be nimutunge umunani wa sokuruza wanyu ariko mwe kumbeshya ngo murasenga, nabasabye kuruntura birabananira. Mumenye rero ko ubu ndwicayemo, ni urwanjye.
Mwana wanjye nsezerera ku banyarwanda bose, uti mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya.
Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
tariki ya 01/7/2008
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.
Bikira Mariya: Ati Uraho mwana wanjye? Ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo?
Byishimo: Uraho Mama?
BM: Umeze ute?
BY: Mama, meze neza agoró, nawe urabibona. Imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye.
BM: Mwana wanjye, ihangane. Urugamba uriho uzarutsinda kuko igihe kirageze. Irya ntare warwanaga nayo, nagiraga ngo nkwereke ko hari abantu bameze nk’iriya ntare muri kino gihugu cyanyu. Kurya rero wayinesheje, niko nabo bagiye kuneshwa, kuko igihe kirageze. Biriya rero byose wabonye iri joro, niko bigiye kugenda. Kuko ibyo nakubwiye byose bigiye gusohora nta n’akadomo na kamwe kagabanutseho.
Kuko abigize ikirenga mubo nabaragije, ngiye kubahanantura ku ntebe bicayeho. Umwana wanjye agiye kubereka ko ari We Mwami w’isi n’ijuru. Agiye kubereka ko iki gihugu ari icye. Kandi ko uwo mbwira wa mbere yiyumve, ni uwitwa ko abakuriye. Kandi byatangiye.
Bana banjye, mwanze kumva. Ariko noneho igihe kirageze ngo mubazwe ibyo mwanze kumva byose. Erega bana banjye utegeye isi amaboko ibiganza bye bishyirwaho umuriro. Namwe rero, iby’isi mwabyiganiye, mugiye kujyana nabyo n’abanyu bose. Mbivuze ku mugarargaro, kuko mutumvise ibyo nababwiye ngo mwibuke intama zanjye nabaragije. Bana banjye, murabe mwumvise abo nshaka kuvuga abaribo. Kuko uwigize igihangange wese, ngo ndi uyu n’uyu, uwo si uwanjye. Uwo ari kuganisha mu rwobo.
Uwariwe wese rero agiye guhananturwa, kuko Umwana wanjye agiye kubahana yihanukiriye, nta n’umwe ababariye, kandi byatangiye. Kandi aho bigeze nta garuriro. Amazi yarenze inkombe. Ndabwira mwe bategetsi. Uwumva yumve kuko uwicishije inkota, nawe niyo agiye kwicishwa. Uwarenganyije mugenzi we, aho yashakaga kumushyira, nawe niho agiye kujya. Ndabibabwiye, ndabibabwiye, ndabibabwiye.
Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose. Uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye, nimuhumure. Uwanjye wumvise ibyo mvuga akabishyira mu bikorwa, nzamurengera. Nzamurwanirira. Uwo ntacyo azaba n’umuryango we, kuko abo ndabatwikiriye, nzabahisha mu gishura cyanjye. Bana banjye, nimukomeze Rozari yanjye n’ishapule y’ububabare, kuko bizabatsindira Shitani. Bana banjye, nababwiye kera mwanga kunyumva, mwangakumpa icyubahiro kinkwiriye Njye n’Umwana wanjye. Ariko noneho, cya gihe nababwiye ni iki murimo nta kindi kuko mugiye gutungurwa. Simbabwiye umunsi cyangwa isaha. Ariko mumenye ko ntaho muri. Cya gihe ni iki nta kindi. Bana banjye, nkomeje kubasaba urukundo bamwe n’abandi. Kuko ni cyo mbifuzaho cya mbere, ariko ntabyo mumpa. Ahubwo muri kuryamira abana banjye benshi. Ese ubundi ubu muri kuganan he?
Bana banjye, nimusenge. Nimusenge. Nimusenge ubutitsa, nibura hazagire urokoka, kuko imiborogo igiye kuba myinshi hirya no hino mu gihugu. Bana banjye, nimukomere ku rugamba, kuko inzira murimo irakomeye cyane. Bana banjye, muzi byinshi nababwiye. Ntacyo mutazi, ntacyo nabahishe. Mu byo nababwiye byose nta na kimwe mwumvise. Ahubwo, mwibereye mu tuntu n’utundi. Nyamara bana banjye, abenshi muri kuganisha mu rwobo.
BY: Mama, turinde kugwa mu rwobo. Mama, uyu munsi wa none, nongeye kukwisabira imbabazi. Nimutere imbaraga abantu bose mubona bameze nabi, mubahe imbaraga zo kugira ngo bashobore kumva neza koko.
BM: Mwana wanjye, ibyo narabikubwiye, ko utazongera kumbwira ngo nimbababarire, kandi mwe mutambabarira. Uravuga ngo nimbatere imbaraga, ariko narazibahaye ntibashoboye kuzikoresha. Abanjye rero uyu munsi ndabazi. Abanyirengagije nabo ndabazi. Icyo bateganyirijwe nacyo kirahari.
BY: Mama, uyu munsi wa none, nkomeje kukwereka ibihe turimo. Mukomeje kunyereka ko bimeze nabi. Mukomeje kunyereka ko bikomeye. Ndabikweretse kugira ngo muri kino gihe kibi tugezemo, abawe ubahe imbaraga zo kugira ngo dushobore kugira icyo dushobora gukora na gito cyo kumva. Nkweretse abavandimwe bacu bari mu bigeragezo hirya no hino.
Nkweretse urubyiruko rw’ingeri zose rwo kuri iyi si yose, By’umwihariko, urwo mu Rwanda, kugira ngo murutere imbaraga rubagarukire. Mama, nsigaye mfite ubwoba bwinshi bw’ibyo mukomeza kunyereka bibi. None uyu munsi ndagusaba kunshyiramo ikintu kimara ubwoba, kuko njye ndi umuntu, sindi nka mwe. Mama, reba uko meze. Imbaraga zanjye ni nkeya cyane. Rwose ndakwinginze, uzinyongerere.
BM: Mwana wanjye, urazifite. Naraziguhaye. Kandi si wowe wikoresha. Ninjye ugukoresha. Uhumure. Kandi ibyo byose bikunaniza uzabishobora, kuko si wowe wikoresha, ni Njye n’Umwana wanjye. Uyu munsi kandi mwana wanjye, ndagutinyuye kubera ibyo nakweretse. Iriya ntare warwanaga nayo, bwari uburyo bwo kukumara ubwoba. Nongeye kandi kukumenyesha ko igihe cyose ntazagutererana. Nzaba nkuri iruhande. Kandi ntugire ngo aho ugenda hose uba uri wenyine. Igihe cyose tuba turi kumwe.
Ariya mavuta kandi naguhaye, nagiraga ngo nkwereke ko ari ikimenyetso gikomeye muri urwo rugo warayemo. Ariya yuzuye rero, nakwerekaga ko uwo mwana wanjye namwujurije. Ariya acagase nayo, nakwerekaga ko kino gihugu gicagase, kigiye gusandagurika.
Mwana wanjye, ongera umbwirire Abihaye Imana, Ababikira biyambura ivara yabo bakajya kurara mu bitaramo, uti mufite ingorane cyane kuko hitamo imara ipfa. Umbwirire n’aba bapadiri biyambura agasaraba kabo k’indangamuntu bambara amakositimu, uti ibyo sibyo mutegetswe, sinabyo mwasezeranye. Kuko uko ni ukwiyoberanya. Mufite umwenda wanyu wabagenewe. Bambwirire uti, mwe mwese mwihaye Imana mutazi icyo mukora.
Nk’uko rero mpora mbibabwira, ngiye kubashyira ku mugaragaro, kugira ngo ibyo murimo byose bigaragare. Kuko hitamo imara ipfa. Simbikoze na Simbizi. Umwana wanjye agiye kubahana yihanukiriye, kuko mutazi icyo mwasezeranye icyaricyo. Ariko kandi bana banjye mwe musenga, nimusabire Abihaye Imana, kuko bafite umusaraba ukomeye cyane. Bana banjye munyumve, kuko mwasezeranye ibyo mudashoboye. Nyamara benshi muri kuganisha mu rwobo. Bana banjye, ndababwiye, igihe cyanyu cyo kubahana kirageze. Abatari abanjye ngiye kubagaragaza. Bagiye kujya ku mugaragaro.
BY: Ariko kandi Mama, uyu munsi ndasabira abantu bose ingabire y’ubushishozi,, kwicisha bugufi, kwiyoroshya, n’icyubahiro cya Nyagasani. Kuko mubiduhaye, byinshi twabishobora.
BM: Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti abenshí murarangaye, ntacyo mukora. Nta rukundo mufite. Nabasabye kugira impuhwe, mbasaba kugira urukundo, Mwanga kubimpa. Namwe rero ntazo mugomba kugirirwa.
Bana banjye, amakuba menshi agiye kubagwirira. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru. Mugiye gutungurwa. Kandi nabibabwiye kera. Mumenye rero ko nta gisigaye. Bana banjye, ishyamba si ryeru. Ishyamba si ryeru. Ishyamba si ryeru. Kuko benshi ntimuzi ibyo murimo ibyaribyo. Benshi mugiye kugwa mu rwobo kuko Shitani yinjiye hose. Iri gukorera ku mugaragaro mu gihugu rwagati, ndetse ni yo iri kwitegekera. No mu Kiliziya y’Umwana wanjye, yinjiye hose. Abihaye Imana ntibagikora umurimo bashinzwe. Nabo bigiriye mu by’isi. Nabo rero abenshi bari gukoreshwa na Shitani.
Bana banjye rero, mugiye gutungurwa, ariko abenshi ntimubibona. Mbereka ibimenyetso, ariko ntimubibona. Kuko ibyo nababwiye byose byarasohoye, muri ku bya nyuma. Ubu mugeze ku ndunduro, nta gisigaye. Bana banjye, ubutumwa bwanjye mbaha, ntabwo bwumviswe. Ariko noneho igihe kirageze ngo mubwumve abenshi mutabubona. Bana banjye, uyu munsi wa none, nje gusohoza ubutumwa Umwana wanjye yantumye. Kuko ibyo mwabwiwe byose ntacyo mwakoze. Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Ababajwe cyane n’uko ibyo yababwiye mbare na mbariro, mutabikurikije.
Bayobozi, bategetsi, ibyo bintu mwihaza, muzajyana? Ntimubitegerezeho undi mumaro uretse kubaroha mu rwobo. Erega iki gihugu si icyanyu. Ni icyanjye n’Umwana wanjye. Kuko twarabatije none mwaryamiye abana banjye benshi. Imfungwa ni nyinshi mu mazu y’imbohe, ziri kwicwa rubozo. Ariko noneho, U Rwanda rwacu tugiye kurubambura turwitegekere, kuko abana banjye benshi bari kuhashirira. Ni twe tugiye kurwiyoborera. Naho mwe, mwabaye abayobozi bo kuri iyi si.
Kugeza ubu nta macakubiri dushaka muri kino gihugu cyacu. Umwana wanjye agiye kwimakaza Urukundo, Ubutabera n’Amahoro. Naho mwebwe, ibyo mwabyiganiye byo kuri iyi si, mugiye kujyana nabyo ntawe usigaye, kuko urubanza rwanyu rwarangije gukatwa, nta garuriro.
Ariko bana banjye, mwebwe mukomeje gukandamiza abana banjye, iyi si muhagazeho mwagiye inama nayo? Mbese abo ihinduka ko atari bake, mwebwe mwikanze iki kidasanzwe, ngo mube mwayishojeho urugendo? Mubare intego mbi mwihaye zose zo kugambanira abana banjye, mubabuza epfo na ruguru, benshi bicwa urubozo. Ese mwibwira ko ibyo byose ntabibona? Mugiye rero kubibazwa.
Dore ko rero iyi si ibumvira kurusha Uwayihanze. Muyihishemo, ariko igiye kubajugunya n’imiryango yanyu. Kuko Umwana wanjye agiye kubibasira nta n’umwe yibagiwe muri mwebwe. Kuki mutoteza abo mutaremye? Bana banjye, mubyumve neza. Abo mbwira mwiyumve. Cyane cyane ndabwira ubakuriye. Yumve ko nawe aho ari ntaho ahagaze, kuko agiye kubazwa byinshi.
Bana banjye, kuki mukomeretsa abo mutaremye? Mwumva muri bande? Burya rero, iyo mubatoteza, ni Njye muba mutoteza. Bana banjye, reka Mbabane: Mwumva mufite ubuhe bubasha muri kino gihugu? Muri bande, kugira ngo murenganye abana banjye? Iyo mubarenganya, nitwe muba murenganyije.
Uyu munsi wa none, nk’uko mpora mbibabwira, uyu munsi wa none ndagarutse. Mutege amatwi mwumve. Nje kubabwira ibyo Umwana wanjye yantumye kandi abakeneyeho, mwaba musenga cyangwa mutanyumva. Umwana wanjye wabacunguye arabakunda. Ni nayo mpamvu akomeje kubabwira ko ababaye kuko mwishyiriyeho inzira zanyu, mukaba mwarigize ibihangange.
Muririrwa muzenguruka amahanga yose mubeshya ngo mufite amahoro kandi ntayo mufite. Bana banjye, urwo mukomeje gucira bagenzi banyu, namwe nirwo mugiye gucibwa, kuko igihe kirageze. Mwirirwa muzenguruka amahanga muvuga ibinyoma gusa, mubeshya. Ibyo byose rero igihe kirageze ngo mubibazwe, kuko ari byo mwagize imbehe zanyu. Erega si mwe mbwira gusa. Cyane cyane ndabwira wa wundi mwagize imana yanyu, kuko ngiye kumuhanantura. Kandi ibi mvuga nta gihe bisigaje. Bana banjye, ntacyo murabona! Ibyo mwifuje, mugiye kubibona. Bana banjye, reka nongere mbacire umugani:
“Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihishurira ibyapfuye”.
Ni ukuvuga ko ibyo mwabyiganiye byose, si ibyanyu. Kuko bigiye guhabwa abandi mutazi aho baturutse, nk’uko namwe mubitunze mutazi aho byaturutse.
“Umuvumvu yagitse umuzinga, usarurwa n’abandi”.
Ni ukuvuga ko ibyo mwarundarunze byose bitaribyanyu, igihe kirageze cyo kubyamburwa bigahabwa abandi. Bana banjye, ibyo twasezeranye mwanyemereye mbicaza ku ntebe, ntabyo mwakoze. Ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi. Bana banjye; igisamagwe kirasamye, kigiye kubamira, kubera ubwibone bwanyu. Mbabwiye ibyo, ibindi nzabibabwira ubutaha.
Bana banjye, ngaho ndagiye. Nzagaruka ubutaha. Muramenye, sinzabe nyamwisiga ngo nisange. Namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, ngaho mugire amahoro, kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye n’Umwana wanjye mu bihe bishya, mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu.
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Bana banjye, ngaho, murakoze murakagira Imana.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 7/7/2008
-------------------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane atishimye ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.
B.M.: Ati “uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”.
BY: Uraho Mama.
B.M Umeze ute?
BY: Meze neza gahoro nawe urabibona.
BM: Ni gahoro? Maze iminsi ngutuma ntiwumve? Nushaka wumve, naragutoye ntiwantoye. Kandi aho ugeze nta na kimwe ushobora kwikura. Aho ugeze, ntacyo ushobora kwikura kuko naguhaye imbaraga zanjye. Ntuzongere kumbwira ko imbaraga ari nkeya kandi naraziguhaye. Ariko kandi mwana wanjye, ihangane kuko ndi kumwe nawe. Wivuga ngo imbaraga ntazo ufite, kuko si wowe uziha, ni Njye uziguha Njye n’Umwana wanjye.
Mwana wanjye, aho ugeze ntucyitegeka. Nitwe tugutegeka. Kandi uwanjye muha ibigeragezo kugira ngo ndebe ko abishobora. Mwana wanjye, wakubiswe akanyafu kubera kuziba amatwi kwawe. Ni gatoya, ariko uzabona n’akanini nimba utumvise ibyo nkubwira, ngo ubutumwa bwanjye ubusohoze.
Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose uti: Nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Mbabajwe n’abana banjye hirya no hino bakomeje gutotezwa. Bakomeje kurohwa mu mazu y’imbohe hirya no hino. Bakomeje kwicwa rubozo. Abandi hirya no hino bakomeje guhunga igihugu, kandi ari mwe bahunga mwitwa abayobozi.
Kiliziya y’Umwana wanjye iratotezwa hirya no hino. Abashumba ba Kiliziya y’Umwana wanjye barapfuye. Bo ntibavugwa. Ibyo byarahishwe. Ariko igihe kirageze ngo bigaragare. Kuko mu minsi mike mugiye kubona igitangaza kibera aho biciwe. Icyo gihe nimucyumva, muzamenye ko ibyo navuze byose, ko igihe kigeze ngo bisohore. N’Igihugu kizaba kigiye gucikamo kabiri.
Igihe kirageze kandi ngo Umwana wanjye ahorere abana be b’inzirakarengane, kuko nta kwihangana kugihari. Hirya no hino ni amatongo. Intama zanjye zabuze aho zijya. Ibyo nabibabwiye kera mwanga kumva. Ariko mutangiye kubibona. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe bisohore, kuko ntacyo mutazi.
Bana banjye b’Abategetsi, harya ngo ntimushaka umukene? Nyamara mugiye kubaryora, abo mwita rubanda rugufi. Nimba mwumva, mwumve. Bana banjye, uyu munsi ngarutse kubasura mbabaye. Ngarutse kubasura ndi Umwamikazi Umarintimba abayifite. Bana banjye, nongeye kubabwira ko abanyizera Njye n’Umwana wanjye, nimuhumure. Intimba mufite, imibabaro mufite yanyu, ngiye kuyibamara kandi muzishima. Kuko igihe kirageze, imibabaro yanyu igiye kuzavamo ibyishimo.
Erega bana banjye, nkomeje kuza hano muri kino gihugu cyanyu cy’U Rwanda, kuko mbona hari icyo mukeneye, kuko hari byinshi bimbabaje. Niyo mpamvu nkomeje kuza uko bwije uko bukeye. Bana banjye, Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Bana banjye, mumbabarire cyane n’ubwo benshi mufite imibabaro.
Ariko nongeye kubasaba: ”Mwitonde mu buryo bwose. Musengere Kiliziya y’Umwana wanjye, kuko iratotezwa cyane. Musengere n’Umushumba wayo Papa. Mumufashe. Arakomerewe cyane. Musabire abihayimana bose, abasenyeri, abapadiri, ababikira, kuko kugeza ubu bafite umusaraba ukomeye cyane.
Bana banjye mwe munyizera, nongeye kubasaba Rozari n’Ishapule y’Ububabare. Mubivuge, kuko ari byo bigiye kubakiza muri kino gihe cy’imibabaro mugezemo. Mubyumve. Imibabaro ni myinshi hirya no hino. Ni amarira gusa. Amatongo ni menshi. Abantu babuze aho baregama. Ibyo kandi mbabwira birahari niko bimeze.
Ubwo butumwa kandi uhite ubutanga ntubutindane. Nubutindana uzabona igihano gikomeye kandi ntikizatinda. Kuko nsigaye ngutuma ugatinda gusohoza ibyo ngutumye. Ndabikubwiye. Ndabikubwiye. Ndabikubwiye. Niwongera, uzabona ikiruta icyo wabonye.
Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose, uti ntibikiri bya bindi. Ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa, nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Bategetsi bayobozi b’iyi si, nabategetse kunamura icumu muranga. Mbasaba gutanga imbabazi, muranga, bisa n’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. Nimwe mbwira cyane, mubyumve. Kuko urubanza rwanyu rwarangije gukatwa.
Bana banjye, ibyo nababwiye, ubu butumwa ntabwo ari bushyashya. Murabuzi. Ntacyo mutazi Ariko noneho, igihe cyageze ngo muryozwe ibyo mwakoze byose kuko nta gihe ntabibabwiye. Bategetsi, bayobozi b’iyi si, naravuze mukomeza kuziba amatwi yanyu. Noneho mugiye kumvishwa n’ikibando.
Bana banjye, mukomeje kwica abana banjye urubozo, mubabuza epfo na ruguru, mugira ngo simbibona. Ariko ibyo mukora byose, mbibona mbere y’uko mubikora. Ndabibwiye mwumve. Nimba mutumvise, ni akazi kanyu. Nta gisigaye. Amazi yarenze inkombe. Kuko urubanza mucira abandi namwe nirwo mugiye gucibwa. Kandi mubimenye, igipimisho mupimisha, namwe nicyo mugiye gupimirwamo. Kuko urwanyu rwarangije gucibwa. Nta garuriro na rimwe mugifite muri kino gihugu cyanyu.
UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KURI IYO TARIKI
-------------------------------------------------
BY: Nyagasani YEZU nawe aba araje ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo.
YEZU: Ati Byishimo mwana wanjye uraho?
BY; Uraho Papa.
YEZU: Umeze ute?
BY: Papa, meze neza gahoro. Imbaraga zanjye ntazo.
YEZU: Mwana wanjye, imbaraga urazifite. Kuki usigaye uhabwa ubutumwa ukabutindana? Habuze iki? Ni ukubera iki?
BY: Papa, nta cyabuze.
YEZU: Mwana wanjye rero, ikimenyetso warakibonye. Ntuzongere, kuko icyo kiroroheje. Niwongera, tukagutuma ugatinda, uzabona ikirenze.
BY: Papa nsabye imbabazi.
YEZU: Nushaka ubyumve, sinzongere kuvuga.
BY : Papa ndi imbere yawe, umubiri wanjye n’umutima wanjye ndabikweguriye. Akira na roho nyinshi ziri kubabarira hirya no hino muri kino gihugu, ndetse n’inyuma yacyo. Akira ababyeyi bose babuze abana babo. Akira abavandimwe n’inshuti. N’ibyiza byose uduha mbigushyize imbere. Kugira ngo abakumva ubongerere. Kano kanya nongeye kukwereka urubyiruko rwose rwo kuri iyi si, by’umwihariko urwa hano mu Rwanda kugira ngo uruhe imbaraga zo kugira ngo rushobore kukwegera koko.
YEZU: Mwana wanjye, naguhaye byinshi. Nkwereka byinshi. Nkwereka kino gihugu cyanyu uko kimeze n’abayobozi bacyo. Nkwereka Kiliziya yanjye uko imeze. Ntacyo ntakweretse. None rero mwana wanjye, winanirwa na gato, kuko ni Njye ubwanjye ukwihera imbaraga.
BY: Ariko Papa, nimureke uyu munsi mbisabire ikintu kimwe: Kuva mwampa ya gahunda yo kuva mu gihano ntimundekure, mumbuza gutaha ngo mbonane n’abanjye, nsa n’ukomeretse bundi bushya. Icyo gisebe cyanze gukira. Nari nzi ko wenda bitakiri ngombwa cyane, none mbonye ibyanyu bikomeye cyane. Ko nari nzi icy’ingenzi ari uko muntuma mukambona, none ndabona bikomeye.
YEZU: Mwana wanjye, ukiri na hahandi habi nakuvanye, nakubwiye ko utacyitegeka. N’ubu rero, ubimenye naragutoye, ntiwantoye. Umurwa urimo ni uwonguwo, kuko ukomerewe cyane. Uzajya uwutirimukamo ari uko naguhaye uruhusa. Kuko uwo mujyi ugiye gushya. Abarimo hazarokokamo bake.
Ikindi kandi mwana wanjye, reka nkubwire. “Igiti cyiswe umwana, ntawe ugicana”. Kandi umusirikare udakora akazi ka gisirikare, cyangwa ngo yambare umwenda wa gisirikare, cyane ku munsi mukuru w’ingabo, ntabwo aba ari we. Kereka rero wowe, uyu munsi utakiri uw’intwari zaharaniye ubucungurwe. Ngaho rero, uyu munsi mbera umusirikare. Ukomere ku rugamba. Kuko aho uri, si wowe wikoresha. Ninjye ubwanjye ugukoresha. Nimba kandi utakiri umusirikare wanjye, uyu munsi ubivuge ucukire aho. Ariko icyo uzabona nukomeza kurangara kirahari. Nimba wumva wumve kuko ntabwo ndakurekura. Uri igikoresho cyanjye.
BY: Papa, ko uyu munsi umbwiye amagambo akomeye cyane. Ntugira impuhwe? Papa, bimwe ntabwo ndi kubyumva.
YEZU: Mwana wanjye, wirangara. Igihe ni gito cyo gutsinda urugamba kwawe. Wicika intege rero. Kuko ni Njye ugufite mu biganza byanjye. Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bategetsi b’iyi si. Uti bategetsi, bayobozi, naravuze, Umubyeyi wanjye yaravuze. N’uyu munsi, nkomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye, ariko mwanze kumva. Mukomeje guhohotera ubwoko bwanjye. Benshi baricwa urubozo. Abandi barimo baraborera mu nzu y’imbohe. Abandi barahunga igihugu, arimwe bahunga.
Bana banjye, nongeye kubabwira ko igihe cyanyu cyo guhanwa kigeze. Kuko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Bana banjye, mwiyibagiza uwabahaye intebe uwariwe. Mumenye ko izo ntebe mwicayeho ari Njye wazibahaye. Igihe kirageze rero ngo muziveho zihabwe abandi. Bategetsi, ese iki gihugu muragishakaho imyase? Ko kitagifite amakara!!
Igiti gihagaze kigiye kuma. Inyoni zicyaritsemo zigiye guhunga, kuko amashami agiye kuma, nta reme afite. Kuko inyoni n’abagenzi bashoboraga kucyugamamo izuba, ntikigifite amahumbezi. Nta mahumbezi kikigira. Benshi mumeze nk’icyo giti. Maze kuvuga bene icyo giti rero, nta mumaro wacyo, uretse ko imungu zigiye kugihera mu mizi cyangwa umuyaga. Byose bigiye kugiteraniraho bikirimbure bigishyire hasi, ishyamba ryomongane mu kanya gato. Kigiye kuba ibipandepande, kuko kitagikomeye.
Bana banjye, mbabwiye ibyo. Uzi kumva no gushishoza yumve. Utabishoboye, ajye yegera umwana wanjye amubaze, azajya amenya ibyaribyo. Bana banjye, uyu munsi ndagira inama bene abo bantu bamize akanyamasyo mu nda zabo, barya ntibahage. Nimwitonde ndagira inama ba bandi bamize impiri mu nda zabo, bahora barekereje bagenzi babo ngo bababoneho impamvu zo kubabuza amahoro n’umutekano. Musome Zab 56:2-4.
Bana banjye ntimugire ubwoba ngo mwibwire ko igikuba gicitse. Na kera niko byahoze kuko isi nta munoza. Ngira ngo uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina. Kuko abanone basigaye bahareba badafite ibyuma byabugenewe. Basigaye bamenya ibyo abandi batekereza, kandi bahimba. None se ko bitora bakamvugira ibyo ntavuze, cyangwa bakantekerereza ibitari byo, kandi ibyo navuze bakabica ku ruhande bambeshyera ngo buriya nabyemeye. Ariko nanjye ngiye kubakoza isoni.
Burya rero, iyo inyoni zagiye inama, abarinzi nabo bajya iyindi. Ngo muzi kurinda ra!!. Ngaho nimukaze umurego. Ariko muribeshya. Wa munsi nababwiye ubasohoreyeho. Ubu rero, nanjye kubera kumbabaza kwanyu, byanteye kubafatira ibyemezo n’imigambi. Ubu ngiye kubakoza isoni. Kugira ngo mumenye ko ari Njye Mwami w’isi n’ijuru. Kuko musigaye munsuzugura. Musigaye mwarangize nk’umugaragu. Ariko noneho ngiye kubibereka mwe mwigize ibihangange. Uyu munsi niyiziye ndi kubabwira ibya nyuma.
Erega uru Rwanda ni urwanjye n’Umubyeyi wanjye, nta wundi. Ni twe tugiye kurwiyoborera. Erega bana banjye ntimuzi ikirezi mwambaye. Kandi sinzi impamvu mutabizi kandi mbibabwira buri munsi, nkanakibereka buri gihe. Mfite abana banjye benshi muri kino gihugu ntuma. Ntabwo ari Byishimo gusa uri hano muri runo Rwanda. Hari benshi rero mutazi, batinya kuvuga ibyo nabatumye. Bana banjye, narababwiye igihe kirekire, ariko noneho ndananiwe kuko noneho ndabahebye, mureke ibyavuzwe byuzuzwe.
Bana banjye, abanjye uyu munsi wa none nimwiyizire mu gishura cyanjye, hatazagira utakara ntabishaka. Kuko kugeza ubu, ndabona mugeze mu makuba akomeye cyane. Bana banjye, mureke mbashyire mu gishura cyanjye, kuko kugeza ubu, abanjye ndabazi. Mureke mbashyire imbere, mbashyikirize Data.
Ikindi kandi bana banjye, mwisunge Mama wanjye Bikira Mariya, kuko abafatiye runini. Ibi bihe murimo, mumwiyambaze. Kuko aho bigeze murakomerewe cyane. Ikindi kandi bana banjye, ntimugire ngo nsigana na Mama wanjye. Tuba turi kumwe igihe cyose.
Bana banjye nkunda, ibihe murimo birakomeye. Igisamagwe kirasamye kigiye kubamira. Nimunkomereho, nanjye mbakomeyeho. Kuko nshaka kubagira igikumba kimwe mu bihe biri imbere, kandi si kera. Bana banjye, mube mu gikumba kimwe. Mukomere kuri Data ibihe bitarabatwara.
Mube bamwe inyanja ni ngari. Amato menshi agiye kubama. Bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira. Nimugashye mukomeje, ejo mutazajya muri ariya mato agiye kujya ikuzimu. Abanjye nimumfate kuko ngiye kubambutsa inyanja ikomeye. Bana banjye ibihe murimo birakomeye, amato murimo arasunikwa. Ngaho rero, nimugashye mukomeje. Ntimwikange umuvumba. Kuko ndi kumwe namwe. Kandi ndi Mwambutsa.
Bana banjye, nongere mbabwire,. Ingashyi mbabwira, ni ishapule zanyu. Mwizitezukaho. Kuko ari intwaro ikomeye igiye kubakiza muri ino ntambara turwana kuri ino si. Bana banjye, kino gihugu cyanyu, tumaze imyaka irenga makumyabiri Njye n’Umubyeyi wanjye tukirimo. Ariko ntacyo mwumvise. Ariko noneho, ntagisigaye. Mugiye kumanurirwaho amahindu. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru. Kandi sibwo bwa mbere nabibabwira.
Bana banjye, narabinginze murananira. Muramenye. Ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye. Bana banjye, mwanteye umugongo,. Mwanga kumva ibyo tubabwira, ariko noneho igihe kirageze ngo mushake kubyumva mutakigira ubibabwira. Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzabana nanjye mu bihe bishya, mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu.
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 22/7/2008
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.
B.M.: Ati “uraho mwana wanjye. Ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”?.
BY: Uraho Mama.
B.M: Umeze ute?
BY: Mama, meze neza gahoro, nawe urabibona. Umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye. Sinduhuka. Ukomeje kunyohereza hirya no hino. Nta kanya na gato nkibona ko kuruhuka.
B.M: Mwana wanjye, reka kwinuba ngo uvuge ngo ni gahoro. Kuki ari gahoro?
BY:Mama, nawe urabibona. Musigaye mumpa ubutumwa buteye ubwoba ngatinya kubusohora.
B.M: Mwana wanjye, wigira ubwoba kuko ndi kumwe nawe, kandi sinzagutererana na rimwe. Icyo ngusabye: “Vuga ibyo nkubwiye byose ntacyo ugabanyijeho nta nicyo uhinduyeho”. Kuko ni Njye n’Umwana wanjye twivugira. Nta wundi. Ntabwo ari wowe uvuga. Ikindi kandi mwana wanjye, ntuzongere kuvuga ngo nta mbaraga ufite. Twaraziguhaye.
Kandi ntabwo uri wenyine. Hari abana banjye nakuragije bakuri iruhande. Bahora bagukurikirana uko bwije n’uko bukeye. Uretse ko hari abagiye gutwarwa n’ibintu, akaba ari byo bashyize imbere, bakakwibagirwa. Icyo kimenyetso uzakibona. Ariko hari umwe utazakuvaho. Uwo wundi nawe, namara kubona ubwo butumwa, azahita ajya mu murongo. Kandi nawe namuhaye umugisha.
Uwo rero wundi bari kumwe, urugo rwe nararusize. Nawe naramusize, namuhaye umugisha. Ibyo bimenyetso rero birahari, kandi abo bombi ngiye kubagarurira imbaraga, kugira ngo bamenye ko ari Njye ubakoresha. Ariko muri bo hari uwo agahwa kazahanda, kandi karahari. Mwana wanjye rero, ntukababare ubonye ibyo, kuko kenshi mba nakweretse byinshi. Kuko Shitani iba ikora. Iri gukorera no mu bana banjye, ishaka kubahuma amaso. Ariko mwana wanjye, uramenye. Ntukababare cyane, kuko ndi kumwe nawe.
BY: Mama, ndi umuntu. Ntabwo ndi nka mwe.
B.M: Mwana wanjye, witinya ngo ube nka ba bandi ntuma bagatinya gusohoza ubutumwa mbahaye ngo batabica. Ahubwo bakavugira mu matamatama, ngo Mama yavuze gutya, yatubwiye ibi. Wowe kora ibyo nkubwiye. Abo icyo bazabona kirahari.
Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose. Uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Ababajwe na kino Gihugu yakunze, n’Abanyarwanda banze guhinduka. Nyamara bana banjye, ibyo mwifuje mugiye kubibona. Mwashatse amatongo hirya no hino, none yagaragaye. Uko mwayifuje agiye kuboneka hirya no hino. Ibi mbabwiye nta gihe gisigaye. Ibyo mwikururira mugiye kubibona.
Nkoramutima zanjye, muce bugufi. Muce bugufi, kuko ibikomeye biraje, kandi birakomeye. Bana banjye, muntege amatwi mbigishe. Nimusengane ituze, kandi muteze amatwi ijambo mugezwaho n’Umubyeyi wanyu wo mw’Ijuru, Nyina wa Jambo.
Bana banjye nkunda, ubu igihe mugezemo ni icya nyuma. Bana banjye munyizera kandi mwanyiyeguriye, nimwigumire mw’ituze mucecetse. Mukomeze murangamire Imana, kuko nababwiye ko ibihe bya nyuma byegereje. Ubu rero mwabigezemo, kuko ntacyo ntababwiye. Hari rero abagiye kwegukana umudari w’ishimwe. Abo ni mu bana banjye bakomeje gukurikirana umwana wanjye mbatumaho, bakaba bataramutezutseho. Kuko banyeretse ubutwari bamfitiye.
Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti, nabatumyeho intumwa n’abahanuzi, Umwana wanjye nawe ariyizira. N’ubu turi kumwe. Ariko ntacyo mwumvise. Mubimenye. Ntibikiri bya bindi. Ibyo twababwiye byose bigiye kujya ku mugaragaro. Hari abavuga ngo ubutumwa ntibusinye. Umwana wanjye agiye kubasinyira mubibone. Kuko cya gihe cyageze, ni iki murimo. Nta kindi.
Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bategetsi ba kino gihugu bakomeje kwikubira, bakomeje kwikuza. Bambwirire uti, igihugu nabahaye mwagihinduye umwanda. Amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na busa. None hagati aha, mugiye kubona ishyano. Kuko akenshi, mukomeje gutoteza intama mwaragijwe. Murazibuza epfo na ruguru. Murikuza. Ntimumenya ko abandi bashonje. Ntimumenya ko ibyo mutunze, ari twe twabibahaye. Nyamara bana banjye, mugiye kubazwa byinshi. Kandi nta gihe ntabibabwiye.
Bana banjye, narababuriye mwanga kumva. Ariko noneho uyu munsi, nsa n’uri kubabwira ibya nyuma, kuko mwambabaje cyane, mukaba mwaranze kumva ibyo mbabwira. Bana banjye, nongere mbasubiriremo: “Umwana wanze kumva yumviye ijeri”. Kandi “Uwanze kumva ntiyanze kubona”. Igihe kirageze rero ngo mubone.
Nongere mbabwire, kandi mpora mbabwira: “Abanyarwanda koko, ntimuzi ikirezi mwambaye”. Kuko iyaba mwari mukizi, mwakwisubiyeho. Bana banjye, uyu munsi ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Mbabajwe n’amarira hirya no hino y’abana banjye batagira aho barara, batagira icyo barya.
Bana banjye, ndareba kino Gihugu cyanyu cy’U Rwanda, nkarira adakama. Ikindi kandi bana banjye kimbabaje: “Nta muntu n’umwe witaye ku butumwa bwanjye”. Umwana wanjye ntuma mukomeje kumusuzugura mumwita shitani. Ntabwo burya ari we mwita shitani. Kuko iyo mumwise shitani, ni Njye muba mubyise. Bana banjye, ubutumwa ni ubwanjye. Ni Njye umutuma n’Umwana wanjye.
Bana banjye, nakomeje kubabwira ko mugomba gutanga imbabazi. Mbabwira ko mugomba kugira impuhwe. Ariko mwarananiye. Noneho, nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. Ibyo twababwiye byose bigiye gusohora nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Kuko Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo. Kandi kugeza ubu abacu turabazi. Abakoze neza, igihe cyo guhembwa kirageze.Naho abishe amatwi, bagiye kujya mu myanya babyiganiye. Ubutumwa twabahaye burahagije. Ni ukubasubiriramo. Buri kugenda bugera ku ndunduro.
Igihe kirageze cyo kuramira abana banjye bari mu mubabaro. Igihe kirageze cyo kubatabara. Bayobozi, bategetsi b’iyi si, nongere mbabwire: “Abana banjye benshi bakomeje kwicwa rubozo. Abandi baratotezwa. Abandi bakomeje guhunga igihugu, kandi ari mwe bahunga. Ariko noneho igihe kirageze. Mugiye kuryozwa byinshi. Mubimenye. Kuko kugeza ubu, ishyamba si ryeru.
Igiti gihagaze kiri kumungwa, kiri kuma. Kigiye guhirimana byinshi mu kanya gato. Kigiye kuba ibipandepande. Ntikigikomeye. Kandi, ibi siho nabibabwira. Udasobanukiwe azasobanuze. Kuko nabahaye uwo mugomba gusobanuza.
Bana banjye, nabahaye byinshi. Muri ibyo byinshi, nta na kimwe mwumvise. Ariko noneho, igihe kirageze ngo mubyumve mutagira ubibabwira. Ese bana banjye, abo mubuza epfo na ruguru mubasenyera, si abana banjye nkamwe muri kubuza epfo na ruguru. Abo bose, mugiye kubabazwa. Ese, uwo mujyi muzawubamo mwenyine ra!!! Bana banjye, ayo marira yose bari kurira, ndayabona. Mubyumve. Ibyo byose mugiye kubibazwa. Kuko igihe kirageze cyo kubahorera.
UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO
KURI IYO TARIKI YA 22/7/2008
BY: Nyagasani YEZU nawe aba araje ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Aranyitegereza aransuhuza.
NYAGASANI YEZU: Ati Byishimo mwana wanjye uraho? Umeze ute?
BY; Papa, ni gahoro nawe urabibona.
NYAGASANI YEZU: Mwana wanjye, ihangane. Ibigeragezo uhura nabyo ndabibona. Urugamba uriho uhumure uzarutsinda, kuko nkurangaje imbere. Wigira ubwoba ngo utinye kuvuga ibyo tugutumye Njye n’Umubyeyi wanjye. Mwana wanjye, ndareka Umubyeyi wanjye akabanza akavuga, nkamuha icyubahiro kimukwiye, kuko ari Mama. Kandi ibyo avuga ni Njye mba nabimuhaye. Nanjye rero ngasoza.
Mwana wanjye, ongera ugire abantu bose inama ntawe urobanuye. Uti ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Kubera U Rwanda nakunze n’Abanyarwanda mpora mbwira uko bwije n’uko bukeye, none bakaba bagiye gutsembwaho. Bana banjye, ukuntu nabakunze mukanga mukananira. Narabakunze ndabagenderera, ngira ngo muzakire. Ariko muranze murarimbutse.
Mwana wanjye, bambwirire ngo ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Bana banjye, ibyo muri gupfa byose, ibyinshi mugiye kubibura. Mugiye kujyana nabyo. Mwigize ibihangage, munyereka ko mufite imbaraga. Ngiye kubibasira ntawe nibagiwe. Hari abo nahaye ubwenge. None uyu munsi wa none muranyereka ko mubundusha. Namwe ngiye kubibasira, nta n’umwe mbabariye kugira ngo mumenye ko umunyabwenge ari Njye.
Mwana wanjye, ongera ugire inama abantu bose ntawe urobanuye. Ubambwirire uti, hari abanyakiriye. Hari n’abataranyakiriye. Mwese nimumenye ko ibyo nababwiye kuva mbere, ko igihe kigeze. Ko igihe ari iki, nta kindi mutegereje. Igihe ni iki mugezemo.
Bana banjye, ndababaye kubera Igihugu cy’U Rwanda nakunze n’Abanyarwnda. None murarimbutse kubera ubwibone bwanyu. Ongera ubambwirire, ko wa munsi w’amakuba ubagwiririye, kandi ubaguye gitumo. Kandi narababuriye kuva kera. Bana banjye, uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho nk’imvura y’amahindu.
Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda uti, ndababaye. Mbabajwe no kubera urukundo nabakunze, mwe mukangaragariza ko muzi kwangana. Bana banjye, nguyu wa munsi nababwiye urageze, kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, muri kwiruka ku bintu mutazatunga. Murarundarunda byinshi, ariko nta na kimwe mufite muri kino gihugu. Ndabirimbuye namwe ntabasize. Kuko mwaburabuje intama zanjye muzibuza epfo na ruguru, ntaho ziregama, kubera mwebwe bayobozi bategetsi b’iyi si.
Mbisubiyemo: Abo mwita abakene, mugiye kubabazwa. Kuko amarira yabo ni menshi imbere yanjye. Barambabaje. Bana banjye, mubababaze. Igihe kirageze, namwe mugiye kubabazwa. Ibyo bintu murundarunda, ndabirimbuye namwe ntabasize.
Byishimo mwana wanjye, ubu butumwa uhite ubugeza ku Banyarwanda bose, ari uwakiriye cyangwa utarakiriye. Bose burabareba. Ntutinye kubutanga. Ndashaka ko nta n’umwe utungurwa. N’utabwakira, abe yabumenye.
Bambwirire ko ibyo byose muri gupfa ngiye kubirimbura, namwe ntabasize. Bana banjye, nguyu wa munsi ubaguye gitumo. Bana abanjye, urukundo mbakunda, nirwo rutumye mbereka ko mbabaye ngo mwisubireho. Ndabizi, ni benshi mutakira ibi mvuga kubera amaraha murimo. None, ngiye kubereka ko ari Njye utanga umunezero. Mwana wanjye, mbwirira abakiriye uti, ni mwebwe uyu munsi mutumye ntangaza ibi, kugira ngo ejo mudatungurwa. Bana banjye, nimuhore mwiteguye, ejo mutagubwa gitumo. Bana banjye, nimuhore mwiyejeje, kuko ibikomeye biraje, birabugarije. Bana banjye, nimusabe Imana imbabazi. Mureke kwiyemera. Mwicishe bugufi, Nk’uko nanjye nicishije bugufi imbere y’ikiremwamuntu.
Hari abana banjye benshi banyakiriye. Harimo abavuga ngo barambiwe gutegereza. Bagiye gutwarwa n’ibintu. Bambwirire, ejo badakomereka baramutse batunguwe.
Mwana wanjye, mbwirira abantu bose ko mbabaye cyane. Ngiye kubamanuriraho amahindu. Kandi ibi mbabwira, nta gihe mubitegereje, uretse iki murimo nta kindi. Ariko bana banjye, kubona n’abo nakubise akanyafu, akaba ntacyo bibabwiye, ngo bahinduke. Bana banjye, igihe navugiye ndananiwe. Nimureke ibyavuzwe byose bisohore.
Mwana wanjye, urabona uko meze uyu munsi. Ubutaha uburakari buzaba burenze ubu nkweretse uyu munsi. Kandi mwana wanjye, nongeye kukwihanangiriza. Ntuzongere kuvuga ngo nimbababarire. Nonese, ko mwe mutambabarira. Aho nahereye mbinginga. Bara imyaka maze muri kino gihugu, ntegereje uguhinduka kwanyu. Noneho ndabahebye. Reka ibyavuzwe bisohore.
Bambwirire uti, Abanyarwanda murananiye. Dore igihe nahereye mbabwira ko mbakunda, namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda. Ahubwo mukansubiza ngo mutegereje impuhwe zanjye. Nonese, nzagira impuhwe ngeze he ? Nta mitungo yanyu mbasaba. Nimumpe urukundo rwanyu gusa.
Umunyarwanda yise umwana we ngo “Mpore ndengane”. None, Abanyarwanda murandenganyiriza iki? Hashize igihe kirekire mundenganya. Igihe natumaga umwana wanjye w’umushumba, utari uzi gusoma no kwandika, mukanga gutangaza ibyo mutumye, mukabipfukirana. Ibyo hari abashumba bazabibazwa. Kuko bapfukiranye ijambo ryanjye.
Nyamara uru Rwanda narukandagiyemo, kandi ndurimo. Abakoze Komisiyo mwiyibagiza ko nanjye nari mpari. Mukemeza ko Umubyeyi wanjye ariwe wenyine waruhari, kandi tudasigana. Mugiye kubibazwa.
Niyo mpamvu, uyu munsi, nsanze ari ngombwa kubibutsa isezerano nagiranye n’umwami wanyu i Nyanza. Kuko igihe kirageze ngo umugambi wuzuzwe. Mwana wanjye, mbwirira abanyarwanda uti, uyu munsi nimutege amatwi, mwumve. Bambwirire uti, uyu munsi wa none ndananiwe. Ubutumwa mbatumaho buri kuba ubwa nyuma. Nkomeje kwiyizira nza kububihera ubwanjye, kuko akenshi mwasuzuguye Umubyeyi wanjye n’intumwa abatumaho.
Uwemera niyemere. Uwanga niyange. Gusa, nimumenye ko Imana igira impuhwe, kandi irakara, kandi ihana. Mubyumve. Naravuze, ariko noneho ubanza ngiye kubaheba.
Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye bose b’Abanyarwanda. Bambwirire uti, mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya, no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu.
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 27/7/2008
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.
B.M.: Ati “uraho mwana wanjye. Ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”?.
BY: Uraho Mama.
B.M: Umeze ute?
BY: Mama, meze neza gahoro, nawe urabibona.
B.M: Mwana wanjye, ihangane. Urugamba uriho rurakomeye, ariko uzarutsinda. Mwana wanjye, komeza usenge ubutaretsa. Usaba kandi usabira hirya no hino muri kino Gihugu, abari kurengana. Kuko, ndabona amarira menshi muri kino Gihugu. Abana banjye barababaye.
Nongeye kubisubiramo: Igihe cyo kubahorera kirageze. Kuko, hari n’abandi bana banjye benshi bari inyuma y’igihugu, nabo ngiye kubatiza imbaraga batahe nk’uko namwe nazibahaye. Bana banjye b’Abanyarwanda, nabahaye Igihugu. Umwana wanjye abicaza ku ntebe. Ariko kugeza ubu, mwibagiwe uwayibicajeho uwariwe. Igihe kirageze rero cyo kuyibavanaho. Kuko agiye kubahanantura n’ibyanyu byose.
Ubu butumwa, ntabwo ari bushya. Musanzwe mubuzi. Mubyo twababwiye byose, nta na kimwe cyahindutse. Ntako ntagize rero. Nimureke ibyavuzwe bisohore. Kuko, abana banjye bari kurengana hirya no hino, ni benshi. Abari kurigiswa ni benshi. Abari kuborera mu nzu y’imbohe ni benshi. Abari guhunga igihugi, ari mwe bazira mwe bategetsi, ni benshi.
Igihe kirageze rero, ngo Umwana wanjye ahorere abana be. Kuko, ntacyo tutabakoreye. Twababuriye amanywa n’ijoro, mwanga kumva. Iyo mvuze, nsa n’aho mvuze ngo mukomereze aho?
Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose. Uti nimugire amahoro kandi mugwize andi. Urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nkomeje kubasura kuko mbakunda. Bana banjye, nk’uko nabasezeranyije ko ntazabasiga mumeze nk’imfubyi, niko bimeze.
Mwe mwumva ibyo mbabwira, mujye mumenya ko buri gihe cyose turi kumwe. Mwana wanjye nawe, ihangane ntucike intege. Umenye ko nkuri iruhande kandi ko imbaraga ukoresha aritwe tuziguha.
BY: Mama, murakoze. Ariko mbere y’uko ukomeza kugira icyo utubwira, utubabarire ibicumuro byacu. Ubanze uturuhure imitima iremereye. Ubanze usubize imitima ya benshi mu nda.
B.M: Bana banjye, buri muntu atekereze ku mutima we, maze ashyitse umutima hamwe. Maze avuge ikiri ku mutima we. Ariko cyane cyane asaba yizera, kandi yumva ko icyo asaba gishoboka. Ariko cyane cyane yicisha bugufi, kugira ngo ashobore kwakira no kumva icyo agomba kumva, no kwakira icyo ari buhabwe. Ubwo ndabwira abana banjye bumva ibyo mvuga, kandi bakabishyira mu bikorwa.
Bana banjye, naje kubasura nk’uko duherukana ubushyize ndi kumwe n’Umwana wanjye, nababwiye byinshi. Umwana wanjye yababwiye byinshi. Ntacyo mutazi. Ubutumwa si bushya.Murabuzi.
Bana banjye, sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbagaye kandi ndi Umubyeyi wanyu. Bana banjye, ndababaye. Ndababaye. Ndababaye kubera Igihugu cy’U Rwanda n’Abanyarwanda nabwiye uko bwije uko bukeye, none bakaba bagiye kurimbuka.
Bana banjye, mpora nza kubasura uko bwije n’uko bukeye. Nza mbakunze. Ariko, ibyo mbasaba ntimubikora, ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira. Bana banjye, “umukobwa aba umwe agatukisha bose”. None rero bana banjye, uyu munsi ndagarutse kuko mbakunda. Bana banjye, mwanyise umunyabyaha atariko nitwa. Sinako nteye.
BY: Ariko Mama, rwose tugusabye imbabazi tubikuye ku mutima. Mama, wirengagize ibyo twaba twaragukoreye byose. Uzirikane ko turi abantu. Uzirikane ko udukunda, kandi ko turi abana bawe b’abanyabyaha. Wishime kuko tuba tugutegereje twishimye, kandi tugukumbuye. Wumve ko tugerageza, ariko imbaraga nke za muntu ziranga Mubyeyi. Kandi abagutuka, si twese. Hari abagerageza.
B.M: Bana banjye, uyu munsi wa none, ntabwo mbakura umutima. Ndagira ngo muri ino mibabaro mibi mugezemo muri kino gihe, buri muntu aho ari yisuzume, kandi yikosore. Si itegeko. Ni ubushake n’urukundo bya buri muntu.
Bana banjye, nongere mbabwire. Murugarijwe. Imvura y’amahindu igiye kubisukaho. Mugiye gutungurwa. Kandi narababwiye kuva kera. Narababuriye mwanga kumva. Nimureke ibyavuzwe byuzuzwe, kuko igihe kirageze. Ni iki nta kindi mutegereje. Mwakigezemo. Mbasubiriremo. Ubutumwa buri kugenda bugera ku ndunduro.
Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose b’Abanyarwanda, ndetse n’abandi bose banyanyagiye mu bihugu binyuranye bumva ibyo tubabwira. Uti nimupfukame. Musenge kandi mushize ubwoba. Musabe cyane musabira Igihugu cyanyu, kuko kirugarijwe impande zose, kirikugenda kigana mu rwobo. Amakuba menshi akomeye akirimo. Kuko abana banjye benshi bagiye gushira bazira mwe bayobozi bategetsi. Impande zose z’igihugu ni amarira gusa.
Bana banjye, mubimenye: umwanzi yacyinjiyemo, mwamuhaye intebe, ubu muricaranye. Bana banjye, ubu muri mu bihe bya nyuma. Narabateguje. Ntawe uzatungurwa. Nariyiziye ubwanjye ndababwira mwanga kumva. Umwana wanjye nawe ubwe, yariyiziye kenshi mwanga kumwumva. Twabatumyeho intumwa n’abahanuzi. Nta n’imwe mwumvise. Noneho nimureke ibyavuzwe byuzuzwe.
Bana banjye, nguyu wa munsi nababwiye uraje. Kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga. Bana banjye, ibyo murundarunda byose, Umwana wanjye arabirimbuye, namwe atabasize kuko mwahohoteye ubwoko bwe. Murababuza epfo na ruguru. Ariko, igihe kirageze cyo kubahorera.
Narababwiye mwica amatwi yanyu. Ariko noneho, mugiye kubyumva mutagira n’ubibabwira. Mwana wanjye, bambwirire uti igihe kirageze ngo mukenere intumwa n’abahanuzi, kugira ngo babasobanurire ibyavuzwe byose ariko mutakibabona. Kuko mabwiwe kenshi, mwanga kumva abo tubatumyeho. Abenshi mwabagiriye nabi. Murabatoteza mugeza n’aho mubavuza amahiri. Niyo mpamvu Umwana wanjye agiye kubahana yihanukiriye kandi mugiye gutungurwa. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru.
Si bwo bwa mbere nabibabwira. Ubu butumwa si bushyashya, Ndi kubasubiriramo. Umwana wanjye agiye kubahana. Mugiye kunyanyagira hirya no hino. Kandi ntimuzagira aho muhungira. Mugira ngo ibyo mukora byose simbibona. Nyamara ibyo mukora byose tubibona mbere y’uko mubitekereza. Kuko, mwese imitima yanyu ndayizi. Ndetse, n’umusatsi wanyu wo ku mutwe, ndawuzi.
Bana banjye uyu munsi ndi kubabwira. Uwumva yumve, kuko igihe kirabashiranye. Murakomeza kurenganya abana banjye, mubabuza epfo na ruguru. Ariko, mumenye ko igihe cyo kubahorera kigeze. Bana banjye, mugiye kuryozwa byinshi. Mwabimize bunguri, ariko mugiye kubiruka.
Umwana wanjye agiye kubahana. Kuko mutashatse kutwakira mu mitima yanyu, ngo mureke gukora ibibi mukora. Mwanga kwisubiraho. Ahubwo murakomeza kugirira nabi abana banjye. Ariko se bana banjye, Igihugu ni icyanyu? Oya. Uru Rwanda ni urwanjye n’Umwana wanjye. Turwicayemo. Ni twe tugiye kurwiyoborera Kuko twararubahaye rurabananira.
Bana banjye, aho muri, mwicare mutekereze. Murebe abana banjye benshi mukomeje kurengenya, mukomeje kugirira nabi. Ese bo, si ibiremwa by’Imana nka mwe?
Bana banjye, uwicishije inkota, nawe niyo agiye kwicishwa. Mubababaze. Ariko noneho igihe kirageze mugiye kubabazwa. Ndareba abana banjye bababaye muri kino gihugu cyanyu, nkarira adakama. Bana banjye nakomeje kubasaba urukundo hagati muri mwe mwanze kurumpa. Mukomeje kwica amatwi yanyu, ntimushaka kumva. Nyamara, mugiye kubishaka mutagira ubibabwira. Bana banjye mukomeje kuntera umugongo Njye n’Umwana wanjye. Ariko mugiye kubona. Uzi byinshi azabazwa byinshi. Uzi bike nawe, azabazwa bike.
Nongere mbabwire, kandi mpora mbibabwira, kandi narababwiye kuva kera: “Ubutumwa buri kugenda buba ubwa nyuma”. Uyu munsi ndababwira bike. Ariko mumenye ko nta gisigaye. Bana banjye nkunda kandi nzahora nkunda, ntimugire ngo ntabwo mwaburiwe. Mubimenye. Cya gihe nababwiye ni iki murimo, mugezemo. Ubutumwa bugeze ku ndunduro.
Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye bose. Uti ngaho. Mubane nanjye. Urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho, mugire amahoro kandi mugwize andi. Ngaho, ndagiye nzegaruka ubutaha.
Bana banjye, mbahaye umugisha. Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye, ngaho. Murakoze murakagira Imana.
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 23/09/2008
----------------------------------------
Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :
B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo.
BY. : Uraho Mama!
B.M. : Umeze ute?
BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye.
B.M.: Mwana wanjye ihangane kuko iyo mibabaro yose ukomeje guhura nayo ni ibyaha byinshi by’abantu benshi bakomeje gukorera hirya no hino muri kino gihugu uri guhongerera. None mwana wanjye, ihangane ibyo byose ubona uzabitsinda kuko igihe kirageze cyo gutabara abana banjye.
BY.: Mama, uyu munsi nkomeje kwishima kuko ukomeje kuza kunsura. Ndumva ibyishimo ari byinshi mu mutima wanjye. Mama, murakoze.
B.M.: Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, uyu munsi ndagarutse, nje kubasura, nje ndi Umwamikazi umara intimba abayifite. Bana banjye sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye kandi kandi ndi umubyeyi wanyu.
Bana banjye mwumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
Bana banjye, namwe nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.
BY.: Mama, ndabona uyu munsi utishimye. Mama ndi hano ndi umugaragu wawe uvuge icyo ushaka umuja wawe ndakumva. Mama, nicishije bugufi imbere yawe. Mubyeyi ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe.
Ndaguhereza n’abandi bose bameze nkanjye mubyeyi kugira ngo twese uturuhure ku mutima kandi utubabarire, udusabire imbabazi umwana wawe Yezu Kristu.
B.M.: Bana banjye, uyu munsi naje mbasanga, naje mbakunze. Ndi umunyabyaha.
Bana banjye, si ko nitwa, si ko nteye, ni ko mwanyise. Bana banjye, nimuhumure mbatabare, nimugaruke mushire impumu. Bana banjye mwigira ubwoba ndabatabara, mwigira impumu turagendana.
Bana banjye, naje mbasanga. Jye ndabakunda, jye ndabatashya, igihe cyose mbatumaho, nimuhumure, nimuhumure. Inzira yanjye ni intamenwa, dore ndaje nkomeje kuza. Ndababwiye, nimuhumure kuko igihe cyo kubatabara kirageze.
Bana banjye ndi ku murwa wanjye i Kibeho, kaze Kibeho yahiriwe. Nayise ingoro yanjye simbabeshya kuko ni ikirago gisasira abasinzira, ni uburiri butabara abarembye. Ni ingobyi impekera abarwayi. Ni ishuri ryanjye nararibeguriye.
Babyeyi, nimumfashe kuko ndi kumwe namwe. Bana banjye nashatse kubibabwira mu magambo kugira ngo mwongere mubyumve kuko iyi ari indirimbo nigishije umwana wanjye w’intamenyekana, uwo benshi basuzugura, uwo benshi bahinduye umusazi. Bana banjye nimumfashe.
Kaze neza Kibeho
Naje ngusanga uranyakira, karame
Bana banjye uyu munsi mushyitse umutima mu nda
Mworoshye umutima wanyu na roho zanyu
Mwiruhutse
Kuko iyo umwana afite impumu
Ntabwo yumva neza
Icyo umubyeyi amubwira.
Bana banjye aya magambo mbabwiye nayavugiye hano i Kibeho, ni yo mpamvu nongeye kubasubiriramo kugira ngo mumenye ko ibyo mvuga mbicisha ku bana banjye ntuma kandi nkunda, kuko uwo nayabwiye ni umwana wanjye.
Nshaka kubabwira ko amagambo yanjye ari amwe, mwumve rero ibikubiye muri ayo magambo mbabwiye kuko bamwe mwayafashe uko atari, abandi mwakomeje kujya impaka ntimwasobanuza. Narabasobanuriye, ngiye kubisubiramo.
Ndi umunyabyaha bana banjye, siko nitwa, siko nteye, niko mwanyise. Mwese bamwe n’abandi bana banjye, ndi hano mu Rwanda rwanyu ndi n’ahandi. Kuko akenshi mwibaza ngo ese Bikira Mariya aba ahantu hose akazira rimwe hose? Bana banjye uko ndi hano mu Rwanda rwanyu ni ko ndi n’ahandi kuko Imana ibana n’abantu bose kandi mwese muri abana banye.
Bana banjye nkomeje kuza kubasura mbakunze, naje kandi ntawe umpamagaye, nijye wizanye. Mpamagara rero uwo ngomba guhamagara. Bana banjye rero ntimukajye impaka ku kitubaka roho ahubwo kiyangiza.
BY.: Mama, murakoze cyane.
B.M.: Bana banjye mushishikarire kuba umwe kuri roho, kubaka inkingi z’imitima yanyu. Mbibabwiye ndi umubyeyi wanyu kuko umubeyi ababazwa n’uko umwana we ahangayitse. Mwihangayika imitima yanyu. Bana banjye, ntabwo naziye mwebwe Abanyarwanda gusa naziye umwana wanjye uwo ariwe wese, aho ari hose. Bana banjye, uyu munsi ndishimye cyane kuko hari abakomeje kwirengagiza imirimo yabo. Mukomeje kwirengagiza ibyanyu bibavuna mukaza kunyakira hano i Kibeho. Bana banjye nk’uko mukomeje kuza muri benshi, nanjye mbakiranye umutima wa kibyeyi ndetse n’abo mwasize imuhira ndetse n’abatabitekereza ndetse n’abirengagiza babizi, ndetse n’abarwanya ibitarwanyika.
Bana banjye uwo mubona si we murwanya, ni jyewe kuko ari jye wamuhamagaye, ni jye wamubateje, nimumbabarire. Bana banjye mutege amatwi mujye muvuga icyo mwumvise. Ni byiza bana banjye ndabatumiye mu mitima yanyu ngo mwisukure. Muri kano kanya mutekereze buri muntu wese ubabangamiye, buri muntu wese mutumvikana, mushobore gutanga imbabazi kuko kenshi na kenshi hari abavuga umwana wanjye nabi kandi batanamuzi. Bana banjye mubitekerezeho kandi munsabe imbabazi, byose mubimpereze maze mushobore kmva icyo nifuza kubagezaho.
Bana banjye ntimukabibe imbuto gusa zo gusebanya, mujye mwihanganira ikibi kimwe mwishimire bitatu byiza maze musibanganye icyo kibi kiba cyahaciye. Nababwiye ko ntatandukana n’umwana wanjye, ntidusigana buri gihe cyose tuba turi kumwe. Abavuga ngo bakunda Yezu ngo jyewe ntibankunda, abo baribeshya cyane, bazabona ishyano.
Bana banjye, uyu munsi ndabinginze, ntimuzabike inzika kuko inzika ikubuza gushishoza, kuko inzika ikubuza kubona ukuri. Nk’uko umwana wanjye yavuze, ati: "Bababarire ntibazi icyo bakora". Namwe bana banjye ndabasabye mujye mwibuka kubabarira no gusaba imbabazi.
Bana banjye mugendere mu nzira wo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe kwigomwa, gutsinda irari ry’imibiri yanyu kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose kiri kuyobya abana banjye benshi bari gushakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yanyu. Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi. Kwibona kwabo no kwikunda, benshi bibereye mu busambanyi n’ibiyobyabwenge. Itangazamakuru riyobya abantu na za sinema, poronogarafi, biramunga bikababaza nk’igisebe cy’umufunzo kinuka. Uburyo bwo gutumanaho bwabaye uburyo buhumanya imitima, ikwirakwizwa ry’ubugome n’icyaha bikomeje kwerekanwa ku mugaragaro nk’aho ari icyiza berekana gifitiye abantu akamaro. Ni yo mpamvu uyu munsi bana banjye nihitiyemo kandi mwanyiyeguriye, ndabasaba kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo cyane cyane muri ibi bihe bibi mugezemo. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri kugira ngo mubashe gutsinda irari ririho ryo gushimisha imibiri yanyu.
Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n’iki gihugu nakunze n’Abanyarwanda none bakaba bagiye gutsembwaho. Bana banjye ibikomeye biraje, birabugarije. Wa munsi nababwiye nguyu ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga. Imvura y’amahindu igiye kubisukaho kandi narababuriye kuva kera. Bana banjye, nimusenge mushyizeho umwete kuko ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa.
Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe n’abantu benshi banze guhinduka bakomeje gutwarwa n’iby’isi. Bana banjye nongere mbabwire, murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu, bizatungwa n’abandi kuko namwe ibyo mufite atari ibyanyu kuko igihe kirageze ngo mujye mu mwanya mwabyiganiye w’iby’isi.
Bana banjye, nkomeza kubabwira uko bwije n’uko bukeye, nyamara igihe murimo ni iki ntakindi musigaje. Uwumva yumve kuko amahindu menshi agiye kubanyagira. Bana banjye narabateguje ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye.
Bana banjye urugogwe rugiye kubikubita hejuru mwibereye mu by’isi. Bana banjye narabateguje, ubanza ubutumwa buri kugenda bugera ku ndunduro.
Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
9:50 AM
Hello,
Nice Blog having good info !
Now New product dapoxetine (priligy) for Premature Ejaculation treatement, check out our website now
priligy
8:42 AM
Post a Comment
<< Home